Digiqole ad

Abadepite ba EU bashatse gusura Victoire Ingabire barabangira

 Abadepite ba EU bashatse gusura Victoire Ingabire barabangira

Iratxe Garcia Perez, Umuyobozi w’iyi Komite.

Abadepite bagize Komite iharanira uburenganzira bw’abagore n’uburinganire bw’ibitsina byombi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi bamaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ngo bashatse guhura na Victoire Ingabire ufungiye ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ubuyobozi burabangira.

Iratxe Garcia Perez, Umuyobozi w'iyi Komite (Photo:internet).
Iratxe Garcia Perez, Umuyobozi w’iyi Komite (Photo:internet).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Iratxe Garcia Perez uyoboye aba Badepite yavuze ko muri iyi minsi itatau bamaze mu Rwanda basuye inzego zinyuranye zirengera uburenganzira bw’abagore, Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Isange One Stop Center ifasha abahuye n’ihohoterwa, n’izindi nzego.

Depite Garcia ati “Twasuye imishinga myinshi igerageza gufasha abafite ibibazo,…twashimishijwe n’akazi keza Isange One Stop Center yo ku bitaro bya Kacyiru ikora, ifasha abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa.”

Muri uru ruzinduko rwabo, aba Badepite kandi bagendeye ku mwanzuro w’Inteko Ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi “resolution on 23 May 2013, on Rwanda: Case of Victoire Ingabire”, ugaruka ku ifungwa rya Ingabire, uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ngo bashatse gusura Victoire Ingabire kugira ngo berebe imibereho ye muri gereza.

Garcia yagize ati “Twashatse guhura nawe kugira ngo tumenye amakuru ye n’uko abayeho muri Gereza. Hari amakuru tumufiteho, kandi nk’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi twashakaga guhura nawe kugira ngo tumenye uruhande rwe ku bijyanye n’uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, kuri iyi nshuro ntibyakunze. Ubuyobozi ntibwadukundiye ko tubonana nawe.”

Yongeraho ati “Dutekereza ko ari byiza kuvugana n’abantu banyuranye, bafite ibitekerezo n’impande zinyuranye ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, kuko iyo uvuganye n’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye bituma ubona isura nyayo y’uko bihagaze, aho kuvugana n’abantu bafite ibitekerezo bimwe. Twizeye ko ubutaha tuzagira ayo mahirwe tukavugana nawe.”

Iratxe Garcia Perez avuga ko iwabo Iburayi bemera ko n’imfungwa zakatiwe n’inkiko zishobora gutanga ibitekerezo kuri Politike, uburenganzira bwa muntu n’ibindi binyuranye.

Gusa, akavuga ko bataje mu Rwanda baje gutanga amasomo, ahubwo bari baje kureba uko ibintu byifashe mu Rwanda by’umwihariko ibijyanye n’uburenganzira bw’abagore n’uburinganire.

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi uri mu baterankunga bakuru b’u Rwanda mu mishinga y’iterambere, ibikorwaremezo, ubutabera, imiyoborere n’izindi nzego zinyuranye.

Hagati y’umwaka wa 2009-2014, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wateye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 175 z’Ama-Euro, arenga Miliyari 140 z’Amafaranga y’u Rwanda. Mu mwaka ushize EU yemereye u Rwanda inkunga ya Miliyari 460 z’Ama-Euro zizagenda ziza mu byiciro.

Muri Kamena 2016, EU yemereye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 200 z’Ama-Euro yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Ni nde wamubwiye ko Ingabire Victoria ahagarariye abanyarwandakazi? Abo yabonanye nabo ntibahagije? Nibatamubona inkunga bazayihagarika? Ko ataje kureba abari bamaze gupfakazwa na Génocide yakorewe Abatutsi, ngo aze arebe imfubyi n’inkomere none ngo Ingabire? Ingabire se abaye iki? umva ko bataje gutanga amasomo nibagende rwiza

    • cyakoze leta niba ntacyo yikeka ijye imureka bamusure sinon tuba tugaragaje ko hari ibitameze neza kdi bariya bazungu baba babiteye imboni deja. cyakoze Africa warababaye rwose.

      • Haaaa kumusura ni kimwe ariko dushyize mugaciro umuntu ufunze yiyita politicien d’opposition asuwe n’urwego nkaruriya rw’abazungu nibitaramubayeho yabihimba kuko aba yibwira ngo abazungu bashoboye byose ntakuri yababwira. Ninkokubaza umuntu muri africa ngo urabona ubuzima bumeze gute ?Uri umuzungu ubajije yakubwira ko arya limwe mukwezi.niyo yaba atunze les millions.

    • Ariko mujye mubabwira ko izo mfashanyo zabo nazo mutazikeneye. Ukeretse ko nkeka ko utanabyumvise neza , bumvise ibihuha cg ababaregeye ko Ingabire yaba afashwe nabi. Bashakaga kumenya aho ukuri guhagaze kugirango bace amazimwe.

    • Ariko wowe wiyita Belina UWAMWEZI, urumva gusura Victoire bigutwaye iki? Mwagiye mureka ukuri kukajya ahabona? Ese wumva icyo yavuga hari icyo cyatwara Leta yacu y’Ubumwe? Cyangwa nawe urashaka kugaragaza ko ukiri muri yandorerwamo y’Amoko? Singaye na Mugisha uvuga ati”cyakoze leta niba ntacyo yikeka ijye imureka bamusure sinon tuba tugaragaje ko hari ibitameze neza kdi bariya bazungu baba babiteye imboni deja”! Mbega guhengama, Ubuhezanguni@com

      • komeza we, reba niyo conti yawe uko wayise,ubwo uri mugatebo kamwe na ingabire,nimureke yibere mugihome niwe yabahamagaye,ubuhezanguni ntaho
        bazabashyakana rwose, nimwemere kamwe kamwe gacarutse ubwo iba ari imana
        ikingira urwanda,nimutwike ukundi naho mubaye nibyo musanzwe mukoreshya,
        ubwo tuzahura one day.

  • Bakoze kubangira kuko Ingabire Victoire nk’umuntu wahamijwe ibyaha bikomeye nk’ibye n’inkiko ntakwiye gutanga ibitekerezo ku ngingo runaka ngo bigenderweho kandi iyi babemerera niko byari kugenda. Nibagende babaze bagenzi be bo muri FDU basize mu burayi hanyuma bajyane ibyo!

    Abanyarwanda ntabwo bakeneye namba ibitekerezo by’uriya mugore w’inkozi y’ikibi kugira ngo bagire ibyo bakosora kuko n’ubwo bihari byinshi, hari ubundi buryo bwinshi byacamo bidaciye kwa Victoire.

  • So, niba leta yunva uburenganzira bwa ingabire bwubahirizwa murigereza, akaba ntahohiterwa rimukirerwa itinyira iki ko asurwa niyo miryango ireba ibya Human right? Niba leta itemerako imfungwa zitanga ibitekerezo bya pilitic, yagobye kwemera ko Ingabire asurwa bakareba uko amerewe kubijanye nuburenganzira bwimfungwa ariko hagashirwa condition ko batagomba kuvugana kubijanye na pilitic. Naho kwangako Ingabire asurwa uba umubujije uburenganzirabwe bwo gusurwa kandi bigaragaza ko leta ifite ibyo itinya.

    • Ariko IVU ni igiki kuburyo abasuye u Rwanda nawe bagomba kumugeraho? Kuki badasura abo nyina yahekuye,bari mu murenge wa kigali aho nyina wa Ingabire yakoreraga ubuganga yicira impinja mu nda ngo ni izoka?? abo sibo bakenewe gusurwa?

      • Nkawe Kabatesi koko ibi bintu uhuraguye ahangaha ubifitiye ubuhamya? Urwango ruri mu banyarwanda rukomeje kuba insobe nyamara.Abantu nkawe bagombye kujya bagezwa imbere y’inkiko.

      • Kabatesi we, Urwango n’ubuhezanguni birakujyanye!!!

    • ariko murasetsa cyane kuki bashaka gusura Ingabire wenyine. nuko ariwe munyarwanda ufunzwe wenyine ? kuki abazungu bivanga mumiyoborere.
      y’abanyarwanda nyuma ya jenicide ? jenocide iba ko ntabonye baza kuyihagariga cyangwa mugihe bita iki byitso muri 1990 abantu bafungwa bazira ubwoko ,about bazungu ntibari bahari cyangwa barifuza kongera kuduteza ibibazo . ibyaha Ingabire afungiwe ntawe utabizi kandi gutanga imfashanyo kwabo ntibagomba kubyuririraho ngo bavogere igihugu cyacu nkaho kitagira banyiracyo.

