Digiqole ad

MININFRA mu gushaka umuti ikibazo cya ‘embouteillage’ mu mihanda ya Kigali

 MININFRA mu gushaka umuti ikibazo cya ‘embouteillage’ mu mihanda ya Kigali

Umubyigano uba ari wose ngo kuko badakoresha neza imihanda yindi yubatswe

Minisiteri y’ibikorwa-remezo (MININFRA) iratangaza ko iri muri gahunda zo kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubyigano w’imodoka ‘embouteillage’ gikomeje kwiyongera.

Umubyigano uba ari wose ngo kuko badakoresha neza imihanda yindi yubatswe
Umubyigano uba ari wose mu masaha y’umugoroba na mugitondo

Mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka ushize wa 2015/2016 yeshejwe, no gusinya indi mihigo igiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2016/2017; Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko ifite umushinga wo kwagura imihanda no kubaka indi mishya, nk’igisubizo kirambye cy’ikibazo cya ‘embouteillage’ ikomeje gufata indi ntera mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi Alexis Nzahabwanimana, yavuze ko uyu mushinga mugari uzarangira mu 2019.

Yavuze ko mu mushinga w’ingengo y’imari y’umwaka 2016/2017, hateganyijwemo kwagura imihanda Gatsata-Muhima, uzamuka ukagera kuri Rond Point nini yo mu mujyi; N’umuhanda Rwandex – Sonatube – Prince House (Remera).

Nzahabwanimana avuga ko kwagura iyi mihanda bizagabanya umubyigano w’imodoka “embouteillage” mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.

Nzahabwanimana akavuga ko ukwezi kwa Kamena 2017 kuzagera kuvugurura iriya mihanda byararangiye, ariko ngo ni umushinga mugari uzarangira mu 2019.

Muri uyu mushinga mugari kandi hazakorwamo imihanda mishya, nk’umuhanda uva Nyamirambo wambuka kw’i Rebero, ngo ukazajya ufasha abantu batuye Kicukiro Nyanza, Gahanga, Karembure n’abajya Bugesera baturutse mu mujyi, bitabasabye kunyura Rwandex.

Undi muhanda uri muri uyu mushinga ni uva mu Kabuga ka Nyarutarama ukagera Nyacyonga, wo ngo ukazafasha imodoka zituruka Gatuna kujya mu mujyi zitarinze kujya Nyabugogo. Hakaba n’undi muhanda uhuza Rwandex na Kimihurura uzaca mu gishanga cy’inganda.

MININFRA ikavuga ko iyi mishinga yose yatekerejweho mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cya ‘embouteillage’ kuko imodoka zo zikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Umuhanda uva Kabuga ka Nyarutarama ukagera Nyaconga;uzafasha ute abava Gatuna bajya mumugi batanyuze Nyabugogo???????

  • Ese ubu koko gushyira indi rond point ku Giporoso byarabananiye? Mwarangiza mukazishyira aho zidakenewe. Kuva mutarumva ko ku Giporoso ziriya Trafic lights arizo ziteza ambouteillage ntago iki kibazo kizakemuka. NI mumarembo y’u Rwanda ariko haduteza ibibazo rwose.

  • MUTEKEREZE N’UMUHANDA KARURUMA UZAMUKA UGANA RULINDO, WAFASHA IGIHE KIGALI -MUSANZE HABAYE IKIBAZO NKICYO TWIGEZE TUBONA GAKENKE. NAWO WAKAGOMBYE GUSHYIRWA MURI GAHUNDA YA VUBA.

  • Dado, bagiye gukora Nyacyonga, Mugambazi Mbogo Mukoto nta kibazo.
    Mamina, uyu uzaca ahahoze indabo Nyacyonga ukomeze za Batsinda ugwe juste za Nyarutarama! Urumva ko ugeze Nyacyonga wazatunguka mu mugi utagombye gukomeza Karuruma Gatsata!

  • ni byiza

Comments are closed.

en_USEnglish