Lilian Mbabazi aje mu Rwanda muri Kigali Jazz Junction Edition II
Lilian Mbabazi umuhanzikazi w’Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda, azataramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction Edition II kizabera muri Kigali Serena Hotel kuwa 30 Nzeri 2016.
Mbere yuko Lilian atangira kuririmba wenyine, akaba yarahoze mu itsinda ryitwaga Blue 3 ryarimo Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cinderella Sanyu (Cindy).
Iki gitaramo ajemo cyateguwe n’itsinda rya Neptunez Band, risanzwe rikora ibitaramo ngaruka kwezi bya Jazz muri Kigali.
Remmy Lubega, umuyobozi wa Neptunez Band yabwiye Umuseke ko iki gitaramo kizatangira saa moya z’umugoroba kugeza mu gicuku.
Avuga ko Lilian yiteguye kuzaririmbira abantu indirimbo ze zikunzwe ziganjemo izigezweho muri iyi minsi. Muri zo harimo iyitwa ‘Memories’ yaririmbanye na A Pass, ‘Yegwe Weka’ yaririmbanye na Kitoko Bibwarwa, ‘Vitamin’ yaririmbanye n’itsinda rya Goodlyfe, ‘Simple Girl’ n’izindi.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi (10,000Rwf). Uretse Lilian, muri iki gitaramo hitezwe kugaragaramo abahanzi barimo Hope Irakoze watwaye Tusker Project Fame uri mu bahanzi bashya binjiye muri iri tsinda rya Neptunez binyuze muri Nep Records.
Liliane aheruka kuza mu Rwanda umwaka ushize wa 2015 mu gitaramo cya Beer Fest yari yatumiwemo n’uruganda rwa BRALIRWA.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW