Nyagatare: Abagore basabwe kujya bitabira umuganda kimwe n’abagabo
Mu muganda rusange ngaruka kwezi wo kuri uyu wa gatandatu wabereye mu Murenge wa Karanganzi ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, abaturage n’abayobozi b’Akarere bagaye cyane abagore batitabira cyane umuganda kandi ari igikorwa cy’ingenzi kireba buri wese mu kubaka igihugu cye.
Uyu muhanda ngaruka kwezi ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, abaturage n’abayobozi batunganyije umuhanda mu rwego rwo kuroshaho kunoza imigenderanire n’ubuhahirane.
Uyu muganda witabiriwe n’abaturage benshi, dore ko ngo bari banahangayikishijwe n’uyu muhanda, kuko ngo iyo imvura yagwaga wasangaga wuzuye amazi.
Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu baturage bagaragaje ikibazo cy’ubwitabire budashimishije bw’abagore, kuko ngo bamwe muribo bumva ko umuganda ureba abagobo gusa.
Umuyobozi w’umudugudu wa Gakomero mu Kagari ka Rwisirabo, Sabiti John Bosco avuga ko iyi myumvire igomba guhinduka kuko umuganda ari igikorwa cy’ingenzi kigamije iterambere ry’igihugu kandi rireba buri Munyarwanda wese.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George yanenze iyi myumvire kuko ngo idakwiye mu Banyarwanda, by’umwihariko muri iki gihe himakazwa uburinganire bw’ibitsina byombi.
Yagize ati “Nta kintu umugabo yakora ngo umugore kimunanire,…usanga aho ari hahandi banatsikamira ihame ry’uburiganire bitewe n’uko abagore baba bakomeje kugaragaza ko ntacyo bashoboye, abagabo nabo bakabafata nk’abatagira akamaro.”
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW