Digiqole ad

Nigeria: Umugore w’uwahoze ari Perezida Goodluck Jonathan arakekwaho ruswa

 Nigeria: Umugore w’uwahoze ari Perezida Goodluck Jonathan arakekwaho ruswa

Patience Jonathan.

Nubwo Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’inyereza ry’umutungo wa Leta ‘Economic and Financial Crimes Commission (EFCC)’ rutarabyemeza ku mugaragaro, hari amakuru avuga ko muri Nyakanaga rwafatiriye akayabo ka miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika ($) ya Patience Jonathan umugore wa Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Patience Jonathan.
Patience Jonathan.

Patience Jonathan n’abamuhagarariye mu mategeko bivugwa ko bamaze kujyana ikirego mu rukiko, baravuga ko ziriya miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika zafatiriwe zari zigenewe kwishyura Fagitire n’ibirebana n’ubuvuzi bwe yakoreye hanze y’igihugu.

Iby’uko izo miliyoni z’amadorali zari izo kugurwamo imiti ya madame Patience Jonathan ngo yabivuze mu rwandiko yandikiye EFCC ayimenyesha ko agiye kuyijyana mu nkiko kuko ngo yamufungiye Konti ze enye.

Abasesenguzi bo muri Nigeria bavuga ko EFCC iriho ikora ubucukumuzi bwimbitse ku bijyanye n’ubutunzi bw’uwahoze ari Perezida wa Nigeria Goodluck Joanathan, abasirikare bakuru n’abayobozi banyuranye bakoranye nawe, nk’uko tubikesha BBC.

Igihugu cya Nigeria nubwo kiri mu bya mbere bikize ku mugabane w’Afurika kiri no mu bya mbere ku Isi bivugwamo ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu, ariko kuva aho Perezida Muhammad Buhari agiriye ku butegetsi ngo akomeje guhangana n’iki kibazo yivuye inyuma.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • $15M kuri comptes z’umugore wa presida! Murumva ukuntu ayo madorali ari menshi? Bayashyira kuri comptes ze se gute kuki batishyura factures z’aho yivurije??? Muri mandat imwe tereza baggage umugore yibitseho! Ubwo se abamaze hejuru ya mandats 3 babitse angana ate?? African style!

Comments are closed.

en_USEnglish