Digiqole ad

Mayor Muzuka yizeye ko abayobozi ba Mukura beguye bazisubiraho

 Mayor Muzuka yizeye ko abayobozi ba Mukura beguye bazisubiraho

Kayiranga Muzuka Eugene yizeye ko abayobozi ba Mukura beguye bazisubiraho.

Perezida n’umunyamabanga ba Mukura Victory Sports beguye ku mirimo yo kuyobora iyi kipe mu cyumweru gishize, gusa abafana na Mayor w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugène ngo baracyafite icyizere ko bazisubiraho.

Kayiranga Muzuka Eugene yizeye ko abayobozi ba Mukura beguye bazisubiraho.
Kayiranga Muzuka Eugene yizeye ko abayobozi ba Mukura beguye bazisubiraho.

Tariki 27 Nzeri 2016, nibwo inkuru zitunguranye zibabaje ku bakunzi ba Mukura Victory Sports zamenyekanye, ko uwari Perezida wayo Olivier Nizeyimana n’umunyamabanga we Sheikh Hamdan Habimana beguye ku mirimo yo kuyobora iyi kipe.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye, bagaragaje kenshi ko batishimiye kwegura kw’aba bayobozi bombi, kandi ko bifuza ko bakwisubiraho, bakagaruka mu mirimo yabo.

Mu mukino wa gicuti Mukura VS yanganyijemo na Rayon Sports ibitego 2-2 kuri iki cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016, abafana bazanye igitambaro cyanditseho ubutumwa buvuga ko bamaganye impamvu zose zatumye bariya bayobozi begura, kandi ngo bifuza ko bagaruka.

Igitambaro kigaragaza agahinda k'abafana ba Mukura VS cyari kuri stade ya Huye mu mukino wa gicuti na Rayon Sports.
Igitambaro kigaragaza agahinda k’abafana ba Mukura VS cyari kuri stade ya Huye mu mukino wa gicuti na Rayon Sports.

Umuseke wabajije umuyobozi w’Akarere ka Huye, Mayor Kayiranga Muzuka Eugène icyo avuga ku iyegura ry’aba bayobozi ba Mukura VS, adusubiza ko yizeye ko bazisubiraho.

Ati “Mukura ni ikipe y’Akarere, igice kinini cy’ingengo y’imari yayo iva mu Karere, ariko hakenerwa abagabo bafite ubumenyi n’ubushobozi mu miyoborere y’ikipe, bakurikirana ubuzima bwa buri munsi bwayo. Hamdan yagaragaje ko abishoboye. Afatanyije na Olivier twabonye ko bashyize imiyoboerere ihamye muri Mukura, kandi byatanze umusaruro.

Ubwegure bwabo ntibabutangarije inama y’inteko rusange, kandi ntituraganira birambuye. Turabakeneye, kandi twizeye ko nituganira neza bazisubiraho.”

Bivugwa ko mu ngingo zaganiriweho mu nama yahuje abakomoka mu Karere ka Huye kuri iki cyumweru, harimo n’iterambere ry’ikipe yabo Mukura VS, kandi ngo bemeje ko Olivier na Hamdan baganirizwa bakagaruka mu mirimo.

Olivier Nizeyimana na Sheikh Hamdan Habimana beguye mu buyobozi bwa Mukura VS, bagize akamaro mu iterambere ryayo. Bayifashije kurangiriza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona iheruka, kandi bari bihaye intego yo kwegukana Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino uzatangira tariki 14 Ukwakira 2016.

Olivier Nizeyimana na Hamdan Habimana bonyine bemeye gutanga 24% by’ingengo y’imari ya Mukura VS y’uyu mwaka, ni hafi miliyoni 39 806 580 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ingo y’imari y’ikipe yose ari miliyoni 159 622 229 Frw.

N'ubwo abayobozi bayo beguye ikipe yitegura Shampiyona yanganyije na Rayon Sports ibitego 2-2.
N’ubwo abayobozi bayo beguye ikipe yitegura Shampiyona yanganyije na Rayon Sports ibitego 2-2.
N'ubwo hari imvura nyinshi abakunzi ba Mukura bacye bari baje kureba ikipe yabo.
N’ubwo hari imvura nyinshi abakunzi ba Mukura bacye bari baje kureba ikipe yabo.
Abaturage ba Huye barasaba Olivier Nizeyimana na Sheikh Hamdan gusubira ku mirimo yo kuyobora Mukura VS.
Abaturage ba Huye barasaba Olivier Nizeyimana na Sheikh Hamdan gusubira ku mirimo yo kuyobora Mukura VS.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish