Digiqole ad

#AHIF: Ntibikiri ngombwa ko Guverinoma za Afurika zishora mu mahoteli – Hassan (Starwood Hotels)

 #AHIF: Ntibikiri ngombwa ko Guverinoma za Afurika zishora mu mahoteli – Hassan (Starwood Hotels)

Umuyobozi wungirije wa “Starwood Hotels and Resorts” mu karere ka Afurika no mu Nyanja y’ubuhinde, Hassan AHDAB asanga urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo hari aho rumaze kuva n’aho rumaze kugera, gusa ngo urugendo ruracyari rurerure.

Hassan AHDAB, Vice-Perezida wa Starwood Hotels & Resorts, mu karere ka 'Africa &Indian Ocean'.
Hassan AHDAB, Vice-Perezida wa Starwood Hotels & Resorts, mu karere ka ‘Africa &Indian Ocean’.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Umuseke, Hassan AHDAB witabiriye inama mpuzamahanga ku ishoramari mu rwego rw’amahoteli muri Afurika “Africa Hotel Investment Forum (AHIF)”, yavuze ko ugereranyije urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo muri Afurika y’uyu munsi no mu gihe cyashize, hari intambwe yatewe.

Ubu, ngo ushobora kubibona mu Mijyi myinshi yo muri Afurika, abantu bakenera kurara za Hoteli, no gukoresha Serivise za Hoteli mu gihe bashaka kuganira n’inshuti n’imiryango, bishimisha, cyangwa bashaka kuhafata ifunguro, icyayi n’ibindi.

Ati “Uru rwego rumaze kumenyekana kuri buri muntu, mu gihe cyashize wasangaga Hoteli ari iz’abakire cyane, cyangwa abantu bafite ibindi bashaka gukora. Ariko ubu bisa n’aho byabaye ibya bose.”

AHDAB akavuga ko kuba abantu benshi basigaye bagana urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, bivuze ko uru rwego rugomba gutera imbere birushijeho.

Ati “Ubu dufite abakiliyari bashya bari kwiyongera mu byiciro bibiri, hari abanyagihugu bakenera Serivise za Hoteli, hari n’abanyamahanga.

Hakenewe ibyumba byinshi, kandi uko aba bantu batembera cyane niko bagenda barushaho kukenera ibintu byinshi, bakeneye ibyumba byiza, bakeneye amazi ashyushye, bakeneye isuku yo ku rwego rwo hejuru, bakeneye kurya, bakeneye serivise zihuse,…n’ibindi, kandi ibi byose ni amahirwe mashya yatanga imirimo, n’amahirwe ku bashoramari yo kubaka izindi hoteli nshya.”

Asanga, aya mahirwe umugabane wa Afurika warayateye imboni, ari nayo mpamvu uyu munsi ubona Hoteli nyinshi nziza ziri gufungura imiryango, kandi ngo uko Hoteli nshya nziza zije urahita ubona ko abantu bahita bazigana cyane kuko bakeneye ibishya kandi byiza.

Ati “Hospitality ni urugendo rugitangira muri Afurika,…ubu mu mujyi uwo ariwo wose ushobora kuhashyira Hoteli ifite nk’ibyumba 100 cyangwa 200 mu mijyi mito bikabona abantu, ariko mu mijyi minini ho hakenewe Hoteli nyinshi kandi nini.”

Hassan AHDAB asanga Guverinoma zose zo muri Afurika zikeneye kugira Hoteli nziza mu bihugu byazo, kuko bose bazi akamaro kazo, gusa ngo ni ishoramari rikwiye guharirwa abikorera kuko aribo bashobora kuzanamo udushya ndetse bakajyana n’ibyo abakiliya bashaka.

Ati “Mbona za Guverinoma zitagikwiye gushora imari mu mahoteli, bikwiye guharirwa abikorera. Muhashize, za Guverinoma zashoraga mu mahoteli kugira ngo zinjize amafaranga ariko icyo gihe cyararangiye, ubu ntabwo Guverinoma zigishora imari cyane mu mahoteli.

Guverinoma zikwiye ahubwo kureshya abashoramari, no kuborohereza kugira ngo imari yabo bashoye yunguke kandi izarambe.”

Hassan AHDAB, atanga ikiganiro mu nama irimo kubera mu Rwanda ku ishoramari mu mahoteli yo muri Afurika.
Hassan AHDAB, atanga ikiganiro mu nama irimo kubera mu Rwanda ku ishoramari mu mahoteli yo muri Afurika.

Ku kigerabana n’abakozi bashoboye uru rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo bakiri bacye, Hassan AHDAB yatubwiye ko ubundi iki kibazo kitari gikwiye kuba kikirangwa muri Afurika kuko ifite abantu beza kandi usanga bifite kwakira abantu babikomye mu miryango, icyo babura ngo ni amahugurwa no kwigishwa gusa.

Ati “Kuri twe, iyo duhugura abantu abenshi barabikunda kandi ugasanga bishimira kuguma muri uyu mwuga, n’ubwo hatabura bacye babivamo kubera ko ari akazi kagoye, gasaba gukora amasaha menshi kandi iminsi irindwi kuri irindwi.”

Gusa, AHDAB avuga ko kugira abakozi beza mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo bitanasaba gusa abantu babyigiye.

Ati “Iyo uri umuhanga, uzi indimi, ukaba ubasha gutanga ibitekerezo binoze, igihe icyo aricyo cyose wakwinjira muri uru rwego.

Hoteli ni nk’ubwato, iyo ukeneye urumuri ukenera abize iby’amashanyarazi, wakenera ko microphone ivuga neza ugakenera sound engineers, nukenera amafu uzakenera abazi uko Air condition zikora, ntabwo ari ugutanga ibiryo gusa.

Igikuru ni uguhindura imyumvire, Hospitality ni nk’ikipe ikora mu bwato bunini, kandi ubwato bunini bukera abahanga bazi neza ibyo bakora kugira ngo rya shoramari ryunguke.”

AHDAB agira inama amahoteli mato atari mpuzamahanga, kugerageza bagashora imari mu guhugura abakozi, mu mutekano, muri Serivise nshya n’ibindi bikenewe kugira ngo babashe guhangana na Hoteli mpuzamahanga ziri kwagura amarembo ku Isi.

Starwood Hotels and Resorts ibarizwamo Hoteli nyinshi zirimo na Sheraton Hotels; Gusa, mu kwezi gushize yaguzwe na Marriott Group kuri miliyari 13 z’Amadolari ya Amerika. Mu mwaka wa 2018, Sheraton izaba ifunguye imiryango mu Rwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish