Digiqole ad

Ngera/Nyaruguru: Batangiye kubaka amashuri asimbura ayubatswe mu 1964

 Ngera/Nyaruguru: Batangiye kubaka amashuri asimbura ayubatswe mu 1964

Nubwo hari hakomeye cyane bahasize umusingi ahazubakwa ibyumba bishya by’amashuri.

Nyaruguru – Kuri uyu wa gatandatu mu muganda rusange ngaruka kwezi, mu Murenge wa Ngera abaturage bafatanyije n’abayobozi b’Akarere gucukura umusingi w’ahazubakwa ibyumba bibiri by’amashuri bizasimbura ibyari bishaje kandi biteye inkeke byubatswe mu 1964, ndetse baharura umuhanda wa Kilometero imwe.

Nubwo hari hakomeye cyane bahasize umusingi ahazubakwa ibyumba bishya by'amashuri.
Nubwo hari hakomeye cyane bahasize umusingi ahazubakwa ibyumba bishya by’amashuri.

Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyanza ari naho ibi bikorwa byabereye, bishimiye ibikorwa byakozwe ku muhanda wabo.

Gusa by’akarusho bishimira ibyumba by’amashuri bagiye kubakirwa, abana babo bakajya bigiramo, bakava mu mashuri ashaje cyane yari amaze imyaka 52.

Abarezi bo kuri iri shuri ribanza rya Nyanza bavuze ko aya mashuri yari imbogamizi ikomeye ku myigire y’abana.

Agnes Mukamabano, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyanza ati “Ibi byumba birashaje kuko yubatswe mu 1964, ubu ni ibyumba ubona ubu  byenda gutemba. Twari dufite imbogamizi dufite n’ubwoba kuko igihe cyose iyo imvura iguye dushakisha uburyo twakugamisha abana kuko birava.”

Naho uwitwa Jean Paul Habimana we avuga ko yari ibogamizi ikomeye ku ireme ry’uburezi, kuko ngo umwana atabashaga kwiga uko biteganyijwe.

Ati “Ku ireme ry’uburezi ni imbogamizi kuko abana bakunda gusiba mu mvura kuko ntibakwigira mu byondo, n’igihe iguye baje  kwiga birahagarara kuko tujya kubugamisha mu yandi mashuri.”

Ibyumba bishaje byigirwamo n'abana bo mu mwaka wa mbere y'amashuri abanza.
Ibyumba bishaje byigirwamo n’abana bo mu mwaka wa mbere y’amashuri abanza.

Abarimu, kimwe n’ababyeyi bavuga ko kubera gusaza cyane kw’ibi byumba by’amashuri, isuku iba ari ikibazo kubera kwigira mu mukungu ndetse rimwe na rimwe ngo hakabamo abarwara imvunja.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yijeje abaturage ko muri Mutarama 2017 ibi byumba by’amashuri bizaba byuzuye, ku buryo abana bazigira mu mashuri ameze neza.

Habitegeko kandi yanijeje abaturage bo muri aka gace ko nibamara gukemura ikibazo cy’ariya mashuri ashaje, ngo hazakurikiraho gukemura ikibazo cy’ubucucike kuko ngo hagiye kubakwa amashuri menshi, iri shuri rya Nyanza rikaba ishuri ry’ikitegererezo rifite amashuri y’incuke, abanza n’ayisumuye yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Iri shuri ribanza rya Nyanza rifite ibyumba by’amashuri 8, abanyeshuri 765, abarimu 11 n’umuyobozi.

Aya mashuri yubatswe mu 1964, bigaragara ko ashaje cyane ndetse yatangiye no kwiyasa imitutu.
Aya mashuri yubatswe mu 1964, bigaragara ko ashaje cyane ndetse yatangiye no kwiyasa imitutu.
Ngo iyo umuyaga uje ibinonko bitangira kumanuka.
Ngo iyo umuyaga uje ibinonko bitangira kumanuka.
Mayor Habitegeko Francoin ati "abaturage bagomba gufatanya n'abayobozi muri byose"
Mayor Habitegeko Francois ati “abaturage bagomba gufatanya n’abayobozi muri byose”
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko afatanya n'abaturage mu muganda rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko afatanya n’abaturage mu muganda rusange.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage nawe atanga urugero rwiza mu kubaka igihugu.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe atanga urugero rwiza mu kubaka igihugu.
Abaturage kandi batanije n'abayobozi babo bakora umuhanda wa kilometero imwe uzabafasha mu buhahirane.
Abaturage kandi batanije n’abayobozi babo bakora umuhanda wa kilometero imwe uzabafasha mu buhahirane.
Uyu muhanda waciwe ahantu hatagendwaga kuko hari mu bihuru.
Uyu muhanda waciwe ahantu hatagendwaga kuko hari mu bihuru.
Bamwe mu baturage batanze ubutaka bwo gucishamo umuhanda babishimiwe.
Bamwe mu baturage batanze ubutaka bwo gucishamo umuhanda babishimiwe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Birababaje kubona ahantu havuka Ministre w’Intebe (wanabaye Minstremu myanya itandukany), hakaba hari n’Umukuru wa Senat nawe wayoboye imyanya itandukanye kandi ikomeye mu myaka irenga 20 ishize hanyuma abana bakaba bugamishwa imvura iyo imvura iguye.

  • Mwibutse benshi ko twigaga igitondo munsi y’igiti muri za 1974. Ariko ntibyatubujije kugera kure.Salus populi

  • Ikibazo nyamukuru ni: Abo bana bahahamo iki? Mwalimu ameze gute?

Comments are closed.

en_USEnglish