Kenya: Yigambye kuri Fecebook ko yasambanyije umwana
*Polisi yataye muri yombi uwo musore w’imyaka 26.
Polisi mu gihugu cya Kenya yataye muri yombi umugabo ushinjwa kuba yashyize ku rubuga rwa Facebook inyandiko iherekejwe n’amafoto, yigamba ko yasambanyije umwana wiga mu mashuri abanza, igikorwa cy’uwo mugabo cyateje impagarara muri Kenya.
Inyandiko y’uyu mugabo kuri Facebook yagira iti “Uyu munsi nasambanyije umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza mu gihuru.”
Ayo magambo yasibwe kuri Facebook n’amafoto ye n’uwo mwana yari ayiherekeje bari mu ishyamba.
Muri Kenya abana biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza baba bari mu kigero cy’imyaka 10 cyangwa munsi yayo.
Polisi ya Kenya yatangaje ko ikirimo gushakisha uwo mwana bikekwa ko yakorewe amabi n’uwo mugabo w’imyaka 26.
Uyu watawe muri yombi na Polisi yitwa Kelvin Alfayo, kuri uyu wa gatatu aragezwa imbere y’urukiko.
Abaharanira ko abakoze ibyaha bahanwa batangije ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga, (hashtag #ArrestMohammedAlfayo), bashaka kugaragaza uwo wanditse ko yasambanyije umwana, bikwirakwizwa muri Kenya.
Abapolisi boherejwe gufata Alfayo mu gace ka Bomet, bamuvumbuye aho yari yihishe, nk’uko byatangajwe na George Kinoti Umuvugizi wa Polisi muri Kenya.
Polisi ngo irakora iperereza igamije kumenya ko niba ibyo Alfoyo yavuze ari ukuri, nk’uko Umukuru wa Polisi, Jonathan Ngala yabitangarije BBC.
UM– USEKE.RW
2 Comments
nibakoko ibyo ashinjwa nubuvugizi bwa polisi afatwa nabyo akwiriwe guhanwa ningingo ishinzwe kurengera ubuzima bwaburi muturage muricyogihugu duhanimbibi.
A MORT LE PORC!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.