    • yewe simba we, ntabwo uwariwe wese yagena uko ubuyobozi bw´igihugu runaka
      bukora,ubusimbirahamwe ibyo byajanye n´igihe,hari uburenganzira butangwa,iyo
      butahari hari n´abandi bireba ariko uwuhita wese ntacyo yarakwiye kuvuga ngo
      yinjire mu buzima kamere bw´imiyoborere,abihaye kuba abapolisib´isi ntakibanza
      bafite mu Rwanda,ntirwitaha,ibyongibyo babimenye, n´ubutaha ntawe azabona,kugera
      igihe kirangiye.

  • N’ubundi aba ba Nyakubahwa bo muri European Union bigizaga nkana. Ubundi se hari icyo bayobewe ku bibera mu Rwanda byose. Nibareke guteza ubwega rero, kuko bimwe bibera no muri Afurika nibo ntandaro yabyo. Nibigendere amahoro nk’uko baje. Imana niyo ireberera abayo. Iyo wiyunze n’Imana ukayiha umutima wawe utayibeshya ntabwo ishobora kugutererana, n’ubwo abantu bo baba batakwifuriza amahoro.

    Iby’abagore bo mu Rwanda byo bikwiye gusesenguranwa ubushishozi, kuko bariya tubona mu myanya y’ubuyobozi nabo ubwabo bazi ko kuba bayirimo hari impamvu nyazo zibitera. Sinangombwa kuzivuga hano, ariko uwashaka kuzimenya yakagombye mbere na mbere gucengera neza amwe mu mayobera yaranze Politiki z’abanyarwanda.

  • Uru ni u Rwanda. Ibara ry’umukara dushobora kudefanda ko ari icyatsi bigakunda kabisa.

  • Ubumuntu….ubumuntu…kumusura bitwaye iki ku gihugu cy intangarugero mw isi….muri gold gouvernance……mû bijyanye n iterambere n umutekano…..kuki!?? Kuki!??

  • Ntibizagutangaze umunsi uzabona abaririmbye Rosa wacu ejo bari kuririmba Ingabire wacu. Njye ahubwo narabitangiye kuko na Rosa naramuririmbye yewe na Karake wacu nabyo narabiririmbye, ubu ni igihe cya Ingabire.

  • Banyamubashwa baragira bati:kuvugana nabantu bamwe nibihagije,tugomba kuvugana nimpande zose ,kugirango
    tumenye ibigenda nibitagenda.
    ntabwo twabemerera mudutunguye shaaa!!!!!!!

    • @ amani

      Aho nyine niho ikibazo gishingiye! Uwo munyabyaha mbonye bise IVU mu magambo ahinnye ahagarariye uruhe ruhande? Keretse niba ari uruhakana rukanappfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rukanahungabanya n’umutekano kandi urwo ruhande ntirwemewe mu Rwanda! Ntabwo Ingabire ari imfungwa y’ibitekerezo nk’uko hari abajya babyibeshya ahubwo n’umunyabyaha wabihamijwe ku mugaragaro n’inkiko. Abo badepite bazajye gusura bariya bakatiwe gutsemba abantu muri za Kosovo bababaze icyo batekereza ku buryo isi n’umugabane w’Uburayi uyobowe!

      • Ahubwo jye ndumva banasuzugura. Bo se iwabo abantu baje mu gihugu cyabo nk’abanyapolitiki babaha kubonana n’abanyabyaha bakatiwe n’inkiko? Nibamushaka bazaze bafite gahunda yo gusura abagororwa ariko nabwo batavuga uwo bagendereye by’umwihariko kuko abagororwa bose ari abagororwa. Naho niba ari umugororwa runaka bashaka, bazabanze bavuge isano bafitanye nawe. U Rwanda ntiruvogerwa gutyo.

  • Ingabire se niki? Ko infungwa ari nyinshi bunva ariwe kamara? Ingabire afungiye ibyaha yakoze nta mpamvu yuko izo ngirwa barimu baza ngo turamushaka. Kuki se izo ngegera za bazungu zifunze Katromovch na Svoboda milosovich? Soko baregwa kwica inzirakarengane muri serbie? Kuki zitamufungura? Kuki zicishije Bosco ntaganda inzara hama ngo uburenganzire? Mubareke ba gashahurwa. Ingabire we atuze amare igihano nakimara azasabe abanyarwanda imbabazi niyongera kubizana tumufunge

    • Harya ejo bundi ntibari babujije ko Ntaganda asurwa? Kandi i Burayi?

