Digiqole ad

Senderi, Urban Boys, Active n’abandi barajya mu Itorero i Nkumba

 Senderi, Urban Boys, Active n’abandi barajya mu Itorero i Nkumba

Senderi, Urban Boys, Active n’abandi barajya mu Itorero i Nkumba

Mu kiciro cya kabiri cy’itorero ry’igihugu ry’abahanzi rigiye kubera i Nkumba mu Ntara y’Amajyaruguru, amwe mu mazina akomeye cyane mu muziki ari ku rutonde rw’abazaryitabira.

Senderi, Urban Boys, Active n'abandi barajya mu Itorero i Nkumba
Senderi, Urban Boys, Active n’abandi barajya mu Itorero i Nkumba

Muri abo bahanzi abamaze kumenyekana harimo Senderi, Urban Boys, Active, Ciney, Amag The Black, Mani Martin, Makanyaga Abdoul, Young Grace, Munyanshoza Dieudonne, Jolis Peace, Jody Phibi, Oda Paccy n’abandi.

Intore Tuyisenge umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abahanzi, yabwiye Umuseke ko abo bahanzi bose baje nta n’umwe watumweho. Ahubwo bagaragaje ko bakeneye kumenya indangagaciro na kirazina by’umunyarwanda.

Ati “Byaratunguranye cyane kubona amazina nk’aya akomeye mu muziki yose yifuza kuza mu itorero. Gusa bigaragaza ubushake n’ubufatanye bafite muri bo bwo kubaka igihugu kimwe nk’abandi banyarwanda bose”.

Iryo torero biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 17 Nzeri 2016 kugeza kuri 27 Nzeri 2016 rikazamara igihe cy’iminsi 10 gusa.

Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, yavuze ko itorero ry’abahanzi nta n’umwe utakabaye aryitabira kandi yitwa umuhanzi. Kuko aribo n’ubundi ryagenewe.

Ati “Ubundi usanga abahanzi akenshi tuba duhugiye mu muziki gusa tutazi gahunda za leta cyangwa se ibijya mbere. Uyu rero niwo mwanya wacu natwe ngo tumenye gahunda za leta n’ibyo tugomba nk’abahanzi”.

Nubwo abandi bahanzi bamaze gufata umwanzuro, Senderi aracyajijiriwe n’itorero agomba kujyamo kuko hagiye kuba n’itorero ry’inkeragutabara.

Yabwiye Umuseke ko yifuza inama z’abakunzi be. Kuko ari umuhanzi akaba n’inkeragutabara. Gusa icyo abona kuri we ni uko itorero ryose aba ari rimwe.

Mu kiciro cya mbere cy’itorero ry’abahanzi bagiye inkumba, harimo abahanzi nka Jay Polly, Fireman, Mico The Best n’abandi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ibyo nibyiza cyane kandi tuabashyigikiye mukomeze umuziki mukomeze no kubaka igihugu

Comments are closed.

en_USEnglish