2020 u Rwanda ruzaba rufite abaturage 70% batuye neza bafite n’amashanyarazi
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wagenewe imiturire ku Isi (World Habitat Day) kuri uyu wa gatatu tariki 5/10/201 ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority ) cyatangaje ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda ruzaba rufite 70% y’abaturage batuye neza abandi 70% bafite amashanyarazi.
Umunsi mpuzamahanga wagenewe imiturire wizihizwa buri ku wa mbere w’icyumweru cya mbere Ukwakira, aho uyu munsi ufite insanganyamatsiko rigira iti “Imiturire ni yo pfundo ry’abatuye Isi”.
Isi ifite gahunda idasanzwe yiswe “habitat 3” yerekana ukuntu imiturire yafatwa, mu myaka 20 iri imbere, naho ku rwego rw’u Rwanda bifuje ko muri iki cyumweru cy’imiturire bazibanda cyane mu miturire myiza, mu mujyi no mu cyaro.
Eng. Didier G. SAGASHYA umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yavuze ko muri ino minsi bazibanda cyane mu cyaro, abantu bagatura neza bakava mu ma negeka, bakava aho batuye batatanye, bagatuzwa neza mu midugudu iteguye neza, mu rwego rwo kwibohora gutura nabi.
Yagize ati “RHA (Rwanda Housing Authority) na Mininfra dufite gahunda ko umudugudu uzujya wubakwa uzajya uba urimo amazi n’amashanyarazi.”
Yavuze ko ubu hari intego iki kigo cyatanze yo gutura neza, aheza kandi amashanyarazi akagera kuri bose, kuko u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2020 rugomba kuba rufite 70% y’abaturage batuye neza na 70% bagomba kuba bafite amashanyarazi yaturuka ku mirasire y’izuba no mu bundi buryo.
Eng. Didier G. SAGASHYA akomeza avuga ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko gutura mu midugudu ari ukugira ngo amashanyarazi abagereho mu buryo bworoshye.
Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA) kivuga ko batangiye kubaka inzu imwe igizwe n’inzu enye (1 in 4) Ishobora kujyamo imiryango ine, ndetse no mu mujyi bapanze gushyiraho inzu 1 igizwe n’inzu umunani (1 in 8) kugira ngo hasigare ubutaka bwo guturaho kandi ngo hari umushinga wo kugera ku nzu igura miliyoni 10 na 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akomeza avuga ko umudugu wa Rweru mu Karere ka Bugesera ubu utujwemo abantu batandukanye bari bafite ibibazo byo kuba mu manegeka, ariko ubu batuye neza, ku buryo bafite agakiriro, amashanyarazi kandi ngo hari gahunda ko muri buri karere hazajya umudugudu w’icyitegererezo.
Gahunda y’imidugudu 30 mu turere, ubu hamaze gushyirwaho Komite yo kubikora izajya ifasha akarere.
Ku rwego rw’igihugu hashyirweho ikiswe National technical Committee, aho izajya ifasha mu rwego rw’Intara, Akarere, Akagali, mu miturire no mu mibereho.
Abanyarwanda barasabwa kwibohora gutura nabi, hari gahunda yo kubaka inzu ziciriritse yatangiye, zimwe zikaba zizubakwa i Batsinda mu karere ka Gasabo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
kubivuga biroroshye bwana,iyo urebye ukuntu ubuzima buri kugorana muri iyi minsi biteye ubwoba,politike yarananiwe nimwere mumanike ibiganza
Bitewe n’ukuntu areba kurino foto biragaragarako nawe ibyavuga bimuteyu bwoba kuko aziko azabibazwa nabanyarwanda munyaka 3.Ese icyo gihe azaba ahari ngwasobanure iyi siyasa arigukubita mwene kanyarwanda?
Ariko umuseke nawo umenya uba ubeshyera aba bayobozi ntabyo baba bavuze. Kuko sinumva ukuntu umuntu yakwihanukira ati mu myaka 3 abanyarwanda 70% bazaba batuye neza bafite n’amashanyarazi! Ati tuzakora kuburyo inzu izaba igura miliyoni 10.
Yewe umugati si ikintu kabisa!!
Abantu bize amashuli ahambaye barakabije kwitesha agaciro rwose!!
Nko kugirango ingenieur muzima avuge ngo mu myaka 3 ngo 70% za abanyarwanda (12 million) ngo bazaba batuye neza bafite amazi na amashanyarazi.!!!
Ikibazo cya mbere namubaza ni ukumenya ubu muri 2016 ikigero tugezeho cyi ingo zituye neza?
Aramutse asubije icyo kibazo nu umwana wu uruhinja yahita akiranura impaka.
Politike ni mutayitondera izabarisha akataribwa bagenzi banjye. Hari ibintu mwa banyakubahwa mwari mukwiriye kujya mwirinda kuvuga kugo bituma rubanda rugira doute kuri reputation yanyu bityo mushobora kuzisibira amayira mukurikiranye inyungu za politique zi igihe gitoya.
Comments are closed.