Digiqole ad

Umubyeyi agiye kujya aha umwana we umunani ari uko abishatse

 Umubyeyi agiye kujya aha umwana we umunani ari uko abishatse

Ku itariki 01 Kanama 2016, mu igazeti ya Leta hasohotse itegeko rishya nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura risimbura Itegeko n°22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999.

Iri tegeko risa n’irizakemura impaka nyinshi mu bijyanye no gucunga imitungo y’umuryango, n’izungura. Nubwo ku rundi ruhande rishobora kuzateza ibibazo mu gihe abantu batararisobanukirwa neza.

Iri tegeko rishya rigaragaza ko abashakanye bafite uburenganzira busesuye ku mutungo wabo wose mu gihe bakiriho, no kuwuha cyangwa kuwuraga uko bashatse. Uzungura cyangwa uragwa afata ibyo yemere ari uko uwaraze cyangwa uzungurwa yitabye Imana.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko ubu ababyeyi batagitegetswe kugabana n’abana babo imitungo yabo, ibyo abenshi bitaga ‘Umunani’.

Ati “Mujya mwumva imanza z’abana batambamira, babangamira, banga ko umubyeyi wabo atagira icyo atanga cyangwa icyo yikeenuza mu buzima busanzwe bwa buri gihe.

Iri tegeko rirushaho gushyiraho uburyo bunoze hagati y’umubyeyi n’umwana bigaragaza ko ibyo washatse ari ibyawe mbere na mbere, umwana inshingano umufiteho ni ukumurera, akarya, akanywa, akiga, yarangiza kuba umuntu mukuru (ku myaka 18) agatangira gushaka ibye. Ntagende ngo yituramire kubera ko ababyeyibe hari icyo bafite.”

Minisitiri Johnston Busingye asobanura iri tegeko.
Minisitiri Johnston Busingye asobanura iri tegeko.

Minisitiri w’ubutabera akavuga ko impamvu zatumye bihinduka, ari ukurinda impaka zaturukaga ku mitungo nayo mito Abanyarwanda bafite, kuko abenshi usanga ntan’ibyo bagabana bafite.

Busingye ati “Ushobora kumubwira (umwana) ngo rwose urakuze, urangije amashuri ntutegereze ibyange. Tangira ushake ibyawe, mfite uburenganzira kubiguha, mfite n’uburenganzira kutabiguha kandi ntaho wandega.

Kubiguha nzabiguha kuko ngukunda, uri umwana wanjye, kuko ari byiza, ariko wikwicara utegereze umunsi wo kuguha ibyanjye navunikiye, ahubwo vunikira ibyawe tuzabe duhura imyaka yanjye itangiye kuba mikuru.”

Usanga hirya no hino mu gihugu, havugwa ubwicanyi n’imanza zishingiye ku mitungo cyane cyane amasambu, bamwe bapfa ‘umunani’. Ubu mu gihe umwana yarezwe agakura ntacyo azajya abaza ku mitungo y’ababyeyi kugera bapfuye.

Minisitiri ati “Ni ibintu bikomokaho impaka, imanza, kutumvikana mu miryango, ntabwo nakwihandaga ngo mvuge ko iri tegeko rije gukuraho impaka no kutumvikana ariko nibura twatekereje ibibazo bigenda bivuka aho tugeze mu iterambere tugerageza kubishyira mu mategeko, hazavuka ibindi birumvikana…”

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri Busingye avuga ko ababyeyi nabo bakwiye guhagurukira gushyira abana mu mashuri, kandi bakabaha uburenganzira bw’ibanze bwose umwana agomba, kugira ngo nakura atazananirwa kwibeshaho kandi n’ababyeyi be ntacyo bashobora kumufasha.

Ati “Itegeko riberaho uyu munsi n’ejo hazaza,…umubyeyi wicaranye umwana utekereza ko azamuha kugasambu n’isuka ari kumutegurira nabi.”

Zimwe mu mpinduka zakozwe mu bijyanye no kuzungura

Umutwe wa IV w’iri tegeko uzuga ku Izungura, Ingingo ya 52 igaragaza igihe izungura ritangirira ivuga ko “Izungura ry’abashyingiranywe ritangira ari uko bombi bapfuye cyangwa umwe yongeye gushyingirwa keretse iyo itegeko ribiteganya ukundi.”

èAbashyingiranywe bafitanye amasezerano y’ivangamutungo rusange bazungurwa mu buryo bukurikira:

Kanada HANO uzome menshi mu mavugurura yabaye muri iri tegeko: Igereranya ry’amategeko yombi (iryo mu 1999 n’irishya rya 2016) rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

.Iyo umwe apfuye usigaye yegukana umutungo wose akubahiriza    inshingano yo kurera  abana babo n’ab’uwapfuye bemewe    n’amategeko (Ingingo ya 76);

.Iyo uwapfakaye nta mwana afitanye n’uwapfuye akongera gushaka    afata kimwe cya kabiri     (1/2) cy’umutungo nk’uburenganzira akura ku    masezerano y’ivangamutungo, kimwe cya     (1/2) gisigaye    akakizungurana n’abazungura bandi b’uwapfuye. Muri icyo gihe    agumana bitatu bya kane (3/4) by’umutungo w’uwapfuye. Iyo    atongeye gushyingirwa yegukana umutungo wose akawurereramo    abana uwapfuye yemeye cyangwa yemejwe n’amategeko, yo bahari (Ingingo ya 76 );

.Iyo uwapfakaye yongeye gushyingirwa kandi nyamara yari afitanye   abana n’uwapfuye      cyangwa hari abo yari yaremeye cyangwa   yaremejwe ku buryo bwemewe n’amategeko,     izungura ry’uwapfuye    rirafungurwa, maze kimwe cya kabiri (1/2) kikegukanwa n’uwapfakaye nk’uburenganzira akura ku masezerano  y’icungamutungo, ikindi     akakizungurana n’abana bose uwapfuye    asize ku buryo bungana. Muri icyo gihe, uruhare     rw’abana batarageza    ku myaka y’ubukure arakomeza akarubacungira, keretse urukiko rubigennye ukundi (Ingingo ya 76 );

.Iyo uwapfakaye ataye inshingano zo kurera abana bose cyangwa   bamwe muri bo uwapfuye     asize, yamburwa n’urukiko rubifitiye    ububasha izo nshingano na kimwe cya kabiri (½)  cy’umutungo wose,    rukanagena ushinzwe kubarera no kubacungira umutungo kugeza   igihe bagiriye imyaka y’ubukure (Ingingo ya 76).

Munsi wakwisomera iritegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryose:

[pdf-embedder url=”http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2016/09/Official_Gazette_no_31_of_01.08.2016.pdf” title=”Itegeko (rishya) rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano, n’izungura.”]

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Nubwo iri tegeko ritari kujyaho njye niko nari narabiteguye rwose.

  • Ibi ntacyo bikemuye cyane cyane urebye ubwicanyi benshi mu banyarwanda basigaranye muri iyi minsi: umwana cyangwa abana bazajya bica ababyeyi babo kugira ngo babone uko babazungura, kabone niyo baba bararumbiye ababyeyi babo! Bakwiye kuzatekereza uburyo umubyeyi ashobora, habaye impamvu runaka yateganywa n’amategeko, kutazungurwa n’umwana we, akaba yakwihera ibye undi muntu ashatse mu gihe uwo mwana yamukoreye amakosa runaka akomeye.
    Namwe mwibaze ibintu byateye aho bamwe mu bana bakubita ababyeyi babo maze uwo mubyeyi yatabaruka bakamuzungura….

    • Aliko birasobanutse! mu gihe akiriho, umutungo uwkoresha uko ashatse, kuzungura bazungura iby’uwapfuye, bivuze ngo mu gihe akiriho ashatse yafata umutungo we akawuha undi muntu cg se ikigo cy’imfubyi. wenda icyo bakongeramo ni ugukora testament akaba yavuga ati mu gihe napfuye, umutungo wanjye uzatwarwe n’uyu n’uyu!
      aliko njye iri tegeko ndaryemera cyane! rizatuma abana bigize abasongarere bategereje imitungo ya ba se, bakora

  • Amategeko aragwira!!! ubwo uburenganzira bw’umwana burihe? None se kuba umwana yananira ababyeyi be bakwigendera agahindukira akabazungura, bihuriye he no kugirango noneho umugore wizaniye akwice narangiza akuzungure ibintu abihe undi mugabo w’ihabara rye?

