Digiqole ad

Rulindo: Umugabo yishe umukobwa yari yateye inda aranamwihambira

 Rulindo: Umugabo yishe umukobwa yari yateye inda aranamwihambira

Dead body in a mortuary

Amajyaruguru – Mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Rulindo umugabo witwa Mbarushimana Jean Claude ari mu maboko y’ubugenzacyaha akekwaho kwica umukobwa yari yateye inda agahita anamushyingura munsi y’inzu ye.

Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye Umuseke ko Mbarushimana Jean Claude w’imyaka 27 aregwa kwica Musanabera Tereza w’imyaka 36 kuwa kane tariki 08 Nzeri 2016, agahita amushyingura munsi y’inzu ye.

Amakuru yaje kumenyekana, kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nzeri bimenyekana ko yamuhambye maze uwishwe aratabururwa.

Umurambo nubwo wari umeze nabi ngo wajyanywe kwa muganga kugira ngo hagaragazwe uburyo yishwemo, ndetse ngo iperereza rirakomeje.

Ati “Umukobwa yabanje kubura, abaturage baravuga bati ariko n’ubwo abuze umuntu bari bamaze iminsi bafitanye ikibazo ni Mbarushimana, urumva nawe yashakaga bya bindi by’abakobwa ngo wanteye inda uzamfasha, ibyo byari biriho.”

Mbarushimana ngo usanzwe ufite umugore, yasambanye na Musanabera amutera inda, ngo akaba ashobora kuba yaramwishe kugira ngo ahishe ko yamuteye inda atazamuteranya n’umugore we.

Kugeza ubu ntabwo biramenyakana uburyo uyu mukobwa yishwemo, gusa ngo iperereza kuri ubu bwicanyi rikaba rigikomeje.

Mu karere ka Rulindo
Mu karere ka Rulindo
Mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo
Mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Ariko mana rwose abana bawe baraziriki? Batabare hakiri kare.

    • birababaje kuiba abanyarwanda barenga 30% bamaze kwaqrikwamo numutima muitindi wubugome nubwicanyi. ejobundi afande yishe umwana ngo yishe igisambo murwanda nyamara harimo uburwayi

  • Ariko se Rulindo noneho yatewe n’iki koko? birababaje pe

  • Izi nyamaswa-bantu ko muri iyi minsi zimeze nabi! Abameze batya uretse nibihana nabo Ubundi bategereje umujinya w’inkazi uzarimbura abanze kumvira

  • Arikose ibi Niki cyateye ????

  • Jye ndibwira ko umuryango nyarwanda ufite ibibazo.Nkemeza ko ibi tumenya ari ibyo abanyamakuru baba bashoboye gutohoza.Hagomba kuba hari ibindi bibi byinshi bikorwa mu muryango nyarwanda. Abahanga mu mibanire n’abantu bakagombye kutubwira aho bipfira.Hari za kirazira nyinshi ziri kurengwaho. Hari imvugo zitangazwa n’abayobozi ari za rutwitsi, nawe se hari ko Majoro muzima w’umuganga yakubise umwana kugeza amwishe? ni ugutabarira hafi amazi atararenga inkombe.

  • Ibi byose bifitanye ni ikimenyetso cy’imperuka 2Timoteyo 3:1-7 harasobanura uko abantu bazaba bameze mu minsi y’imperuka.

  • Imana itabare pe!umutima wakinyamaswa uve mubanyarwanda burundu.amahoro asakare mubarutuye kuko dufite ubuyobozi bwiza.

    • Tuzatabarwa n’Uwiteka,ibyo hari abantu numvise babihamya,ngo ariko mbere y’ugutabarwa,bene muntu tuzabanza tubabare cyanee ..Ibi bikorwa bibi byacogora aruko hagiyeho amategeko akakaye.Ijisho niridahorerwa irindi n’iryinyo ngo rihorerwe irindi,nshuti zanjye ntabwo umutekano usesuye w’abantu uzaboneka .Abazungu bo muri Occident baradushuka,inzira barimo jye mbona atariyo ku bintu bimwe na bimwe,none baratuma Leta zacu zidahashya ikibi,ndashaka kuvuga ubugome .Umuntu utamubabaje nk”uko atinyuka kubabaza mugenzi we ntabwo wamuca k’ubunyamaswa bumurimo.

  • Kwica si igitangaza mu Rwanda

  • ushaste kuvuga ko abanyarwanda turabicanyi??? ,wishe bangahe wowe??? karima

    • Reka kumureba nabi. Iryo si ibanga abanyarwanda bamaze kuba ruharwa mu bwicanyi. Hari umwuka mubi w`ubwicanyi uzenguruka mu rwa Gasabo. Kandi ngira ngo watangiranye na Jenoside yakorewe abatutsi. Umuntu wayiteje ni umugome cyane. Yazaniye igihugu umuvumo kizikuramo bigoranye. Kwiyambura aya mahano ni ihurizo ntazi igihe rizabonerwa igisubizo. Sinzi icyo tugomba gukora. Niba ari ugusenga, niba ari ukuraguza, niba ari uguterekera, niba ari ukunywa amasubyo, niba ari ukubandwa simbizi rwose.

  • Ubahe rwangeyo we ?? Hari igihe utunva abapfuye ??ari abazunguzayi,ari abaraswa bambaye amapingu ngo bari bagiye kwiruka ,hari uwo bishe ejo bundi w’umunyeshuli ngo agiye kwiba ipine ry !imodoka,ari uwo bazingiye mu mashashi atarapfa ngo uwamwishe ntarashira igihunga …..

  • Njye nishe bangahe ?no munzozi sindabirota!cyokoze nica imibu iyo induhiriye mu matwi!

  • Kuva aho iriya ntambara yo muri 1990 itangiriye, abagogwe bakicwa, abanyabugesera bakicwa, abanyaByumba bakicwa n’ahandi henshi mu gihugu kugera kuri genocide yakorewe abatutsi muri 1994, i Kibeho, Ruhengeli, n’ahandi henshi mu Rwanda…Abanyarwanda babaye “intumva” ku buzima bwa muntu.

    Batojwe mu buryo buziguye n’ubutaziguye ko ubuzima bwa muntu nta gaciro bufite, ko kwica umuntu nta kibazo kinini biteye. Kandi nyamara ubuzima ari SACRE. Ubu abicanyi turabana ku misozi, turasangira, dufatanya muri byose, turashyingira, ariko mu mitima yabo nta cyahindutse bakomeje kuba inyamswa-bisabantu.

    N’ubwo ibihe by’imidugararo byahagaze tukabona securite, ariko sosiete-nyarwanda yarasenyutse mu buryo abantu benshi batajya bamenya, ku buryo uwavuga ko nta mahoro ifite ataba agiye kure y’ukuri.
    Imfu ziba hirya no hino ni ikimeneytso ko nta mahoro abanyarwanda dufite. igihari cyitwa “negative peace”

    Ubundi kera iyo mu Rwanda habaga ubwicanyi ndengakamere (urugero nka Nkotsi cg se na Rucunshu), aho hantu hagombaga kugangahurwa, bakanywa amasubyo, kandi bakahimuka burundu. Ibi ntabwo byigeze bikorwa nyuma ya 1994 kuri iki gihugu cyari cyimaze kubamo ubwicanyi bumeze kuriya. Izi rero ni ingaruka z’ibyo twirengagije gukora. Roho z’abantu bishwe kuriya mu buryo bwa kinyamaswa ntabwo zihita zigenda, ahubwo ziguma aho igihe runaka, kandi zigakoresha abasigaye amakosa arimo kwica no kwicana.

    Ubundi nta muntu muzima, ushobora kwica umuntu bambaranye ukuri, akamwica aziko afite umwana mu nda, kandi ari uwe. Ni amahano ! Ibibazo twagize ntabwo bari bikwiye igisubizo cya politiki gusa n’ubwo ariyo yabiteje.

  • Nukuri abanyarwanda tugenzure neza ubu bwicanyi bwahato nahato ntawamenya icyo buhatse.

    hari aho major muzima Docteur yishe umwana hanyuma akiregura avugako yakoze ibyo amategeko amwemerera?ngo yishe umujura da!!

  • Ibyanditswe byera bivuga ko ingaruka y’icyaha ari urupfu. Ndebera nawe murasambanye umuteye inda uramwishe kandi nawe burundu iragutegereje. Ubu koko mwakwihannye mukareka ibyaha ko aribyo muzi w’ibibi byose? Yesu atabare

Comments are closed.

en_USEnglish