  • Iratxe Garcia Perez ati kuvugana n’impande zose yongeraho ko n’imfungwa n’abagororwa baba bashobora gutanga ibitekerezo byabo!ati ubutaha twizeyeko tuzabona amahirwe yo guhura n’abandi nk’aba Ingabire, ntitwaje gutanga amasomo! ushaka kumva yumve!

    • @kalinda we, Uravuze ngo “ushaka kumva niyumve”??? yumve iki se??? ko mu byo wanditse ntacyumvikanamo??? Ahubwo tobora uvuge, nibwo dushobora kumva.

      Ibya Ingabire bamwe babyita birebire kandi nyamara ari bigufi. Umugore wo mu Rwanda uri mu buyobozi ngo ubu arimo aricinya urwara ngo niwe ntangarugero ku isi, ngo inteko yo mu Rwanda niyo ya mbere ifite abagore benshi kw’isi, ayinyaaa!!!. Ntabwo azi ko izo theories “z’uburinganire” zavuye “muri Occident”, none ubu aratekereza ko asumbya amanota abo bazanye izo za “theories”???. Niba atibeshya we ubwe, cyangwa ngo yibeshyere, arabeshya abandi.

      • Maziko nawe uranshekeje. Ko Yezu yavukiye mu Bayahudi se ubu abamwemeye nibangahe muri bo. Hafi isi yose iramusingiza ariko mu Bayahudi abamwemera ni bacye. Nta gitangaje rero theorie ije ivuye ahandi, aho igeze bwa nyuma igatanga ahandi hose kumvikana no gukurikizwa. Icy’ingenzi nuko iba nziza.

  • Niba mumushaka muzamutelefone cg mumwandikire kuri email turabizi ko nubundi ariyogahunda yari ibazanye ariko sibyo mwasabye ,mukore ibyo mwasabye ibindi badaaeee

  • Ubwirasi n’agasuzuguro k’abazungu birarenze. Ejo numvise ngo Minaffet y’u Bufaransa irasaba Kabila kuva ku butegetsi vuba na bwangu!! Mwibaze koko. Icyabo ni uguteza akavuyo gusa, bagakoresha abiyita ngo abanyapolitiki muri twe, injiji zikiroha mu mihanda zigatwika amavuriro make twari dufite, abagore zigafata ku ngufu abana zikica, ubundi ejo ba bazungu bakaba baraje ngo mu butabazi no gutanga inkunga yo gusana ibyangijwe n’intambara!!Uyu yararebye asanga Ingabire ahagarariye nde muri iki gihugu koko? Tuzahumuka ryari ngo tureke kwisenyeraho nka za hene??

    • Jye ndakeka ko igihe cyo gufungura Ingabire Victoire Umuhoza cyarenze. Sinzi niba ibyo bamurega yarabikoze kuko itekinika rigikomeje, none se ari Ingabire ari Rudasingwa ufite ukuri ninde? Abanyarwanda nta bwiyunge bashobora kugeraho batemeye kwicarana ngo babwizanye ukuri ku mahano yabereye mu gihugu cyacu.Nabonye comments nyinshi zisa naho zemeza ko Ingabire ntacyo avuze mu mateka yacu nyamara baribeshya.Tube abanyakuri.

      • Mbese kagabo we ukuri ushyaka nukuhe ?ntabwo ukuri kuri mukanwa kawe,
        d´ores déjà wowe nkumvise imvugo yawe ntakuri uzigera utanga,uko mwifuza
        turakuzi, iyisi turayisobanukiwe,amacenga tuzayacenga,ukuri tukwimike niba
        mugufite,ariko biragoye kubyemera,mbega ingabire niwe ufite ukuri kuruta
        abari kubutegetsi?byongeye ukuri ntikugendana n´amatiku,ugusebya, urugomo,
        urwanko,inzikira níbindi byabunze urwanda,mureke dukemure ibibazo ukuri kwanyu kwaduteye,hama muzaze gusambura ibyuzuye.