    Ahubwo ingo murazishenye karabaye. Abagore bifitiye amahabara baraza kumara abagabo babo bafite imitungon kimwe n’abana babana n’umwe mu ba byeyi utari uwe (nk’umwana ubana na mukase …..)

  • Greetings,

    Rwose iri tegeko ndarishimye pe rikoze neza kandi rikoranye ubuhanga, kuko rigiye guca umuco mubi wari warokamye abana babanebwe bumvaga ko bagomba kuzatungwa nibyo iwabo bishakiye, gusa umwana uzajya abona iwabo bakomeje kuramba kw’isi badapfa vuba azajya ahita akora ibishoboka byose maze abihutishe abasoze vuba vuba kugirango abone uko abazungura neza.

    Bakunzi bu UM– USEKE: Nta wamenya amakuru y’umuvandimwe witwa Simba Jean ko yabuze atagikoma?

  • Ari tegeko kukuzungura kw’abashakanye riraza gutera ubwicanyi, amarozi mu buryo budasanzwe. Kubera iri tegeko, hazajya habaho kutumvikana gato, umugore cyangwa umugabo yicishe umwe kugirango yiharire imitungo. Ikindi nuko mugihe habayeho kutumvikana, umwe uzashaka uburyo imitungo imwe nimwe itayigaragaza cyangwa ngo ayiyandikeho kugirango undi atayisigarana n’ihabara rye. Ikindi nuko bishobora kuzatuma abantu benshi babana badasezeranye mu mategeko. Kuko urumva gushaka ibintu, umugore cyangwa umugabo akabisigaramo nundi Mugabo cyangwa Umugore, ababyeyi bawe cyangwa abavandimwe ntibabone na kimwe cyangwa bakabona akantu gato, bizatuma abenshi bafata ingamba ritari nziza mu gihe habayeho kutumvikana hagati yabashakanye.
    Reka tubitege amaso.

  • Njye ndumva bisobanutse neza cyane.abibaza ngo bizatuma ingo zisenyuka(bicana) cg babana badasezeranye byo nta gihe bitazabaho ahubwo murebe neza itegeko rigamije iki?munarebe rizakemura iki mubigereranye n’ibyo mwibaza.Riziye igihe.

  • Abafite imitungo bo barambabaje. Noneho urebe ingo zubu uko zimeze; Ni imibare gusa. Nta rukundo n’amafaranga abakobwa cg abahungu baba bakurikiye. Ubwo n’ubona ufite imitungo, uwo mwashakanye ugakeka ko afite inshoreke, ubwo uzajya ukemura ikibazo hakiri kare, ni ukumutanga ataraguhitana. Jye mbona iri tegeko rigomba gutuma byanze bikunze hajyaho irindi ryo kworoshya uburyo abashakanye batandukana ku buryo bworoshye. Naho wamugani, kwicana biziyongera cyane. Bicanaga ntanyungu igarara ihari, none zirabonetse. Ubundi abagore bari bazi ko iyo umugabo apfuye imitungo isigara ari iy’abana. None ubu umugore itegeko rimugeneye kuzungura umugabo maze akajouissa(agakoresha icyo ashatse) kuri 1/2 cy’umutungo, ashobora gukoresha icyo ashatse( gushakamo umugabo,akuwurya n’amahabara ye, kuwuha bene wabo, kuwugurisha, kuwugwatiriza ntawe asabye uburenganzira n’ibindi…)kandi hejuru yibyo yarangiza akagira n’uruhare kuri wamutungo witwa ko wari usigaye ari uw’abana. Udusaza bazatunigira mu buriri, utumuga baduhuhure, amarozi sinakubwira, isasu, agisida, n’izindi pfu nyinshi.Ubundi umusore uryibitseho abwire inkumi ati ngwino twibanire, ntacyo uzabura, yewe tuzabyarana, abana nzabemera , ariko ntunzaneho ibyo gusezerana. Niba unashaka, dore inzu yawe nguhaye,boutique se, isambu se, ubundi umbere umugore mwiza, twibanire. Uyu mugore ntazagira umutima wo kwica umugabo we kuko umugabo apfuye, uyu mugore yabihomberamo.N’amahabara ntacyo yakwibonera. Ibintu byaba iby’abana 100% cyangwa abavandimwe ba nyakwigendera niba nt’abana yabyaye.NGIZI INGARUKA ZO KUGIRA ABAGORE BENSHI BARUTA ABAGABO MU NTEKO. BABYEREKEJE MU NYUNGO ZABO. (akenshi abagabo nibo bataburuka mbere y’abagore)

