Digiqole ad

Koperative 68 z’Abahinzi b’ibigori zasinye amaserano n’ababagurira umusaruro

 Koperative 68 z’Abahinzi b’ibigori zasinye amaserano n’ababagurira umusaruro

Muhutukazi Liberatha, umuhinzi w’ibigori mu Murenge wa Muhazi, Rwamagana.

Koperative 68 z’abahinzi b’ibigori ziherereye mu Turere icumi two mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Amajyepfo, zasinye amasezerano n’abaguzi b’ibigori, ku buryo ngo batazongera gutaka kubura isoko ry’umusaruro bejeje.

Muhutukazi Liberatha, umuhinzi w'ibigori mu Murenge wa Muhazi, Rwamagana.
Muhutukazi Liberatha, umuhinzi w’ibigori mu Murenge wa Muhazi, Rwamagana.

Aba bahinzi babigezeho babifashijwe n’ihuriro ririmo imiryango nka Agrifrop, WFP, Rwarri na RDO isanzwe ifasha abahinzi mu bijyanye no kubagezaho imbuto, inyongera musaruro, no kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukora ubuhinzi bwa kijyambere ndetse no kubahuza n’abaguzi.

Mu rwego rwo kwirinda ko hagira abahinzi babura isoko ry’umusaruro bateganya kweza mu gihembwe cya mbere cy’ihinga “Season A”, abahinzi bibumbiye muri Koperative zinyuranye basinye amasezera hagati yabo ndetse na Sosiyete zisanzwe zigura umusaruro w’ibigori hirya no hino mu gihugu zirimo RGSS, Sarura, na Aprodev.

Bideri John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Rwarri  (Rwanda Rural Rehabilitation Initiative), ufasha abahinzi guhinga neza avuga ko aya masezerana ya ganiriweho mbere, hagati y’abahinzi ndetse n’abaguzi.

Yagize ati “Twagize umwanya mu nini wo kuganira kuri ayo masezerano, maze abahinzi n’abaguzi bemeranywa ku giciro mbere y’uko abahinzi batangira guhinga. Aya masezerano afite agaciro gakomeye kuko umuhinzi ashobora kuyifashisha akagana ibigo by’imari agahabwa inguzanyo yamufasha mu buhinzi bwe.”

Bideri John, umuyobozi wa Rwarri.
Bideri John, umuyobozi wa Rwarri.

Ku ruhande rw’abahinzi b’ibigori, bo bavuga ko ubu buryo bwo kugirana amasezerano n’abaguzi mbere y’uko babona umusaruro babwitezeho inyungu nyinshi.

Muhutukazi Liberatha, umuhinzi ukorera muri Koperative Jyambere Muhazi, ikorera mu mudugudu wa Kanwiriri, Akagari Nyarusange, Umurenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana, avuga ko gukora ubuhinzi yizeye ko afite isoko bizamufasha kuba yarushaho kwiteza imbere.

Yagize Ati “Guhinga wumva ko imbere hari isoko ni byiza cyane kuko biraruta guhinga nyuma ugategereza ko uzabona abakugurira umusaruro wejeje, iyi gahunda rero tuyitezemo inyungu nyinshi zizadufasha kurushaho ku iteza imbere.”

Mugenzi we witwa Kamuzinzi David, we avuga ko ubusanzwe bezaga ariko ntibiborohere kubona amasoko, rimwe na rimwe bigatuma umusaruro bejeje wangirika kubera kumara igihe kirekire uri mu buhunikiro nabwo wasangaga butameze neza.

Safari Jean Bosco umuyobozi wa ‘AGRIFROP’, umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’ubuhinzi, atangaza ko aya masezerano azafasha cyane abahinzi.

Yagize Ati “Aya masezerano ni ingirakamaro kuko umuhinzi ashobora kuyifashisha akaba yanashyira imyaka ahinze mu bwishingizi, kugira ngo igihe yaba arumbije yishyurwe imyaka ye yangiritse.”

Ku rundi ruhande kandi aya masezerano ngo azanafasha abakoranaga n’abahinzi, nk’ababaha imbuto, inyongeramusaruro, imiti n’ibindi bakenera.

Kazungu Jean Marie Vianney, umucuruzi w’inyongeramusaruro mu Murenge wa Karenge ho mu Kkarere ka Rwamagana, yatubwiye ko iyi gahunda izaturinda ibihombo byahuraga nabyo biturutse ku kuba umuhinzi ashobora kurumbya imyaka kandi imbuto n’inyongeramusaruro yakoresheje atarasoza kubyishyura.

Abahinzi batangiye gutunganya imirima yo guhingamo muri iki gihembwe.
Abahinzi batangiye gutunganya imirima yo guhingamo muri iki gihembwe.
Abahinzi cyane cyane abibumbiye muri za Koperative basigaye bahabwa ubumenyi ku buhinzi.
Abahinzi cyane cyane abibumbiye muri za Koperative basigaye bahabwa ubumenyi ku buhinzi.

dsc_1074 dsc_1075 dsc_1100 dsc_1118

Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Hanyumase nibatera ntibyere bakicwa ninzara ninde uzabishyura?

Comments are closed.

en_USEnglish