Digiqole ad

Dr Agnes Binagwaho agiye kwigisha muri Kaminuza ya UGHE iri Rwinkwavu

 Dr Agnes Binagwaho agiye kwigisha muri Kaminuza ya UGHE iri Rwinkwavu

Dr Agnes Binagwaho yari amaze imyaka itanu ari MInisitiri w’ubuzima

Ubuyobozi bwa Kaminuza mpuzamahanga yigisha kandi igategura abaganga “University of Global Health Equity (UGHE)” iherereye i Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza bwatangaje ko Dr Agnes Binagwaho wahoze ari Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda agiye kujya yigisha abanyeshuri bayo.

Peter Drobac, Umuyobozi mukuru wa UGHE yatangaje ko Dr Agnes Binagwaho bagiye gukorana by’igihe cyose “full time”.

Zimwe mu mpamvu zatumye ngo bifuza gukorana na Dr. Binagwaho, harimo inararibonye akesha imyaka 20 amaze mu rwego rw’ubuzima, harimo n’imyaka itanu yamaze ari Minisitiri w’ubuzima.

Dr. Binagwaho yubatse izina mu guhanga udushya n’imiyoborere myiza mu rwego rw’ubuzima, ndetse yagiye abihererwa ibihembo.

Dr. Binagwaho ufite PHD mu buvuzi ndetse n’inararibonye mu kwigisha, dore ko amaze igihe atanga amasomo muri “Harvard Medical School & Dartmouth”.

Peter Drobac avuga ko mu kazi ke gashya, Dr. Agnes Binagwaho azajya yigisha ndetse afashe abakurikirana amasomo ya “Master of Science in Global Health Delivery (MGHD)”, ndetse no mu masomo yo ku rwego rwo hejuru “executive education courses” iyi Kaminuza izatangiza vuba.

Binagwaho kandi ngo azafasha mu gutegura gutegura gahunda y’ishuri ry’ubuvuzi (medical school program) rizatangira mu 2018, kandi akomeze gutanga amasomo mu Rwanda binyuze mu bushakashatsi n’ubujyanama.

Muri iki cyumweri Kaminuza ya UGHE irakira i Rwinkwavu abanyeshuri bashya 25 baturutse mu Rwanda, Australia, u Burundi, Mexico, Nepal na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baje kwiga amasomo yo ku rwego rwa MGHD. Barimo Abaveterineri, physicians, pharmacists, n’Abayobozi b’ibitaro by’uturere.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Congratulations, Minister.

  • Uyu mugore yakoze amanyanga menshi cyane, kuki bamureka akidegembya? Hari ibintu byinshi bitumvikana mu gihugu cyacu! Birakabije kandi birarambiranye!

Comments are closed.

en_USEnglish