Digiqole ad

Sauti Sol yageze i Kigali

 Sauti Sol yageze i Kigali

sauti sol bageze i Kanombe bakiriwe na Bruce Intore wateguye icyo gitaramo

Sauti Sol, itsinda rya muzika ryo muri Kenya rikunzwe cyane mu karere ryamaze kugera i Kigali aho rije mu gitaramo cyo kumurika album yaryo ryise “Live anda Die in Africa”.

sauti sol bageze i Kanombe bakiriwe na Bruce Intore wateguye icyo gitaramo
sauti sol bageze i Kanombe bakiriwe na Bruce Intore wateguye icyo gitaramo

Bien-Aimé Baraza – umuririmbyi unakina Guitar, Willis Austin Chimano – umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi – uririmba akanavuza ingoma hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar nibo basore bagize Sauti Sol.

Saa 08h30′ nibwo bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe. Bikaba byari biteganyijwe ko bahagera 07h50′ gusa ngo baje gutinda guhaguruka i Nairobi berekeza mu Rwanda.

Sauti Sol baheruka mu Rwanda mu 2015 muri Kigali Up kuri Stade Amahoro. Icyo gihe bakaba bararirimbiye abanyarwanda gusa ntibanyurwa kubera umwanya w’igihe bari bafite.

Ubu ngo ikibazanye ni ugutaramira abanyarwanda mu ndirimbo zabo basanzwe bazi n’inshya batarashyira hanze baje kuziririmbira mu Rwanda.

Indirimbo zabo nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae’ ziri mu ndirimbo zikunzwe cyane mu karere.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016 mu ihema rinini rya Camp Kigali. Kwinjira bikaba ari 10.000 frw na 400.000 frw ku meza iriho abantu umunani muri VIP.

Bari bagisohoka ariko bafite agasaku bavuga ko batinze ari nako basaba imbabazi
Bari bagisohoka ariko bafite agasaku bavuga ko batinze ari nako basaba imbabazi
Basuhuje itangazamakuru ryari aho banavuga ko baryubaha ku bwakazi ribakorera
Basuhuje itangazamakuru ryari aho banavuga ko baryubaha ku bwakazi ribakorera

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish