Digiqole ad

Siniganye Rihanna, kuko siwe wahimbye injyana ya ‘Blues’- Meddy

 Siniganye Rihanna, kuko siwe wahimbye injyana ya ‘Blues’- Meddy

Meddy avuga ko kuba yarakoze injyana ya ‘Blues’ atari asanzwe ayimenyereweho aribyo byatumye bavuga ko yasubiyemo iya Rihanna

Kuva Meddy yashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ntawamusimbura’, abantu batangiye kuvuga ko iyo ndirimbo ashobora kuba yarafashe iya Rihanna yitwa’ Love on the Brain’ akayisubiramo.

Meddy avuga ko kuba yarakoze injyana ya 'Blues' atari asanzwe ayimenyereweho aribyo byatumye bavuga ko yasubiyemo iya Rihanna
Meddy avuga ko kuba yarakoze injyana ya ‘Blues’ atari asanzwe ayimenyereweho aribyo byatumye bavuga ko yasubiyemo iya Rihanna

Kuri we asanga abantu bagiye bavuga ibyo byose ari uko wenda badasobanukiwe ibijyanye n’umuziki cyangwa se batarigeze banashaka kubimenya. Ko kuba yararirimbye injyana ya Blues atari ayimenyereweho ariyo mpamvu ibyo byose byavuzwe.

Gusa impamvu yahisemo gukora ‘Ntawamusimbura’ muri iyo njyana, ko hari abahanzi benshi bo hambere bakoraga iyo njyana kandi indirimbo zabo zigakundwa.

Bityo ko yashatse kwereka abafana be n’abahanzi bato bakizamuka ko n’indirimbo zikoze mu byo bita ‘Igisope’ nazo zakundwa.

Meddy yagize ati “Abantu bagiye bavuga ko nasubiyemo indirimbo ya Rihanna sinigeze nshaka kumva ibyo bavuga. Kuko nakoze injyana ya Blues kandi si Rihanna wayihimbye. Hari abahanzi benshi ku isi bayikora”.

Ku bijyanye n’imishinga y’izindi ndirimbo arimo gukora, avuga ko hari album arimo gutunganya yifuza ko izaba iriho indirimbo nyinshi nziza kandi mu njyana zitandukanye.

Ko icyo abantu bakwiye kujya bitaho ari ibikorwa by’umuhanzi yabagejejeho aho gucungana no kumenya ko igihangano yakoze adafite aho yagikuye.

Ngabo Medard Jobert uri muri Amerika, hari amakuru aherutse gutangazwa ko bishobotse ashobora kuzaba ari mu Rwanda tariki ya 25 Ukuboza 2016 kuri Noheli. Ni mu gitaramo kitaramenyekana neza n’uwagiteguye uwo ari we.

 Umva izi ndirimbo uko ari ebyiri hano

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Meddy, nemera muzika yawe, uburyo wandikamo, ariko rekeraho gukopera. Rihanna nawe biragaragara ko yashishuye R.Kelly. Meddy, please stop.

    Oh, my God !!! Ngo ntitwumva umuziki? Uragira ngo tuwumve gute se ?

    • Niba ari rythme zimeze kimwe se ubwo ni ugukopera? Nonese ufashe Reggae za Lucky dube wumva zose zitajya gusa, wese yarishishuye? Zouk za Oliver Ngoma, wumva zitameze kimwe. Iyi ni Blues niko igenda, Stop blaming Meddy, he is clever enough more than other Rwandan Musicians.

  • Bose ni abashishuzi

  • meddy my adol

    • Sorry I mean my IDOL

  • Uyumusore numuhanga hahaghaa yafashe na guitar ya Canco Hamisi (Nacyica nkirungu )ayivanga na Piano iri muri beat ya Rehanna gusa ni sawa ni innovation ariko noneho turashaka azane na creativity yiwe courage Frère Meddy

  • iburuze yaba chanze walayi !!! nubwambere murwanda hakozwe iyi njyana, big up medy

Comments are closed.

en_USEnglish