    • @mahoro jack we, niba abazungu basaba Kabila kuva ku butegetsi se kuki we atemera kubuvaho, kuki se akomeza guhatiriza ngo abugumeho kandi abona abaturage be batabishaka, ukongeraho ko abo bazungu nabo, aribo bamushyize ku butegetsi, none bakaba bamurambiwe bagasaba ko abuvaho.

      Ibyo uvuga ko bakoresha abanyapolitiki muri twe, ibyo ntabwo wabinenga abo bazungu, ahubwo wari ukwiye kwibaza uti: kuki abo bazungu bakoresha abo banyapolitiki bari muri twe ngo bisenyere igihugu cyabo maze abo banyapolitiki bakabyemera koko bakagisenya.

      Ku byerekeye abo biroha mu mihanda bagatwika, bakica, bakiba etc…, ibyo nabyo ntiwabirenganyiriza abazungu, ahubwo wakwibaza uti: kuki abanyapolitiki bashuka abaturage ngo bajye mu mihanda bakore ibikorwa nk’ibyo bya kinyamaswa, abo baturage nabo (cyane cyane urubyiruko) bakabyemera kandi ingaruka aribo zijyaho.

      Aho bigeze abanyafurika twari dukwiye guhumuka tukareka kwitirira umuzungu ibibi byose bitubayeho kandi ari twe ubwacu tubyikoreye twisenyera. Umuzungu se aragushuka ukemera wowe nta bwenge uba ufite??? Nidusigeho kugira abazungu za “bouc-émissaire/scapegot” y’ibyo dukora hano iwacu tumaranira ubutegetsi.

  • Abanyarwanda bakeneye kubwizanya ukuri, nibyo bizakiza kino gihugu, naho nibakomeza kuryaryana nk’uko bimeze ubu ntaho kino gihugu cyacu kizagera. Abantu nibakomeza kwicecekera ntibavuge ikibari ku mutima ntabwo iki gihugu kizagira amahoro.

    Ariko ikibabaza cyane, ni uko hari abayobozi bamwe usanga bafite “ururimi rumwe” bavuga bari mu ntebe bicayemo za Leta bishakira umugati, bakagira “n’urundi rurimi” bavuga bicaye mu nzu iwabo n’abavandimwe babo. Kandi ugasanga izo “ndimi zombi” ntizisa na mba, ukibaza niba abayobozi nk’abo hari aho bashobora kugeza igihugu.

  • Ahimana je ne sait le niveau de ta richesse mais le rwanad comme autres pays de l’afrique subsaharienne nous vivons la pauvrette rason pour la quel les aides des europens et amercans entrent chaque et la plus de nos plan sont faits grace a eux!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Sinshidikanya ko arinacyo cyabazanye gusura ingabire, ariko abazungu bibwira
    ko abanyafurika ari injinji!!!!! mbese ko Garcia atigeze abaza incike za genocide,
    yewe ntanakanunu kuba kajirite mungero zose yabajije:gusa ibyari bibaraje ishinga
    ni Ingabire, ntanikindi urwo rugendo rwari rugamije, murazi ko bagerageje kuva kera
    ngo babonane nawe biranga kubera ubunararibonye bw´abayobozi b´Urwanda,maze mukomereze aho.kunyura gusura ahantu hatandandukanye byari nk´urwitwazo.muribuka
    umunganizi w´amategeko w´umuholandi yanyuze i nairobi noneho,aza mu rwanda kuberako
    nta visa bisaba, agafatwa agiye kubonana na Ingabire, murikanure mwantoremwe abo
    batindi ntibaze baduce murihumye narimwe.

  • Uyo Garcia, nuwo muri Espagne, ntaho atandukaniye nabamwe ba Moralles bashyatse
    bafatishije ba K.K.bagamije n´abandi barimo his Excellence,in fact uyo mugore arimuri y´amashirahamwe avuga ngo nta polotiki akina yo spain, akorana naba Mugenzi,
    Matata,naya mashyaka yose atanu avuga ko afite platte-forme.aho rero bigaragarire buri wese inzira zose umwanzi ashobora kumeneramo.

  • Erega buriya something is rotten in this so called democracy througought the world. Ariko Ku gihugu nk’u RwAnda ndumva n a mpungenge zo kumusura niba ntacyo wikekaga.

  • ko ntawe numvushe avuga NGO ago ma million yimpunga bayasubirane nukumira ubundi mugahindura isura!!;hahaha

Comments are closed.

en_USEnglish