Digiqole ad

Igihembwe II: Umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 5.4% uba Miliyari 1 549

 Igihembwe II: Umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 5.4% uba Miliyari 1 549

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kuri uyu wa kabiri, iragaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihembwe cya kabiri (Q2) cy’uyu mwaka wa 2016 ugera kuri Miliyari 1 549 ukaba warazamutseho 5.4% ugereranyije n’umwaka ushize.

Umusaruro mbumbe
Umusaruro mbumbe w’igihugu ngo wazamutseho 5,4% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize wa 2015, umusaruro mbumbe w’igihugu “Gross Domestic Product (GDP)” wari Miliyari 1 428 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wazamutseho 5.4% ugera kuri Miliyari 1,549 bitewe n’uko urwego rwa Serivise rwazamutse ari narwo musingi w’ubukungu bw’u Rwanda.

Imibare y’iki gihembwe ngo yashingiye ku biciro byo mu mwaka wa 2011, kuko ubu ibiciro byagiye bizamuka cyane ndetse n’ifaranga rigatakaza agaciro.

Muri uyu musaruro w’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2016, uruhare rw’urwego rwa Serivise ni 48%, urwego rw’ubuhinzi rugira 33%, urwego rw’inganda rukagiraho 13%, naho imisoro n’amahoro ikagira 6%.

Raporo y’igihugu y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko muri rusange izo nzego zigize ubukungu bw’u Rwanda nazo zagiye zizamuka bishimishije, nubwo harimo n’izasubiye inyuma.

Urwego rw’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’ubworozi bw’amafi nubwo rwahuye n’ibibazo, rwazamutseho 3%, ndetse bitanga umusaruro wa 0.9% kuri 5.4% y’igiteranyo rusange cy’umusaruro w’inzego zose.

Urwego rw’inganda rwasubiye inyuma ho 2%, umusaruro wazo wavuye kuri Miliyari 202 mu gihembwe cya kabiri 2015, ugera kuri Miliyari 201 mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.

Ahanini byatewe no gusubira inyuma kw’umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubera ibiciro byamanutse ku isoko mpuzamahanga (Q2 2015= miliyari 22 – Q2 2016= miliyari 17); n’ubwubatsi bwasubiye inyuma ho miliyari enye (Q2 2015= miliyari 100 – Q2 2016= miliyari 96).

Urwego rwazamutse cyane ni urwa Serivise kuko rwazamutseho 9%, ndetse rugira uruhare rwa 4.4% mu izamuka rusanye rya 5.4%.

Umusaruro w’urwego rwa Serivise wavuye kuri Miliyari 681 mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize, ugera kuri miliyari 745 mu gihembwe nk’icyo cya 2016.

Muri iki gihembwe cya kabiri cya 2016 kandi, ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byazamutseho 16%, mu gihe ibitumiza mu mahanga byo byazamutseho 10%. Gusa ntibikuraho ikinyuranyo cy’ubucuruzi gikabije kiri hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga muri rusange.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ni mbumbe nyine.Murafata umusaruro w’abaherwe bakize cyane mukongeraho umusaruro w’abakene mukabona byarazamutse!Mwabigaragaje muri details mukareba uko bimeze.

    • Hahhahahhhhhh!!! Bihora bizamuka tu! Ese maye ntibizagera aho bikarenga umupaka????????????

  • Nonese nyine wagira ngo babare uw’abakire gusa? cg uw’abakene gusa? Ni ikihe gihugu se kitagira ibyo byiciro byombi uzi ku isi?
    Ariko ntimugakabye!! Ko hariho politiki zo kuzamura abakene nabo bagakira wabaye aribyo ugira ho analysis ukareka gukora analysis iri so simple like this!

    Wari uwkiye kuvuga uti ‘Gira Inka ntigera ku bakene bose kubera….., Umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wararumbye kubera izuba, yenda uti ubucuruzi bwajemo ikibazo kubera guca/kugabanya caguwa, uti se ibyo u Rwanda rutumiza hanze byariyongereye bityo umusaruro ntabwo nawo wakwiyongera….ariko kuvuga ngo ni umusaruro w’umukene kongeraho uw’abakire gusa ni simple analysis, sibyo ra?

    • Ibyo Marie Merci avuga ni ukuri kuzuye, ahubwo wowe urashaka gucabiranya. Ubu buryo bwo gukora imibare yerekana ubukungu burimo ikibazo gikomeye cyane, gishingiye ku kuntu capitalism iteye.

      Nta kuntu wafata umusaruro wa BK wa milliards 20 ngo wongereho u’wandi mabanki wose ugere kuri milliards 300, hanyuma ngo ubyitirire abanyarwanda bose. Ni ngombwa ko bigaragara neza uburyo ibyiciro bya sosiyete byazamuye umusaruro wabyo bakareka kwihisha inyuma y’ijambo “MBUMBE”, ibi nibyo uriya akubwira, ariko kubera Rucagu syndrome, nta kintu na kimwe ushaka kumva, uri aho urazana za girinka gusa. Ese wari uzi ko n’izo nka uvuga zitaranagera kuri 500,000 !

  • hahahahaaaa, ngo Rucagu syndrome!???? ahuiiiiiiiii reka nisekere naho iby’uwo musaruro uzamuka ntiburangeraho!reka ntegereze nihanganye!

  • Analyse ya Mbumbe ntabwo ari analyse rwose! Gukora statistiques ni kimwe no kuzisoma ni ikindi! Analyse ijya in details! Kuvuga ngo ubukundu bwarazamutse ntibihagije! Uretse ko njye mbona butarazamutse rwose! Ifaranga ry’urwanda ryataye agaciro bikabije, pouvoir d’achat ijya hasi birumvikana, imyenda y’igihugu yariyongereye haba hanze n’imbere mu gihugu! Abanyarwanda barashonje impande zose, ibiciro byarazamutse ku isoko, politique – nkene z’ubuhinzi n’ubworozi aho imbuto zabuze ndetse izitanzwe ntizikorerwe ubushakashatsi, kunyereza umutungo wa Leta muri bamwe mu bayobozi, guhombya ibigo bya leta, RSSB agera kuri milliards 700, hafi 1/2 cy’ingengo y’imali y’igihugu cyose! Ibyo byonyine biguhe isura y’ubukungu bw’igihugu! None wowe ngo Gira inka! Simbyanze koko Gira inka ni gahunda nziza, ariko tekereza milliards 700,si ibinyoma binyuze mu makuru uyu munsi le 20709/2016 kuri radio isangano ko abadepite barambiwe! Urumva ayo mafaranga ni umutungo wa BK (450milliards) ugashyiraho BPR (250MILLIARDS) n’izindi banks commercials zisigaye kuko zo ni ntoya! Ngo ubukungu, ibyo ni techniques sha!

  • none se tuvuge ko ya nzara yanze kwemerwa ko ari inzara ahubwo ari amapfa ntacyo yagabanyije ku bukungu?
    mujye mubeshya abana.ibiciro kuba byarazamutse tuvuge ko aribyo byatumye ubukungu buzamuka.yewe banatubwiye ko amafranga ava mu mabuye y’agaciro yagabanutse

  • Ese burya, ingengo y’imari y’Umwaka (Miliyari 1.900 birenga)iraruta Umusaruro Mbumbe? Umusaruro w’igihugu wose turawu-konsoma?

  • si ibanga ubukungu bwifashe nabi kandi cyanee iyo bavuga ngo amafaranga anyerezwa nibigo bya leta sinari numva narimwe umuyobozi wikigo runaka yirukanww cyangwa yajyanywe mu nkiko abazwa ibyarubanda ibigo bayobora biba byanyereje apart yubukungu nubutabera bwakwibazwaho muri iyi cadre!!!RDB,RSSB,REB,REG,RBC ibi bigo ni ibya mbere bihombya leta niba mbeshye mushake rapport za Auditeur General kuva muri fiscal year 2012 kugeza kuri latest ntekereza ko ari 2014-2015 muzanyomoze

Comments are closed.

en_USEnglish