Digiqole ad

Mvuye muri APR FC kuko nta masezerano yayo nigeze – Rwigema Yves

 Mvuye muri APR FC kuko nta masezerano yayo nigeze – Rwigema Yves

Rwigema Yves yanakiniye ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 20.

Rwigema Yves yatangaje ko impamvu yafashe umwanzuro wo kuva muri APR FC akajya muri Rayon Sports ari uko APR FC nta masezerano yigeze imuha mu myaka ayimazemo.

Rwigema Yves yanakiniye ikipe y'igihugu yabatarengeje imyaka 20.
Rwigema Yves yanakiniye ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 20.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nzeri 2016, nibwo inkuru ivuga ko myugariro w’iburyo Rwigema Yves yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri APR FC. Yari mu bakinnyi APR FC yagumanye, itashyize ku rutonde rw’abo yasezereye.

Uyu musore w’imyaka 22, yatangarije Radio Flash ko avuye muri APR FC afite agahinda kenshi ku mutima, ngo kuko mu myaka yose ayimazemo, nta masezerano yigeze ahabwa.

Rwigema Yves yagize ati “Numvikanye na Rayon Sports kandi namaze gusinya. Ntacyo nari kubanza kubaza muri APR FC. Impamvu navuye muri APR FC ni ibanga ry’umutima wanjye. Gusa ndashima abo twabanye, kuko yaba bagenzi banjye, n’abayobozi nta muntu mfitanye nawe ikibazo.”

Yves Rwigema yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri.
Yves Rwigema yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Abajijwe niba yararangije amasezerano muri APR FC, ku buryo nta bibazo bizaza mu igurwa n’igurishwa rye (Transfer), yasubije ati “Ndangiza amasezerano se hari ayo nigeze? Nayibagamo gutyo gusa. Icyo navuga ni uko ntaho nigeze nsinya. Nari mfite impamvu zo kuyivamo.”

Uyu musore wavutse tariki 20 Mutarama 1993, yamenyekanye muri 2014 ubwo we na bagenzi be Nkinzingabo Fiston na Neza Anderson batoranywaga, bajya mu igerageza mu ishuri ry’umupira w’amaguru mu mujyi wa Valence muri Espagne. Byatumye anahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi U20.

Yamaze umwaka umwe muri Espagne, agaruka muri APR FC yamureze, ariko ntiyahabwa amahirwe yo kwigaragaza. Bikavugwa ko yababajwe no kuba atarashyirwaga ku rutonde rw’abakinnyi bakoreshejwe mu mikino ya gisirikare no muri Pre-Season yateguwe na AS Kigali, kandi wari umwanya wo kugerageza abakinnyi batabonye amahirwe umwaka ushize.

Yves Rwigema (wa 2 ibumoso) yamaze umwaka muri Espagne akorerayo igeragezwa n'imyitozo.
Yves Rwigema (wa 2 ibumoso) yamaze umwaka muri Espagne akorerayo igeragezwa n’imyitozo.
Igihe yamaze muri APR FC ngo nta masezerano yigeze.
Igihe yamaze muri APR FC ngo nta masezerano yigeze.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • uyu mwana arakina n’ikipe atazi iyo ariyo, bamwicazaga akiyirimo nkanswe ubu noneho yerekanako ashaka kuyivamo iramufungira amazi n’umuriro cgwa ahinduke impunzi nka rwatubyaye uyu we baramutiza muri marines yiwabo rubavu naho ibyo bya gasenyi nabikuraho di.gusa uyu mwana yararenganye pe ibaze kumara iyo myaka yose udakina ntan’amasezerano wigirira.

    • ese nkawe ngo rutare APR ni gereza? bamufungira amazi numuriro se sport niya APR? cyangwa ferwafa niyabo ko wigize umuvugizi wiyo kipe kandi nziko imufite uko nugushyanuka.niba na rwatubyaye ariyo imubuza gukina bizamenyekana

  • numuntu wumugabo cyane yves kuko kumara imyaka ingana gutyo mwikipe ariko niguhe agaciro yakwigira aho bakamuha.gusa agahinda nakibagirwe kuko imana izakamumara.Yves pole uzakina kandi uzagera kure.gusa warababaye birumvikana,gusa ndakubwirako kubabara kwawe ariho kwishima bitangiriye

  • welcome Yves!!!!!!!

  • Ese kuki APR ikura abakinnyi mu yandi makipe, yo yajya kubakurayo ikabyanga. Izakore ikipe ebyiri APR A na APR B irecrite abo ishaka ijye yikinisha.

    Ariko n’ubundi nta masezerano uriya mwana yari afite, yakinaga nk’umukoranabushake. Ubwo rero ubukoranabushake burarangiye.

  • Jyewe mbona hari abakinnyi babeshyera iyo kipe ya RDF! None se umuntu yagukoresha imyaka n’imyaniko ataguhemba kandi udafunze unashobora kubaza uburenganzira bwawe ukabyemera? Nta n’akanya na gato uyu mwana yabonye ngo abwire ikibazo cye umuntu nka Afande James Kabarebe ko abantu benshi bazi ko ashyira mu gaciro (niba abandi baranze kumwumva)?

    Rwose abantu benshi bazi ko APR FC igira amanyanga menshi ari no bidindiza umupira w’amaguru mu Rwanda ariko ibi uyu mwana yavuze byo birarenze ku buryo kubyemera biruhije! Reka dutegereze ejo nawe tuzumva yanditse ibaruwa isaba imbabazi APR FC avuga ko Rayon Sports yamufatiranye akeneye amafranga nk’ibyo uwitwa Rwatubyaye yakoze! Wa mugani ubanza gutinda ku isi bitera kubona….

  • Rwatubyaye ryaba atuzuye;baramufatiranye ubundi yakoreraga ubusa?nagaragare bisobanuke.

  • Ariiko championa yo murda ikipe ya A PR irayibishya kuburyo wumva uyanze kuko ariya gisirikare ninako ikoresha ingufu zagisirikare. Arikose ko yikubira rayon ikayibuza amahwemo ubukipe nka za as kigari ikazigira akarima iko ishaka ibyobyo subucuruzi aho kuba ikipe yo gufasha gukunda ruhago nyarwanda.sha sinyanga gusa nyangirako ivuruga shamionat

  • Nge sinibaza icyo APR yibaza kuhazaza habakinnyi bayo badafite amasezerano muri iyo kipe nubundi nibahame hamwe nabandi bari bari munzira naho kuvuga ngo waramureze ariko ntumuhe amahirwe yo kugaragara ntacyo bivuze Rwatubyaye we mumureke ibye bizasobanuka gusa arimo kwica cariel yiwe.

Comments are closed.

en_USEnglish