Bulldogg na P Fla basubukuye ubushuti, bahita banakorana indirimbo
Ndayishimiye Malik Bertrand cyangwa se Bulldogg mu muziki na Murerwa Amani Hakizimana uzwi nka P Fla, bamaze gusubukura umubano ndetse banakorana indirimbo bise ‘MC’ Master of Ceremony.
Ni nyuma y’igihe kirekire aba bahanzi nta n’umwe uca uwaka na mugenzi we kubera guhanga cyane babinyujije mu ndirimbo zabo.
Si Bulldogg gusa wari ufitanye ikibazo na P Fla. Kuko kuva yakwirukanwa mu itsinda rya Tuff Gangz rigasigaramo Jay Polly, Fireman, Green P na Bulldogg, nibwo hatangiye guteranama amagambo rimwe na rimwe bagakoresha ibitutsi.
Ubu Bulldogg avuga ko P Fla ari umuraperi w’umuhanga aho kuba bakwirirwa baterana amagambo kandi ari nako amazina yabo yangirika, bakwiye gushyira hamwe bagasigasira izina bafite hanze.
Yabwiye Umuseke ko kuba bagenzi be bahoranye muri Tuff Gangz bashobora kuba bakumva ko yakoranye na P Fla bakagira ikibazo, ibyo bibareba. Ko afite uburenganzira bwo gukorana n’uwo ashaka.
Ati “P Fla yakomeje kumbwira ko dukwiye gushyira hamwe ntidukomeze kwangiza amazina yacu. Nanjye asanga iyo gahunda ndayifite muri njye. Bityo ubu turimo gukora indirimbo igiye kujya hanze mu minsi ya vuba”.
Avuga ko kuba yakorana na P Fla indirimbo ntawe byagakwiye kuzabangamira. Kuko na bagenzi be bakorana n’abandi bahanzi batandukanye kandi batabanje kubiganiraho.
Abajijwe niba n’ubusanzwe batari bafitanye umubano wihariye ahubwo kuvugwa cyane mu itangazamakuru byari nko gushaka gukomeza kuzamura amazina yabo, yavuze ko ntaho bihuriye.
Icya mbere ari ukureba niba guhora bashyamiranye ari nako abafana babo badashobora no gusuhuzanya hari icyo bibatezaho imbere.
Mu gihe basanze nta na kimwe bibungura, bakwiye kwirinda icyatuma hari umwuka mubi uza mu bakunzi b’umuziki muri rusange.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
ABA bahungu banyje rero mbakunda bose !!!!!mbega ibintu byanshimisha sawa batama
Comments are closed.