Digiqole ad

Kuvugwa nabi kenshi bica intege ariko biba bigutegurira ibyiza – Gisa

Umuhanzi Gisa James umaze kumeneyekanya cyane nka Gisa cy’Inganzo nyuma y’aho akomeje gushyira hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, aratangaza ko yari amaze igihe avugwa nabi ariko abona byaramuteye ishaba ryo guhirwa n’ibyo yifuzaga gukora.

Gisa (ibumoso) yafashaga Kamichi muri PGGSS III

Gisa (ibumoso) yafashaga Kamichi muri PGGSS III

Mu kiganiro na Umuseke, Gisa yagize ati “Burya ntihazagire umuntu utinya kuvugwa, kuko baranavuga ngo ‘Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina’, mu minsi ishize naravuzwe ngera aho numva sinkishaka gusohoka mu nzu.

Ariko nanone umutima nama wanjye umbwira ko ahubwo ngomba gukoresha imbaraga zose mfite nkagera kubyo niyemeje kugeraho.

Kugeza ubu ndimo kugenda ndushaho gukora gahunda za muzika yanjye neza kurusha mbere “.

Bimwe mu byavuzwe kuri uyu muhanzi ni amafoto yacicikanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga arikumwe n’umukobwa mu cyumba, biza gutuma rero avugwaho amagambo atari macye.

Bamwe bakaba baremezaga ko ari amafoto yafashwe ariho asambana n’uyu mukobwa nubwo we abihakana ndetse kandi akagaya cyane abasakaje ayo mashusho kuko barengereye kwinjira mu buzima bwite bw’umuntu.

Mu minsi ishize nibwo Gisa yashyire hanze amashusho y’indirimbo ‘Rumbiya’ yakunzwe n’abantu batari bacye bitewe n’uburyo ikozemo.

Uyu musore ni umwe mu basore bafashije umuhanzi Kamichi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3 muri Roadshows za ‘playback’ zabereye mu ntara zose z’igihugu.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish