Digiqole ad

Aba Producers bose ntibagashyizwe mu gatebo kamwe- Pacento

 Aba Producers bose ntibagashyizwe mu gatebo kamwe- Pacento

Producer Pacento uvuga ko abahanzi bagira uruhare mu idindizwa ry’ibikorwa byabo

Akimana Patient umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi (Producer) uzwi nka Pacento wakoreraga muri CB record akaza kwerekeza muri Nallow Road, asanga kuba hari aba producers bavugwaho imyitwarire itari myiza bitakitiriwe bose.

Producer Pacento uvuga ko abahanzi bagira uruhare mu idindizwa ry'ibikorwa byabo
Producer Pacento uvuga ko abahanzi bagira uruhare mu idindizwa ry’ibikorwa byabo

Ibi abitangaje nyuma y’aho benshi mu bahanzi bagenda bikoma imikorere idahwitse ya bamwe mu ba producers. Irimo kuba badindiza ibikorwa byabo ndetse rimwe na rimwe bagatanga imishinga y’abahanzi bato ku bakuru.

Pacento avuga ko bikwiye ko niba umuhanzi yatangiye umushinga muri studio yakawukurikiranye kugeza urangiye. Usibye kuba hari abazamburwa zigahabwa abandi, n’abahanzi babigiramo uruhare.

Ati “Kuba hari aba producers bavugwa nabi kubera imikorere yabo ntibyakitiriwe twese. Ahubwo uwabikoze niwe wakanenzwe. Ariko rimwe na rimwe abahanzi nibo baba banyirabayaza kubera kudakurikirana imishinga yabo”.

Abajijwe niba iyo hari uwagaragayeho amakosa arimo gutanga igihano cy’umuhanzi ku wundi kubera ko afite izina rikomeye hari uburyo akurikiranwa n’ihuriro ryabo, yavuze ko habanza gukusankwa ibimenyetso.

Basanga bimuhama koko hari uburyo bamuganiriza akaba yakwiyunga nuwo yakoreye amakosa cyangwa se akaba yategekwa kumukorera ibyo ashaka byose.

Ati “Hari igihe umuhanzi aza agafata amajwi, ukazongera kumubona mu mezi nka biri ari imbere. Hari ubwo biba ngombwa ko ubwira ubishaka kandi ubona ashoboye akaza kuyikorera”.

Pacento yagiye akora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa harimo ‘Nyabarongo’ ya Amag Bhe Black,’Till i die’ ya Urban boyz,’Nyamijosi’ ya Fireman n’izindi.

Mu minsi ishize akaba yaranakoreye umuvandimwe wa Chameleon na Weasel umaze kumenyekana cyane mu Karere witwa Palloso ubwo yazaga mu Rwanda mu minsi ishize.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • jye muzambwirire pacento ampe indirimbo yakoze akitwa king patience.ndabinginze muzamfashe nari umufana we ukomeye kandi ndamusaba azongere aririmbe.email yange irahari twavugana uko nazibona nkazigura

Comments are closed.

en_USEnglish