  • Wow wow brovo iri tegeko rirasobanutse. ese abavuga ngo rizateza ubwicanyi bifuzaga ko umuntu apfa akazungurwa n’abantu miliyoni. iri rivuga ko urwego rumwe ruzitira urundi. urutonde ruhera ku bana, abanyeyi…. niba uwapfuye afite abana azazungurwa n’abana, ababyeyi bapowe. ikindi ibi biraha agaciro abashakanye niba uwo mwashakanye apfuye kandi mwaravanze umutungo ukaba wumva utazongera gushaka uwasigaye asiragara acunga umutungo, yakwitaba Imana izungura rigatangira ariko rihera ku bana iyo bahari. itegeko ni sawa ahubwo ikibazo U rwanda rufite kugeza ubu n’icy’imyumvire, abantu bakumva ibintu bakanabisesengurana ubutabogama. Murakoze Umuseke muri aba mbere ibihe byose

  • Inama nagira ababyeyi nugukomeza inshingano zo guha abana babo iminani kuko nabo barayihawe.Ibi bimeze nka byabindi abayobozi bacu bigiye kuri bourse(amafaranga ya Leta), none abana bacu bakaba bigira ku ideni dore ko naryo rihabwa abanyamahirwe kandi ntanikizere cyo kuzabona akazi.Aho azakabonera akazahera mu kwishyura aho kwiyubaka ! Uzamwima umunani azawiha kuko itegeko ryo kukuzungura rirabimwemerera.Simbivugira kugirango ugire ubwoba ahubwo wagumana uwo mutima wa kibyeyi nkuko nawe abawe babiguhaye.Ubundi se nusaza utabasha kubyaza umusaruro ibyo ufite,ntibakwiteho bizakugendekera bite.Ntekereza ko amategeko adakuraho umuco.Gutanga umunani nibireke kuba itegeko ariko bibe umuco w’abanyarwanda.Kandi gutatira umuco nabyo birahanirwa kuko umuco n’itegeko biruzuzanya.Amashuri twize aratuma tuzana amategeko ashyigikira inda nini kandi tuzayizira.Jye Data yarandihiriye kandi ampa n’umunani.Kubw’ibyo rero abana banjye nzabarihira kandi n’umunani nzawubaha uko nzaba nshoboye rwose pe !Uzanga gukwera umuhungo uvuge ngo ufite umukazana ! Ngayo nguko mbiteze amaso.

  • Njyewe ndabona Leta yari yaratinze aho usanga Abana bacu bari barigize bajeyi ngo bazarya cg bapfushe ubusa ibyo Umuntu aba yararuhiye imyaka ijana. Ngabo Abaswa mu ishuri, Abankwa rumugi…..Rwose Leta yacu murakoze kuko aho kugirango ndage Umwana wanjye Uruganda rwari rutunze Abanyarwanda 1000 kandi uwo Mwana yari yarananiye, yirirwa mu Abagore, Inzoga, Ibiyobyabwenge…. nzaruraga Leta yo ireberera bose. Erega niyo mpamvu mubona Abana ba Abazungu ntamikino bagira ni aho Abacu????? Iri tegeko riziye igihe rwose. Abantu bakore bajye batungwa nibyo bakoreye bareke ubugoryi. Nibangahe bari bafite ibintu bitagira ingano mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi none imiryango irasabiriza kubera Abana barezwe bajeyi babakiniyemwo. Leta yacu murakoze rwose Abana bacu babe responsible otherwise twaba ntacyo turi gukora

Comments are closed.

en_USEnglish