Meddy ashobora kuzataramira abanyarwanda kuri Noheli
Byagiye bivugwa kenshi ko Meddy na The Ben bazaza mu Rwanda yewe nabo bakabyiyemerera ariko bikarangira bataje. Amakuru agera ku Umuseke aravuga ko Meddy yamaze kumvikana n’umuntu uzamuzana kuri Noheli ya 2016.
Umwe mu nshuti z’uyu muhanzi ziba mu Rwanda, avuga ko mu minsi ishize Meddy yamubajije uburyo indirimbo ze zikunzwe cyangwa se we ubwe uko abanyarwanda bifuza ko yazaza kubataramira.
Icyo gihe akaba yaramubwiye ko gahunda yo kuza yamaze kuyitegura ndetse ko igitaramo bagishyize ku itariki ya 25 Ukuboza 2016.
Akomeza avuga ko atazi neza umuntu uzazana Meddy. Gusa bishobora kuba hagati ya Judo Kanobana uheruka kuzana Stomae mu Rwanda cyangwa se Mushyoma Joseph wazanye Jason Derulo, Sean KingStone, Konshens n’abandi.
Ngabo Medard Jobert yavuye mu Rwanda muri 2010 itangira. Amaze imyaka itandatu ataragaruka mu Rwanda. Ubu ari mu bitaramo bitandukanye arimo gukorera muri Canada.
Meddy yatangiye umuziki akiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe akaba yaririmbaga muri groupe yitwaga “Justified” yo muri Zion Temple.
Mu mwaka wa 2008, nibwo indirimbo ye “Ungirira Ubuntu” yasohotse ikorewe muri “Narrow Road”. Nyuma haza “Akaramata”, “Amayobera” na “Ese Urambona” zikozwe na Lick Lick. Ubwo ubuzima bwo gukora umuziki ku giti cye aba abugezemo atyo.
Yaje kujya muri Afurika y’Epfo ari kumwe na The Ben mu bihembo bari batsindiye by’Ijoro ry’urukundo Awards. Nyuma gato nibwo baje kwerekeza muri USA ari nabwo bahise bagumayo.
Ubu Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo ze. Ku buryo bamwe batanatinya kuvuga ko icyo gitaramo kiramutse kibaye cyajyanwa muri Stade Amahoro kubera ubwinshi bw’abantu bahaza.
Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane mu Rwanda, hari inshya aheruka gushyira hanze yise ‘Nta wamusimbura, Burinde bucya, Nasara, n’izindi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ahubwo Imana nimukomeze maze azaze ataramire abanyarwanda abaha Noheli nziza numwak amushya muhire .
ohooo meddy ni muze sha turanabakumbuye cyaneeeeeee, muzaze murebe aho igihugu cyanyu kigeze.
Umva ko i Nyanza bogeza! maze imyaka 10 ntaragera kuri Stade amahoro yaba ari ukureba umupira cyangwa abahanzi ariko Meddy aje ntawahantanga.Kera nakunda kujya kureba abahanzi ariko nyuma nza kubabazwa nuko aho gukura usanga abahanzi bacu basubira ibwana. Indirimbo baririmba wagira ngo bazihimba basinze ntacyo ziba zigisha. Namwe mujye mwibaza impamvu ubu indirimbo imara ukwezi kumwe ugasanga abantu barayibagiwe ariko indirimbo za kera cyangwa izindi za vuba zabaye nziza zikaba zikibukwa! Ubu sinakwibagirwa ” Akaramata ” ya Meddy. Ibyo byose biterwa nuko abahanzi bubu wagira ngo ntibaba bazi umwuga bakora kuko babaye bawuzi ntibajya babikora bikinira!wambwira gute ukuntu nka Jey poly yatwaye Guma Guma na Cash yabonye ariko ubu akaba aserera mu tubari yabuze ayo yishyura nyuma ngo ni umuhanzi w’umwuga!
Kabisa
Nzanaharongorera igikobwa biba bihari byiza sana
hhhhh kubeshya gusa azaza na Amercan Citizen arabona hhhhhhhhhh
yooo! naze uwo mwana w’Irwanda! nta wa
musimbura koko????
yaratinze ahubwobamwe twajetutarebyeigitaramocye yewe nahubundintiyarikubonaahoabajyanape nahubungubuabantubaragabanyutse byarikubabyiza iyoazanatwe duhariarikontakibazo yarahemutse abayaraje hakirikare natwetukamureba kukoturamukunda imana izamurinde munzirazose azanyuramo kandinatwe tumurinyuma nkabafanabe kandi turamukunda sawa murakoze
Comments are closed.