Digiqole ad

Aho NASA igurukiriza ibyogajuru hagiye kurengerwa n’amazi

 Aho NASA igurukiriza ibyogajuru hagiye kurengerwa n’amazi

Launch Pad 39B kuri Kennedy Space Center niho hahagurukiye ibyogajuru bya Apollo, ubu hari kurengerwa n’amazi gahoro gahoro

Ibigo bitanu muri birindwi Ikigo cy’Abanyamerika kiga ikirere NASA(The National Aeronautics and Space Administration), byubatse hafi y’Inyanja muri Leta za Florida, California, Virginia na Texas. Ikigo cyitwa Kennedy Space Center cyo muri Florida ubu cyugarijwe n’ubwiyongere bw’amazi aterwa n’ihindagurika ry’ikirere ubu bikaba bisaba ko kigomba kwimurwa.

Launch Pad 39B kuri Kennedy Space Center niho hahagurukiye ibyogajuru bya Apollo, ubu hari kurengerwa n'amazi gahoro gahoro
Launch Pad 39B kuri Kennedy Space Center niho hahagurukiye ibyogajuru bya Apollo, ubu hari kurengerwa n’amazi gahoro gahoro

Kubaka iki kigo byatwaye miliyari 10$ kandi nicyo kigo cyonyine muri USA bagurukirizaho ibyogajuru bijya kure.

 Abahanga bakurikije ukuntu amazi agenda azamuka basanga mu myaka mike iri imbere imihanda na bimwe mu bikorwa remezo biri kuri Kennedy Space Center bizaba byararengewe n’amazi.

Muri iki gihe ngo Leta ya USA iri kureba uko yakubaka inkuta ndende kandi zikomeye zabuza amazi gukwirakwira muri iki kigo.

Abahanga bemeza ko kwegereza amazi ibigo bagurukirizaho ibyogajuru ari amahitamo meza kuko kubishyira ku butaka busanzwe byakwica amatwi y’abaturage, bigasenya amazu kandi bikangiza ibidukikije.

Biriya bigo kugeza ubu ngo byahuye n’ibibazo byatewe n’inkubi z’imiyaga ikomeye, imyuzure n’ibindi biza gusa ngo kuzamuka kw’amazi nibyo biteye impungenge zikomeye kuko bigoye cyane kuyahagarika.

Ikigo  Kennedy Space Center nicyo cyakoreweho ingendo zo ku kwezi bita Apollo missions mu myaka 30 ishize ubwo USA na URSS( yaje gusenyuka ikavamo Uburusiya muri 1991)byaharaniraga gutanguranwa mu kirere.

Abahanga bo muri Kaminuza ya Florida bari baraburiye abayobora NASA kuri iki kibazo ariko ngo ntibumviswe kugeza ubu ikibazo kimaze kuba ingorabahizi.

Peter Adams na mugenzi we wigisha imiterere y’ubutaka(geology) bemeza ko abantu babanje kudaha agaciro impuruza bahabwaga kugeza ubwo mu myaka mike ishize ubwo hazaga inkubi y’umuyaga yiswe Sandy.

Uyu muyaga ngo watumye uduce duturanye na Kennedy Space Center twari dusanzwe dukomeye twangirika bityo kiriya kigo kijya mu kaga.

Umuti w’agateganyo NASA yazanye ni ukubaka ibirundo by’imicanga(dunes) miremire isimbura iyajyanywe n’imyuzure yazanywe n’umuyaga Sandy.

Gusa ngo amazi nakomeza gusatira cyane aho bagurukiriza ibyogajuru bizaba ngombwa ko bimura ibintu byose n’ubwo ngo bizafata igihe kinini n’akavagari k’amadorari.

Ahandi  hantu hugarijwe ni ahitwa Wallops Flight Facility kugeza ubu NASA imaze kugurukiriza ibyogajuru bito  ibihumbi 16.

Hari kandi ahitwa Ames Research Center muri  San Francisco(Calfornia), no muri Langley Research Center muri Virginia. Hose ngo hagiye hugarijwe n’ibi bibazo bikomoka ku mihindagukire y’igikirere, ubushyuhe bw’isi no kuzamuka kw’ikigero cy’amazi y’inyanja.

Amazi kuri Kennedy Space Center azaba amaze kuzamukaho 20cm mu 2050
Amazi kuri Kennedy Space Center azaba amaze kuzamukaho 20cm mu 2050
Kuzamura ibi byogajuru ni akazi gaomeye cyane kandi ngo gahenda
Kuzamura ibi byogajuru ni akazi gaomeye cyane kandi ngo gahenda
Ibyogajuru babizamurira hafi y'amazi kandi kure y'abantu
Ibyogajuru babizamurira hafi y’amazi kandi kure y’abantu

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish