Digiqole ad

Ikibazo cy’imbuto zitinda kugera ku bahinzi cyakemuka ari uko zituburirwa mu Rwanda -Agrifop

 Ikibazo cy’imbuto zitinda kugera ku bahinzi cyakemuka ari uko zituburirwa mu Rwanda -Agrifop

Safari Jean Bosco umuyobozi wa Agrifop, asannga gukura imbuto hanze bidindiza abahinzi.

Muri iki gihe abahinzi hirya no hino binubira ikibazo cy’imbuto ibageraho itinze, umuryango ‘AGRIFOP’ uharanira iterambere ry’ubuhinzi usanga biterwa n’uko akenshi imbuto nziza iba ikenewe ituruka mu bihugu byo hanze, bityo umuti ngo ni uko imbuto zajya zituburirwa mu Rwanda.

Safari Jean Bosco umuyobozi wa Agrifop, asannga gukura imbuto hanze bidindiza abahinzi.
Safari Jean Bosco umuyobozi wa Agrifop, asannga gukura imbuto hanze bidindiza abahinzi.

Abahinzi b’ibirayi, ibigori n’ibindi bihingwa binyuranye bamaze iminsi binubira ko imbuto yatinze kubageraho mu itangira ry’iki gihembwe cy’ihinga.

Alexis Nzeyimana wo mu Murenge wa Karembo, mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba we avuga ko abahinzi b’igigori, ibishyimbo n’izindi mbuto bo mu gace atuyemo n’ubwo hari imbuto kugeza ubu babonye, ngo hari n’izindi zitaraza bategereje ko muri iki cyumweru zizaza, nk’uko ababishinzwe babibijeje.

Nyirahabimana Esperance, umucuruzi w’imbuto n’inyongeramusaruro mu Karere ka Rubavu avuga ko n’ubwo ubu babonye imbuto ku buryo abaturage bamwe bamaze no kuzitera, ngo yabanje gutindaho nk’ibyumweru bibiri ariko ababishinzwe bahise babikemura ziraboneka ubu nta kibazo dufite.

Nyirahabimana Esperance, umucuruzi w'inyongeramusaruro.
Nyirahabimana Esperance, umucuruzi w’inyongeramusaruro.

Safari Jean Bosco, umuyobozi w’Umuryango “Agribusiness Focused Partnership (AGRIFOP)” ugamije guteza imbere ubuhinzi bugamije isoko, yemera ko koko ko hari igihe haba ikibazo imbuto zigatinda kugera ku bahinzi.

Ati “N’ubu kuri kino gihembwe cy’ihinga icyo kibazo kirahari, ariko ikibitera ni uko imbuto tukizitumiza hanze, kuko imbuto nk’iz’ibigori zitanga umusaruro ufatika nka Pannar, Kenya seed,…zose zituruka hanze.”

Safari akavuga ko kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti urambye, bisaba ko Kompanyi z’abatubuzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro zatangira gushora imari mu gutuburira mu Rwanda imbuto zikenewe.

Ati “Imbuto kuva muri Zambia, muri Kenya, muri Zimbabwe, n’ahandi ntabwo ari urugendo rworoshye cyane cyane ko nta na Gariyamoshi dufite ziva muri ibyo bihugu zigera mu Rwanda, ziza mu modoka no mu mazi kandi imbuto n’ibinyabuzima ziba zishobora no kwangirika.”

Ku bindi bibazo abahinzi bakunze kugarukaho, nk’ikibazo cy’inguzanyo kuko usanga bigora abahinzi kubona inguzanyo mu mabanki.

Safari avuga ko hakiri imbogamizi y’ibigo by’imari bitari byitabira guha inguzanyo abahinzi, by’umwihariko abahinzi bato.

Ati “Banki zisa nk’izihunga ubuhinzi zikerekana ko hari inguzano zitangamo ariko wasesengura ugasanga abahinzi batoya ntibazibona, n’izo batanga zijya mucyayi n’ikawa cyangwa za koperative gusa. Cyangwase bakemera ko inguzanyo bazitanga wahagera uri umuhinzi bakakurushya kugeza igihe urambiriwe ukabireka.”

Ku rundi ruhanze ariko iki kibazo ngo gishobora kubonerwa umuti, mu gihe Leta n’abafatanyabikorwa bayo muri gahunda ya “Twigire Muhinzi” bafasha abahinzi binyuze mu matsinda, bakwifashisha ayo matsinda bakanayacishamo Serivise z’imari, abahinzi ubu ngo barenga ibihumbi 800 mu Rwanda hose bakigishwa kwizigamira no gufata inyuzanyo ntoya muri za SACCO zibegereye.

Kubera ibi bibazo binyuranye bigaragara mu rwego rw’ubuhinzi, binyuze mu mushinga wayo mushya witwa “Rwanda Agro-dealers Development (RAD)” uharanira iterambere ry’abacuruzi b’inyongeramusaruro, AGRIFOP yateguye inama kuri uyu wa gatatu yahuje Minisiteri y’ubuhinzi, ibigo by’imari n’ubwishingizi, abahinzi, abacuruzi b’imbuto n’inyongeramusaruro n’abaguzi b’umusaruro w’ubuhinzi.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu banyuranye.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu banyuranye.

Safari Jean Bosco ati “Ddushaka ko muri bwa bufatanye buranga inzego hagati y’abatanga ubumenyi ku bahinzi, abagura umusaruro w’abahinzi, ababagezaho inyongeramusaruro ndetse n’ibigo by’imari bibaha inguzanyo bagira imikoranire ku buryo umuhinzi yibona neza mu kazi ke ko kamufitiye akamaro.”

Muri iyi nama kandi higiwemo uburyo bwinshi bwafasha abahinzi kugera ku nguzanyo, ndetse no kunoza imikoranire yabo n’abacuruzi b’inyongeramusaruro.

Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye inama.
Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye inama.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Harya ubundi ISAR Rubona yarishinzwe iki? Kuva kera abantu basakuza bababwirako muri kuzambya ibintu none mubibonye 2016 irikurangira? Njyewe narumiwe kandi ngo bose bakorera inyungu z’abanyarwanda bagowe.

Comments are closed.

en_USEnglish