Digiqole ad

Wari uzi ko Masudi Djuma ariwe mukinnyi wa APR FC watsinze Rayon ibitego byinshi?

 Wari uzi ko Masudi Djuma ariwe mukinnyi wa APR FC watsinze Rayon ibitego byinshi?

Masudi Djuma ubu utoza Rayon Sports afite amateka mu mukino uhuza abakeba.

Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports nk’uribube kuri uyu wa kane,niwo mukino uhuruza imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Wari uziko Masudi Djuma utoza Rayon Sports ariwe watsinze Rayon ibitego byinshi akinira APR FC?

Masudi Djuma ubu utoza Rayon Sports afite amateka mu mukino uhuza abakeba.
Masudi Djuma ubu utoza Rayon Sports afite amateka mu mukino uhuza abakeba.

Kuri uyu wa kane tariki 15 Nzeri 2016, kuri stade Amahoro hateganyijwe imikino ya ½ cy’irushanwa ryateguwe n’Umujyi wa Kigali, “AS Kigali Pre-season Tournement”.

Harabanza umukino wa Kiyovu Sports n’ikipe ifite amateka muri Afurika ya AS Vita Club, urakurikirwa n’uhuza APR FC na Rayon Sports.

Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports uhanganisha benshi mu Rwanda, cyane ko arizo zifite umubare munini w’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Umukinnyi cyangwa umutoza wawitwayemo neza aguma mu mitwe y’abakunzi b’ikipe ye.

Abakunzi ba Rayon Sports bahorana Raoul Shungu Jean Pierre ku mutima, kuko usibye kuba yarabahesheje CECAFA y’ama-club 1998, bamukundira ko yashoboraga mukeba wabo. Yayitsinze inshuro zirindwi (7), banganya kane, mu mikino 16 yatoje ahanganye na APR FC.

Abakunzi ba APR FC nabo bahoza ku mutima rutahizamu Jimmy Gatete, wageze aho akitwa ‘imana y’ibitego’. Usibye gutsindira ikipe y’igihugu Amavubi, banamukundira ko bamukuye muri Rayon, kandi agahangana nayo, akayitsinda ibitego bine mu mikino irindwi (7) yakiniye APR FC ihura na Rayon Sports.

Gusa, ntabwo ari kenshi uzumva bibuka ko Masudi Djuma afite amateka muri APR FC, nubwo yatsinze Rayon Sports ibitego bitandatu (6) byinshi kurusha ibyo undi mukinnyi uwo ariwe wese wa APR FC yatsinze Rayon Sports, biterwa n’uko nyuma yavuye muri APR FC akajya muri Rayon Sports, akayibera Kapiteni, akayihesha igikombe cya Shampiyona 2004, icy’amahoro 2005, ndetse akayitozo akanayihesha igikombe cy’amahoro 2016.

Kuri uyu mukino, abafana baba babukereye.
Kuri uyu mukino, abafana baba babukereye.

Umuseke uganira n’uyu mutoza w’Umurundi, yatubwiye ko azi agaciro k’umukino wa APR FC na Rayon Sports, kandi ko umukino w’uyu munsi awiteguye neza.

Yagize ati “Nageze mu Rwanda bwa mbere nje muri APR FC. Nayigizemo ibihe byiza, njya no muri Kiyovu Sports na Rayon Sports, hose nitwara neza. Nkeka ko ari umugisha w’Imana kuko aho nakinnye, umusaruro ntiwari mubi.”

Yongeraho ati “Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports uri mu ikomeye nakinnye mu buzima bwanjye. Nzi uburemere bwawo. Iyo utsinze uwo muhanganye ‘direct’, wiyongerera amahirwe yo gutwa igikombe.

Nibyo natsindaga Rayon ndi muri APR, ariko ubu ntoza Rayon. Natsinze APR FC kabiri ndi umutoza, kandi nifuza kubisubiramo. Gusa uyu mukino urakomeye, amakipe yarahindutse. Ariko nateguye ikipe yanjye, twiteguye guhangana.”

APR FC ya Yves Rwasamanzi iraza muri uyu mukino idashaka gutsindwa na Rayon Sports gatatu yikurikiranya, ibintu bitarabaho mu mateka y’umukino uhuza aba bakeba.

Abafana ba APR FC nabo bakunze kuwitabira ari benshi.
Abafana ba APR FC nabo bakunze kuwitabira ari benshi.

 

Abashobora kubanzamo ku mpande zombi

APR FC: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Emmanuel Imanishimwe, Usengimana Faustin (c), Rugwiro Herve, Yannick Mukunzi,  Buteera Andrew, Sekamana Maxime, Sibomana Patrick Pappy, Muhadjiri Hakizimana, na Issa Bigirimana.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Ishimwe Issa Zapi, Irambona Eric, Munezero Fiston, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, na Moussa Camara.

Imikino ya ½ cya AS Kigali Pre-season Tournement yombi irabera kuri stade Amahoro, Saa 15h30 harakina Kiyovu na AS Vita Club, hanyuma Saa 18h00 hakine APR FC na Rayon Sports.

Masudi arashaka gukora amateka atsinda APR FC inshuri 3 zikurikiranya.
Masudi arashaka gukora amateka atsinda APR FC inshuri 3 zikurikiranya.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ndayategereje ayo mateka, gusa imana ibidufashemo. Masudi ndakwemera nikipe yawe.

  • amateka byo arisubiramo dutsinda Panthere noire nako Gihanya ukivuze mw izina kiragukasira

  • Rayon Sport 3 APR 1.

  • Icya 1: Moussa Camara, Icya 2:Kwizera Pierrot, Icya 3: Nshuti Savio

  • TWESE NKABA RAYON DUSHYIGIKIYE IKIPE YACU.

  • Icya mbere papy kabari Isaa gatatu Maxime mupfuye rubi aba Rayon urumva we bahizi

Comments are closed.

en_USEnglish