Igitaramo cya Sauti Sol kimuriwe i Gikondo
Itsinda rya Sauti Sol riri mu Rwanda aho rije kumurika album yitwa “Live and Die in Africa”, igitaramo cyabo kimuriwe ahasanzwe habera Expo i Gikondo aho kubera muri Camp Kigali nk’uko bamaze kubitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru kuri aya manywa.
Izi mpinduka ngo bazimenyeshejwe n’abashinzwe umutekano kubera ubwinshi bw’abantu bashobora kuzaba bahari bityo bikaba byanateza impanuka mu buryo butandukanye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nzeri 2016 abagize Sauti Sol bavuze ko baje mu Rwanda guha abantu ibibavuye ku mutima.
Bavuga ko bahisemo u Rwanda kuko barufata nka kimwe mu bihugu biri imbere y’ibindi mu kwihuta mu iterambere no mu mutekano.
Kandi ko bafata Perezida Kagame nk’umuntu w’intangarugero muri Africa kuko ngo babyirutse bumva amateka ye ari nayo mpamvu baririmbye ubutwari bwe mu ndirimbo yabo bise ‘Nerea‘
Bien-Aimé Baraza , Willis Austin Chimano, Savara Mudigi na Polycarp Otieno uvuza guitar nibo basore bagize Sauti Sol bari muri iki kiganiro cyaberaga i Remera.
Aba bahanzi bakunzwe cyane muri aka gace ka Africa bavuze ko bajya bumva muzika yo mu Rwanda gusa indirimbo bumva ngo ntibamenya ba nyirazo.
Kuba baje hano ngo hari amahirwe ko bamenyana nabo bakaba bagira n’ibyo bakorana.
Nk’abahanzi bo mu karere k’Afurika y’Iburasirabuza ngo nta kiguzi basaba umuhanzi wakwifuza gukorana nabo uretse kuba azi neza umuziki kandi afite ibikorwa byivugira koko.
Biteganyijwe ko igitaramo cy’aba bahanzi kiba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016 mu ihema rinini ry’ahabera EXPO i Gikondo, kwinjira ni 10.000 frw na 400.000 frw ku meza iriho abantu umunani muri VIP.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW