Digiqole ad

Lit. Col. Rugigana Ngabo mu nkiko

Kuri uyu wa mbere ni bwo Lt Col Rugigana Ngabo, mwene nyina wa General Kayumba Nyamwasa yongeye kugaruka imbere y’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda asaba ikurwaho ry’icyemezo yasabiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana.

Lit. Col. Rugigana Ngabo (photo Internet)

Uru rubanza rwabereye mu muhezo nk’uko byari byagenze ubwo Lt Col Rugigana yaburanishwaga n’urukiko rukuru rwa gisirikare mu rwego rwo kwirinda ko rwahungabanya umutekano w’igihugu mu gihe rwari kubera mu ruhame nk’uko ubushinjacyaha ari na bwo bwabisabye bubivuga.

Ibi bikaba bitanyuze Lt Col Rugigana ndetse n’abamwunganira kuko bo ngo basanga ubushinjacyaha bugomba kugaragaza impamvu bwemeza ko umutekano wahungabana urubanza ruramutse rwumviwe mu ruhame.

Uruhande rwa Leta y’U Rwanda ruvuga ko ifungwa rya Col. Rugigana ridafitanye isano n’ibibazo bya mukuru we Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro mu gihugu cy’Afurika y’epho, uretse ko bose baregwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Gusa ngo kuba uru rubanza rubera mu muhezo bizatuma kumenya ibyaha nyabwo aregwa ndetse n’umwanzuro uzafatwa n’urukiko bitoroha kumenyekana n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko ari ku nyungu z’umutekano w’igihugu.

Lt Col. Rugigana Ngabo, watawe muri yombi mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2010 akaba yari yajuririye urukiko rw’ikirenga asaba ikurwaho ry’icyemezo cy’urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje iburanisha rw’urubanza rwe mu mizi.

Solange Umurerwa
Umuseke.com

 

 

3 Comments

  • yaragowe!!

  • erega turabizi ko azira ubusa ari urwangano gusa nzaba mbarirwa.

  • Nuwashaka ya bivaho yuko byose ntaho bijana u Rwanda. Nta nakimwe kinezeza umunyarwanda mukwangana gutyo.I yo nvustye numuntu sinsanawe Kandi nibyo nkora ntibisa. Mureke guhora ubusa bene Nyamwasa Sengera u Rwanda munyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish