Digiqole ad

Mariya Yohana niwe wakoreshejwe muri Video nshya ya Dream Boys

 Mariya Yohana niwe wakoreshejwe muri Video nshya ya Dream Boys

Mariya Yohana waririmbye ‘itsinzi’ niwe ugaragara muri ayo mashusho

Dream Boys ni itsinda ririmba injyana ya R’n B ndetse na Bongo rigizwe na Platini na TMC, rikaba rimaze kwamamara ndetse no kwiyerekana muri muzika. Mu mashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Wenda azaza’ bakoreshejemo Mariya Yohana.

Mariya Yohana waririmbye 'itsinzi' niwe ugaragara muri ayo mashusho
Mariya Yohana waririmbye ‘itsinzi’ niwe ugaragara muri ayo mashusho

Ibi ngo ni urugero rwiza ku bandi bahanzi bo hambere kuko bituma n’abahanzi babyiruka ubu bakura bazi ko gufashanya mu muziki ariyo nzira yo kugera ku ntego wihaye.

Aba basore baherutse kuvuga ko batemeranya n’abavuga ko abahanzi nyarwanda ntacyo bakora ngo muzika ibe yamenyekana ku isi nk’uko ibindi bihugu bimaze kumenyekana byo mu Karere.

Ahubwo bakavuga ko iteremabere rya buri kintu ritareba umuntu umwe ku giti cye gusa. Kuko kuba umuziki w’u Rwanda wamenyekana ku rwego rw’isi bisaba icya mbere kuba abanyarwanda bakunze ibikorwa by’abahanzi babo.

Aho kuba aba mbere mu kunenga cyangwa se bakumva ko indirimbo umuhanzi yakoze afite aho yayivanye atari umwimerere we.

Bavuga ko kuba Mariya Yohana ashobora kwemera kugaragara mu mashusho yabo, ari imbuto aba yereye benshi. Haba ku bato babyiruka cyangwa se no ku bakuru. Kuko kwifuza icyateza imbere mugenzi wawe aricyo cyagahawe intebe kuruta gucana intege.

Nemeye Platini na TMC bagize Dream Boys
Nemeye Platini na TMC bagize Dream Boys

Nemeye Platini na Mujyanama Claude ukoresha izina rya TMC, bakomeza bavuga ko hari umugani ugira uti “Ijya kurisha ihera ku rugo”.

Ko abanyarwanda aribo bagafashe iya mbere mu guteza imbere umuhanzi nyarwanda aho kumusebya cyangwa bakamwereka ko ntacyo azigezaho.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NDAYIKUNZE WALLAH
    UZAMUBABARIRE KABISA
    UYU MUSIKA SE URIRIMBA NAWE ABA MURI D.BOYS ,,,???????????

    WENDA AZAZA NAMARIRA KUMASO ……
    WENDA AZAZA NINTIMBA KUMUTIMA

Comments are closed.

en_USEnglish