Digiqole ad

Kubaka imijyi nibijyane no guha abawutuye uburyo bwo kuyibamo – Min. Biruta i NewYork

 Kubaka imijyi nibijyane no guha abawutuye uburyo bwo kuyibamo – Min. Biruta i NewYork

Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yatanze ikiganiro i New York ku biro by’Umuryango w’Abibumbye, ku bijyanye no guteza imbere imijyi, aho yasabye ko abaturge bava mu byaro bajya mu mijyi bakwiye guhabwa ubumenyi buhagije bwatuma bibeshaho mu mujyi.

Minisitiri Vincent Biruta atanga ikiganiro.
Minisitiri Vincent Biruta atanga ikiganiro.

Ikiganiro cyibanze ku guteza imbere imijyi mu buryo burambye kandi bigakorwa mu buryo hazirikanwa ku kurengera ibidukikije.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yagaragaje muri macye gahunda y’u Rwanda yo kubaka Umujyi wa Kigali n’indi itandatu iwungirije. Kubwe umujyi ni umushinga munini ugomba gutegurwa neza.

Yavuze ko ubu u Rwanda rukeneye cyane gahunda ihamye yo guteza imbere imijyi kuko rufite abaturage batuye n’abifuza gutura mu mijyi biyongera cyane.

Ati “Mu Rwanda abatuye imijyi barazamuka ku gipimo cya 5.9% buri mwaka. Aba bakubye inshuro zirenga ebyiri impuzandengo y’igipimo cy’isi. Mu Rwanda abatuye imijyi ubu baragera kuri 28%. Bazaba ari 35% mu 2020.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ukurikije umuvuduko w’ubwinshi by’abaturage bari kuva mu byaro bajya mu mijyi, bigaragaza ko gahunda z’iterambere rirambye ry’imijyi Isi yihaye ari ngombwa.

Yavuze ko kubaka imijyi irambye bisaba gahunda ihamye n’imikoranire ikomeye hagati y’inzego. Hakubakwa imijyi idaheza ikiciro icyo aricyo cyose cy’abaturage, itekanye kandi itabangamira ibidukikije.

Ati “Mu rwego rwo gushyigikira izi ntego zikomeye, u Rwanda rwakoranye na UN Habitat,…mu gushyiraho gahunda y’Igihugu y’Imijyi (National Urbanization Policy). Iyi gahunda ishyiraho uburyo bw’imikorere bw’ukuntu iterambere ry’imijyi mu Rwanda ryagera ku musaruro mu bukungu, imibereho y’abaturage, n’ibidukikije.”

Kubwa Minisitiri Biruta kandi, ngo kubaka imijyi birenze ibyo kuzamura inyubako itafari ku rindi, ahubwo bigomba no kujyana no gushyiraho uburyo n’amahirwe atuma abantu bagera ku ndoto zabo.

Ati “Ni ugutanga amahirwe y’iterambere mu bukungu binyuze mu mirimo,…kugabanye ubukene twubaka imijyi idaheza.”

Minisitiri Biruta asanga iterambere ry'imijyi rigomba kujyana n'iry'abayituye.
Minisitiri Biruta asanga iterambere ry’imijyi rigomba kujyana n’iry’abayituye.

Minisitiri Biruta yavuze ko urubyiruko n’abaturage bimukira mu mijyi muri rusange, bagomba guhabwa ubumenyi kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’imijyi kandi babashe no kuyibeshamo ubu no mu minsi iri imbere.

Ati “Umujyi ntabwo ari inzu nziza cyangwa igenamigambi (plan) gusa, abantu bagomba kuba bafite ubushobozi mu buryo bw’ubukungu, kugira ngo babashe kuba muri iyo mijyi. Abaturage bagomba guhabwa ubumenyi n’amahirwe bituma babasha gukora no kugira uruhare mu mpinduka z’ubukungu imijyi igeraho no kujyana nazo.”

Minisitiri Vincent Biruta yabwiye ibihugu binuranye byari muri iyi nama ko u Rwanda nk’igihugu gito, rwashyizeho gahunda ziboneye zo gukoresha neza ubutaka buto rufite, kandi zegerezwa abaturage ku rwego rw’uturere.

Yibukije ibindi bihugu kandi ko bigomba kugira igenamigambi riteguye neza ry’imijyi yabyo, kandi bikazirikana ko nta ejo hazaza mu gihe ibidukikije bidasigasiwe.

Ati “U Rwanda dushyigikiye iterambere ry’imijyi (urbanization) kuko dushaka ko abaturage bagerwaho na Serivise, amahirwe, ibitekerezo n’umusaruro imijyi itanga.”

Muri ibi biganiro, ibihugu byibukijwe ko igenamigambi ry’imijyi rigomba kujyana n’imibereho y’abaturage, kandi ko iterambere ryayo kugira ngo rirambe ritagomba kugira ikiciro na kimwe cy’abaturage riheza, by’umwihariko urubyiruko.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Biruta ndumva iyi nyigisho ye yo kubaka imijyi unaha abayibamo cyangwa abayimukiramo uburyo bwo kubaho, ayitangiye i Kigali byadufasha kuruta kubikorera i New York. Hari abayobozi bagera mu nama mpuzamahanga, ibyo bavugiramo ugahita wibaza ngo: Ese burya na bo barabizi ko ibintu byagombye kugenda ukundi? Ngo akabyica kabizi, kamara imboga karitse. Uburyo uriya muzungu umwicaye iruhande amureba, ndibwira ko ari wo mugani yari kumucira iyaba yari awuzi.

  • Minisitiri BIRUTA ati: ‘Kubaka imijyi birenze ibyo kuzamura inyubako itafari ku rindi, ahubwo bigomba no kujyana no gushyiraho uburyo n’amahirwe atuma abantu bagera ku ndoto zabo”

    Arongera ati: “Kubaka imijyi ni ugutanga amahirwe y’iterambere mu bukungu binyuze mu mirimo,…kugabanya ubukene twubaka imijyi idaheza.”

    Aya magambo Minisitiri yavugiye i New York iyo uyumvise ubwayo wumva ari meza, kandi koko niko byakagombye kugenda. Ariko se mu by’ukuri niko bigenda hano mu Rwanda. Koko se imyubakire y’umujyi wa Kigali nta baturage iheza??? None se abirirwa basenyerwa bababwira ngo amazu yabo ntabwo ajyanye n’igishushanyo mbonera ntibahari, ni bande se? si abaturage b’u Rwanda se?? NONE SE ubwo wasobanura ute ko urimo uvuga ngo urubakira imijyi myiza abaturage b’igihugu mu gihe ahubwo urimo kubirukana muri iyo mijyi uvuga ko nta mwanya bahafite!!!

    Ibyo Abayobozi dukora byose twakagombye kubikora dushimisha abaturage dushinzwe mu gihugu cyacu, aho gushaka kujya gushimisha abanyamahanga ubabwira amagambo aryoshye yo kubashimisha nyamara twagera mu gihugu tugakora ibinyuranye n’ibyo twabwiye abanyamahanga. Ariko ubwo ibyo tuvuga n’ibyo dukora dukeka ko abaturage baba batabireba cyangwa baba batabyumva???

  • Hypocrites.

  • Such a great information for share the business man in my carrier and the most powerful knowledge in business information’s. That to be plane for business evaluation.

  • Laissez les vaches aux bergers et les vaches seront bien gardées! Nyakubahwa Dr BIRUTA biragaragara ko discours nziza uvuga ari abakozi bayikwandikiye.Aménagement du Territoire ntaho ihuriye n’ubuvuzi. Ibyo uvuga n’ibikorwa mu Rwanda urabona bijyanye? Harya gahunda y’imidugudu igeze he? abantu bajye bemera ko bibeshye, bakosore hakiri kare.Urbanisation uvuga ni amajyambere kugeza ubu ashingiye kuri pole imwe :Kigali. Umujyi ntabwo ari amazu maremare. Umujyi ugomba gukorerwamo akazi (inganda n’ibindi), ugomba gucumbikira abawurimo, bagashobora kuwutemberamo no kwidagadura.Niba Kigali irimo tuvuge 1.500.000 hakagombye kuba indi mijyi yunganira Kigali ifite nibura abantu 500.000, simvuga imijyi yo gucumbikamo guse (villes dortoirs), abantu bagomba kuba bafite icyo bakora. Imijyi rero irangwa n’ibikorwa remezo (infrastructures) amazi, amashanyarazi,imihanda ,amavuriro, amashuri, ibibuga, etc…None se kubona muri Kigali amazi abona umugabo agasiba undi, kubona mugikoresha fosses septiques !!! ubwo wabona waratumiye abantu ngo bazaze birebere!!!

  • Ministre mutuye indilimbo yumuhanzi Masabo Nyangezi yitwa KAVUKIRE.

Comments are closed.

en_USEnglish