Labels zishobora kuba imbogamizi ku bahanzi bamwe – Emmy
Nsengiyumva Emmy umwe mu bahanzi b’abanyarwanda ubu babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, asanga imikorere ya labels zo mu Rwanda ari myiza ariko ko bakwiye gushaka uburyo bashakisha abana bafite impano bityo bakabona uko bazamuka bakamenyekana.
Emmy yabwiye Umuseke ko bikomeye ko umuhanzi udafite Label akoreramo azamuka akamenyekana nk’uko ufite inzu ya muzika akoreramo bimushobokera.
Akavuga ko kandi abahanzi bose bari mu Rwanda badashobora gukwira muri Label eshatu cyangwa enye zonyine zimaze kuvuka mu gihugu.
Ati “Icyo mbona nk’umuhanzi nyarwanda kandi ushyigikiye iterambere rya muzika nyarwanda ni uko labels zashakisha abahanzi bafite impano nabo bakabona uko bamenyekana”
Emmy wakoze indirimbo ye ya mbere yise “Nsubiza” ikaza gutuma amenyekana, avuga ko mu gihe ntacyo labels zihari zikoze ku bahanzi bato muzika nyarwanda nta terambere izaba ifite.
Yakomeje agira ati “Uzajya ubona umuhanzi umwe cyangwa bacye aribo bakomeza gukora cyane no kumenyakana abandi ntibabone amahirwe.”
Music Labels zikorana n’abahanzi mu buryo bwo kubafasha gukora ibihangano no kubimenyekanisha maze izi nzu zikavana inyungu mu bikorwa byinjiza amafaranga by’uyu muhanzi kubera amasezerano baba bafitanye.
Zimwe mu ndirimbo zatumye Emmy amenyekana cyane, harimo ‘Nsubiza’ ari nayo yahereyeho, Ntibigishobotse, Nari umuntu, Nyumva, Uranyuze, n’indi yashyize hanze yise ‘Ntunsige’ avuga ko arimo gukorera amashusho n’izindi nyinshi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
hhhhhhhhhhhhhhhhh uwo c nawe ra!! ahaa abahanzi baragwira
Comments are closed.