Mucyo Jean de Dieu yakorewe indirimbo ivuga ibigwi bye
Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana ku itariki ya 03 Ukwakira 2016 ajya mu kazi ke ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, yahimbiwe indirimbo ivuga ibigwi bye.
Iyo ndirimbo ikaba yakozwe n’abahanzi basanzwe bazwi cyane mu ndirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Senderi, Mariya Yohana, Bon Homme, Mibirizi na Grace.
Kuba barahisemo guhita bakora iyo ndirimbo bise ‘Intwari ntipfa’, ngo ni uburyo nyakwigendera yabaye intwari mu kazi ke. Bityo akaba azahora ari ikitegererezo ku rubyiruko ruto rwagiye rubana nawe mu bikorwa bitandukanye.
Senateri Mucyo Jean de Dieu yapfuye afite imyaka 55. Akaba yari Umusenateri kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2015.
Mbere yo kugirwa Senateri, akaba yarabayeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, yanabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2016, nibwo biteganyijwe ko imihango yo kumuherekeza bwa nyuma izaba.
Uko gahunda iteye. Guhera saa moya kugeza saa mbiri, ni ukwakira umurambo ku bitaro bya KFH Kacyiru. Naho saa mbiri n’igice kugeza saa tatu n’igice, ni ukumusezera mu cyubahiro iwe mu rugo i Nyamirambo.
Saa ine za mu gitondo kugeza saa tanu n’igice, azasezererwaho mu cyumba cy’inama y’inteko rusange ya Sena. Guhera saa sita kugeza saa munani n’igice, ni muri paruwasi Gatulika ya Regina Pacis i Remera, hakazakurikiraho kujya i Rusororo guhera 15h00- 16h30’.
Nyuma y’iyo mihango yose, hakazakurikiraho igikorwa cyo gukaraba kizabera La Palisse i Nyandungu guhera 17h00-18h00’ z’umugoroba.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
igihango group bakoze cyane!
Yoooo murikano karirimbo bibagiwe
gushyiramo abantu Bari bakoze ubukwe iwabo imbazi 1996 akabaha isambu.abageni nabaje mubukwe Bose.none babyibagiwe disi.mucyo ntuzakwibarwa Imana igushyire aho ishyira abayo Bose,kuko niyo izi aho Burimuntu ajya.
Haryango yaguye azamuka? Narinziko umuntu agwa amanuka . Nzabambarirwa R.I.P
Mimi. Is one neza ibyo Prezida wa sena yasobanuye uvane itiku aho yavuze ko yatsikiye akagwa akibarangura kuma eskariye wowe wumva ko yishwe niki niba udakorera the rwandan cyangwa veritas nizindi nkazo utubwire
Comments are closed.