Digiqole ad

Tennis: Denis Indondo wa mbere muri Africa, yegukanye Rwanda Open

 Tennis: Denis Indondo wa mbere muri Africa, yegukanye Rwanda Open

Dennis Indondo wa mbere muri Afurika yashimiye u Rwanda ngo kuko rwamwakiriye neza bigatuma yegukana ‘Rwanda open’.

Abakomoka muri DR Congo bagize umwuga umukino wa Tennis begukanye Rwanda Open  mu bahungu n’abakobwa, Denis Indondo wa mbere mu Africa wabaye uwa mbere mu bagabo ahembwa Amadolari ya Amerika 1 000.

Dennis Indondo wa mbere muri Afurika yashimiye u Rwanda ngo kuko rwamwakiriye neza bigatuma yegukana 'Rwanda open'.
Dennis Indondo wa mbere muri Afurika yashimiye u Rwanda ngo kuko rwamwakiriye neza bigatuma yegukana ‘Rwanda open’.

Kuri iki cyumweru tariki 25 Nzeri 2016, ku bibuga bya Tennis kuri Stade Amahoro nibwo hasojwe irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, ‘Rwanda Open’.

Nta munyarwanda washoboye kugera ku mukino wa nyuma, kuko ibikombe mu babigize umwuga byihariwe n’abakomoka muri DR Congo.

Mu mukino wa nyuma mu bagabo, umukinnyi wa mbere muri Afurika, Dennis Indondo yatsinze uwa mbere mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba Umugande Mugabe Seti ebyiri ku busa, 6-3, 6-3. Uyu munye-Congo yahembwe igihumbi cy’amadolari ya Amerika (1000 U$D), aya arenga ibihumbi 800.

Dennis Indondo wa mbere muri Afurika yari amaze icyumweru mu Rwanda.
Dennis Indondo wa mbere muri Afurika yari amaze icyumweru mu Rwanda.

Indondo nyuma yo kwegukana ‘Rwanda Open’ yabwiye Umuseke ko ashimira ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ryateguye iri rushanwa.

Yagize ati “Ryari irushanwa ryiza cyane. Nahuye n’abakinnyi bakomeye, abo mu Rwanda, no mu bindi bihugu byo mu karere. Nishimiye byose hano. Icya mbere, twakiriwe neza, byatumye dukora cyane, mu myitozo no mu mikino. Ikindi nishimiye ni uko birangiye negukanye irushanwa, kuko Duncan Mugabe ni umukinnyi bigoye kumutsinda. Mbigezeho kandi nizeye kuzagaruka umwaka utaha.”

Nancy Onya wiyita Serena Williams wo muri DR Congo, nawe yegukanye ‘Rwanda Open’ mu bagore, ahembwa amadolari ya Amerika 750. Yatsinze Shufa Changawa wo muri Kenya, Seti eshatu ku busa, 3-6, 7-6, 6-0.

Nancy Onya wiyita Serena Williams niwe wabaye uwa mbere mu bagore.
Nancy Onya wiyita Serena Williams niwe wabaye uwa mbere mu bagore.

Mu bakina ari babiri kuri babiri (Double Games), ikipe ya DR Congo yari igizwe na Salma na Dennis Indondo yatsinze iy’u Rwanda yari igizwe na Habiyambere Dieudonne na Havugimana Olivier, Seti ebyiri ku busa, 6-2, 6-1.

Dennis Indondo wambaye umutuku yatsinze Umugande Duncan Mugabe wambaye umweru.
Dennis Indondo wambaye umutuku yatsinze Umugande Duncan Mugabe wambaye umweru.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish