Digiqole ad

Mu Rwanda hari amahirwe yo gukora ‘business’ kuri buri wese – Gatera (Crystal Ventures CEO)

 Mu Rwanda hari amahirwe yo gukora ‘business’ kuri buri wese – Gatera (Crystal Ventures CEO)

James Gatera, uyobora Crystal Ventures Ltd (Photo: archives).

*Inzego nyinshi mu Rwanda ngo ziracyarimo amahirwe
*U Rwanda ngo rufite kandi amahirwe y’ubuyobozi bufite icyerekezo gisobanutse
*Muri Crystal Ventures ngo akomereje aho abandi bari bagejeje
*Muri BK ngo yahigiye ko nta muntu wagira icyo ageraho wenyine

Mu kiganiro kirambuye n’ikinyamakuru ‘The Worldfolio’, James Gatera wubatse Banki ya Kigali akayigira Banki ikomeye mu Rwanda ubu akaba ayoboye Kompanyi ‘Crystal Ventures Ltd’ aragaruka ku ishoramari mu Rwanda, ishoramari rya Kompanyi ayoboye n’akamaro karyo mu iterambere ry’u Rwanda no guhindura imibereho y’Abanyarwanda. Ati “Mu Rwanda hari amahirwe menshi kuri buri wese.”

W (The Worldfolio): Ubona u Rwanda rumaze kugera kuki mu bijyanye no kubaka inzego, hanyuma ni ibihe bibazo bigihari?

JG (James Gatera): Ibyagezweho ni byinshi kandi birashimishije, hari inzego nyinshi zashyizweho. Mu bijyanye n’imiyoborere, u Rwanda rufite imiyoborere myiza kandi yubatse neza. Mu birebana n’ubucuruzi, Raporo zijyanye na business zirabigaragaza ko turi hejuru.

Hari amategeko atihanganira nabusa ruswa. Abantu benshi baza muri iki gihugu kubera ko twashyizeho imikorere myiza. Waba uje mu mpamvu z’ubukerarugendo cyangwa business, twubatse igihugu gitekanye kandi gufite amahoro. Ubuzima bw’abantu n’ishoramari ryabo bafite umutekano usesuye.

Abanyarwanda na Guverinoma yabo kandi bahora bafunguye imiryango ku muntu wese ku kuganira ku mikoranire.

James Gatera, uyobora Crystal Ventures Ltd (Photo: archives).
James Gatera, uyobora Crystal Ventures Ltd (Photo: archives).

W: Urebye inzego z’abikorera mu karere zigeze kure mu kwishyira hamwe, ariko usanga abanyapolitike bakimeze nk’abigengesera/bifata mu bijyanye no kwishyira hamwe (regional integration). Aha ho byashoboka bite ngo bihute?

JG: Africa y’Iburasirazuba yose yitaye kuri iki kibazo. Twagifatiye ingamba, dushyira mu bikorwa amategeko yemerera abakozi, ibicuruzwa na Serivise kwisanzura no kwambuka imipaka nta nkomyi. Ubu, hakuweho imbogamizi icyenda zabangamiraga ubucuruzi, kandi ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya byishyize hamwe mu muhora wa ruguru kugira ngo byihutishe izi gahunda.

Dufite imishinga duhuriyeho nk’umuhora wa ruguru, kandi abaperezida b’ibyo bihugu bahura buri mezi abiri kugira ngo baganire ibyagenzweho n’imbogamizi zigihari. Izi nama ni ikimenyetso ko ubushake bwo kwihutisha imyanzuro iba yafashwe buhari,… umusaruro wabyo muzawubona vuba.

W: U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane bigizwemo uruhare runini na Leta. Bigaragara ko Guverinoma ikora ibishoboka byose ngo ireshye ishoramari ry’abikorera, nk’urwego rw’abikorera mwe mwiteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe?

JG: Sinzi ko umuvuduko w’ubukungu uyobowe na Leta gusa (public sector). Abikorera/Urwego rw’abikorera narwo ruri kuzamuka cyane. Urwego rw’amabanki rurazamuka neza, kandi rurakurura abashoramari benshi.

Leta irafasha urwego rw’abikorera gutera imbere, ariko ntabwo wavuga ko Leta ariyo yonyine igize ubukungu bw’u Rwanda.

Mu Rwanda, Leta yashyizeho uburyo bwiza bwo gukoreramo ku bikorera kugira ngo batere imbere. Imikoranire ya hafi na hafi hagati Guverinoma na Kompanyi z’abikorera niho iri terambere mubona rituruka.

W: Ingengo y’imari y’igihugu ya 2016/2017 iragaragaza kwigira mu bukungu budashingiye cyane ku nkunga, kandi ikita cyane ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Nk’umuntu umenyereye isoko, ubona ari uruhe rwego rwiza rwo gushoramo imari ubu?

JG: Urwego urwo arirwo rwose rurimo amahirwe, yaba ibikorwaremezo, amabanki cyangwa Serivise, haracyari amahirwe menshi y’iterambere.

Gusa, ni ukuri koko dukeneye kongera ingufu z’amashanyarazi, urwego rw’ingufu rufite amahirwe menshi kuko ntaho ruragera. Kuva ku bwikorezi bwo mu kirere (aviation) kugera ku mavuta (fuel), utirengagije amashanyarazi, hari amahirwe menshi cyane.

Urwego rw’imari rwacu, inzego z’uburezi, Kompanyi zishora imari mu nyubako, n’ibindi biratera imbere ku buryo bushimishije ariko haracyakenewe byinshi. Ibi rero bireme andi mahirwe menshi.

W: U Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu bufunguye, ubona ute ipiganwa n’abashoramari b’abanyamahanga?

JG: Ipiganwa ni ikintu kiganirwaho kenshi. Kompanyi nini zivuye imahanga zije mu gihugu n’ubushobozi bwinshi zikarusha imbaraga inganda z’imbere mu gihugu. Iki si ikiganiro mu Rwanda gusa, biganirwaho no ku rwego rw’umugabane. Gusa, buri gihe usanga hari uburyo bunoze bwo guhangana nabyo.

Hari imishinga minini nk’iy’ibikorwaremezo by’umwihariko, Abanyarwanda bonyine batakigezaho. Aha rero niho haza ubufatanye. Usanga hari uburyo bwo kuyobora ishoramari ku mishinga abenegihugu badafitiye ubushobozi.

Ni inyungu kandi kuri Kompanyi z’abanyamahanga kuko zimenya amakuru y’uko isoko riteye binyuze mu bufatanye (abenegihugu). Hano hri amahirwe menshi kuri buri wese.

W: Wemera akamaro k’ipiganwa?

Ipiganwa ni ryiza. Ipiganwa rizana udushya. Nta kamaro ko kugira Kompanyi zikora zonyine (zihariye isoko). Icyo dushaka ni Kompanyi zifite ubushake bwo guhanga udushya. Uku niko twageze aho turi uyu munsi. Ntidutinya ipiganwa, ahubwo turarisanga/turarikunda.

Kigali Convention Center, ni umwe mu mishinga minini Kompanyi 'Crystal Ventures Ltd' James Gatera abereye ifitemo imigabane.
Kigali Convention Center, ni umwe mu mishinga minini Kompanyi ‘Crystal Ventures Ltd’ James Gatera abereye ifitemo imigabane.

W: Urebye ibibazo biri mu bukungu bwa Africa y’Iburengerazuba, nbitanga irihe somo, kandi wakwizeza ko kuzamuka kw’ubukungu bw’u Rwanda bizahoraho?

JG: Impamvu ubukungu bwabo bwaguye, ni ukubera ibiciro by’ibicuruzwa byamanutse ku isoko mpuzamahanga, ibihugu bicuruza Peterori n’ibiyikomokaho byahuye n’ingaruka zo kugwa kw’ibiciro.

Ariko ntibizahoraho, ibiciro bizongera bisubire ku murongo. Icyo twabyigiraho rero ni ukwirinda kubaka ubukungu bushingiye ku kintu kimwe runaka.

Aho kugira ngo biringire ku gicuruzwa kimwe, ubutunzi bakuye mu mavuta (oil) bakabaye barayashoye mu zindi nzego. Nizeye ko ubukungu bwabo buzazahuka kuko bafite ubukungu bukomeye.

W: Ukurikije ibibazo biri mu bukungu bw’isi,… ubukungu bw’u Rwanda urabubona ute mu minsi iri imbere?

JG: U Rwanda rwakoze ibishoboka byose ku buryo dushobora gukemura ibibazo byacu twebwe ubwacu. Iyi niyo mpamvu turi kwinjira cyane mu gushimangira kwishyira hamwe mu gihugu no mu karere. Turashaka natwe kujya ku isoko rinini, no kugira ijambo ku rwego rw’isi.

Twashyizeho ibishoboka byose kugira ngo dukurure abashoramari, urebye ibyo u Rwanda rukora ku rwego rw’umugabane wa Afurika, turi ba Ambasaderi b’amahoro. Niyo mpamvu twohereza ingabo ahari ibibazo. Turashaka ijambo ku rwego rw’isi kandi turashaka gukora itandukaniro ku rwego rw’isi.

Dukora dufunguye imiryango ku bijyanye n’ubucuruzi. Urebye hari umwanya kuri buri wese wifuza gutera imbere.

Urebye ibiri kuba ku isi, mu Burusiya, Colombia, n’ahandi, bimwe ni ibibazo Politike. Kandi u Rwanda ntacyo rwakora kuri Politike z’ibindi bihugu.

Gusa, iyo uzi icyo ushaka, ukagira icyerekezo gikomeye n’ubushake bwo kugishyira mu bikorwa, buri gihe ubigeraho. U Rwanda rufite amahirwe kuko rufite bene ubu buyobozi. Icyerekezo cyacu kirasobanutse.

W: U Rwanda rwigeze kugira igihe rwegurira abikorera ibigo bya Leta, ariko imitungo myinshi igifitwe na Guverinoma yagira uruhare mu iterambere. Ubona hakwiye kubaho kwongera kwegurira abikorera imitungo ya Leta?

JG: Guverinoma kwegurira imitungo yayo abikorera ni ikintu kwiza, nubwo kugera ku ntego kw’uyu mwanzuro bitandukanye bitewe na Kompanyi.

Ibigo bimwe ntabwo byakoze neza kurusha mbere bikiri ibya Leta. Kandi wibuke ko no mu bindi bihugu hari Kompanyi za Guverinoma. Igisubizo ni ukuganira hakarebwa ngo ni ibihe byarushaho gutanga umusaruro byeguriwe abikorera.

Amashuri, ibitaro n’inganda z’amashanyarazi zigomba kuguma mu maboko ya Leta. Hari inganda rwose zikwiye kuguma mu maboko ya Leta.

W: Wagizwe umuyobozi wa Crystal Ventures, ufite izihe ntego?

JG: Utangirira aho usanze ikigo. Akazi kanjye ni ukubaka mpereye kubyo nasigiwe. Duhora dushaka gushora imari mu nzego tubonamo amahirwe, inzego usanga abantu batinya gushoramo imari kubera impungenge zigaragaza cyangwa inyungu nkeya ihari. Aho niho twe dukunda gushora imari.

W: Ni ayahe masomo wigiye muri Banki ya Kigali wumva azagufasha muri Crystal Ventures?

JG: Ni byinshi cyane, gusa mbere ya byose nize ko iyo abantu biteguye, iyo bafite ubushake n’ubwitange kuri gahunda n’icyerekezo, bagera kubyo bifuza. Icya kabiri nize, ni uko nta muntu wagira icyo ageraho wenyine. Nize akamaro ko kugira ikipe ikomeye mukorana.

**********

James Gatera ni umuyobozi wa Crystal Ventures Ltd kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2016, aho yaje avuye muri Banki ya Kigali yari amazemo imyaka 10. Yanayibereye umuyobozi kuba 2007 – 2016, asiga ayigize banki ikomeye.

Crystal Ventures Ltd ni imwe muri Kompanyi z’ishoramari zikomeye cyane mu Rwanda, ifite imigabane mu mishinga y’iterambere myinshi y’igihugu, harimo Kigali Convention Center iherutse kuzura.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo, Crystal Ventures ngo ikoresha abakozi 12 000 mu nganda zayo 11 zirimo Inyange industries, East African Granite Industries, Ruliba Clays Ltd, NPD Ltd, Bourbon Coffee, ISCO Security n’izindi, ziri mu Rwanda, USA, Kenya, Uganda na Congo Brazzaville..

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Ariko urabeshya wa mugabo we.Ibyo wabibwiwe nande ko ariko bimeze?Ngo mu Rwanda hari amahirwe yo gukora ‘business’ kuri buri wese?Ni business imeze ite?

    • Kujya mu muryango ugatanga icyacumi ariko wahomba ugafungwa.Murebe ba entrepreunrs bose bari bakomeye mu Rwanda uko byabagendekeye nyuma y 1994.Emujeco,Seburikoko,Usengimana Rwigara we sinamuvuga hari abandi bazanye ubushake nka Rujugiro.

      • Guhora mu igereranya ry’ibya cyera n’ibyubu bizaheza benshi inyuma.
        Nimuvane amaboko mu mifuka n’ibitekerezo bibi mu mitwe mukore sha.

        • @Gakwaya, wa kubaka ute ejo hazaza utarebye ibyabaye kubandi? Iyo bayita naiveté irenze ukwemera kuko ibyo wita bya kera nta n’imyaka 30 irashira.Imana iguhe sagesse ikwiriye.Ibyo wita kera kandi nakwibutsako aribyo byishe u Rwanda aho rwibagiweko hari nabandi banyarwanda baruhunze muri 1959.Bagatera igihugu nyuma y’imyaka itarenze 30.Abakwiye imishwaro erega nabo ntabwo bakoze bike.

        • @Gakwaya, bambarize ra, kandi icyo gihe kuva 1959 kugera 1994 u Rwanda rutarabagaho; ubwo koko baba bagereranya ibiki ?!

          • Uri siriduwiri koko.Amatage yose rwanyuzemo ruriho kandi ruzahoraho.Abarwiyitirira ubu,igihe cyashize, ejo cyangwa ejobundi amateka niyo azabacira urubanza ababaza niba bararukoreye ibyiza cyangwa ibibi.

    • Peter, Ibi byose byanditwe urahakana iki?? ese iyo ubona abanyamahanga barimo kwiganza muri business murwanda bikubwira iki?? Urugero Reba ITC supply and maintenance, customer service like amahoteri, utubari n’ibindi, consultancy services n’ibindi. Ibi byose birerekana ko gukora business murwanda byoroshye kandi bigishoboka impamvu abantu nkamwe n’abandi batanyurwa nuko mwanze guhinduka bityo mugahora musubiza bake inyuma kubera ibintu nkibi mwandika.Naho GATERA ibyo avuga bifite ukuri kugaragarira buri wese kuko bifite ibimenyetso.

  • Niba abeshya se wowe ukuri kwawe wowe ni ukuhe ko ntako wanditse?
    Ubu business zose zitera imbere urarebye ubona arazibeshyera?
    Nta business idatera imbere mu Rwanda, kereka ikozwe nabi hamwe na business zo kwiba cg kwica.

    Ibindi byose iyo bikozwe neza bitera imbere kuko hari potentials nk’uko Gatera abivuga, nanjye nkora ubucuruzi bw’amagi kuva 2007 ariko uko natangiye n’aho ngeze biratangaje kuko ubu mfite ikibazo cya demand nini gusa.

    Kubona rero umuntu yihandagaza akavuga ngo uyu mugabo arabeshya, impamvu waba ufite sinyizi gusa nemera ko Business yaweishobora kutagenda neza kuko uyikora nabi.

    Merci

  • Nibyo rwose, ku banyamigabane ba “Cristal Ventures” amahirwe yo gukora business ni aya buri wese!!Abanyarwanda baca umugani ngo udatana n’uburisho agira ngo umutsima nturumangwa, kandi uwo iminsi igicira inyuma y’urugo agira ngo arusha abandi kuraguza.

  • Gatera ubwo iyaba yari azi umubare w’abantu basigaye bameze nk’abafite imiziro yo gukora business, icyo batangije cyose bucya cyafunzwe kubera imisoro (guteza cyamunara), gufungirwa kubera “kutubahiriza amabwiriza y’isuku n’ubuziranenge”, kutishyurwa n’ababahaye amasoko, gungwa kwa bene ibikorwa kubera gushora abagore mu busambanyi, n’izindi mpamvu twumva umunsi ku wundi mu itangazamakuru. Byagenze gute kugira ngo abantu twafataga nk’indongozi mu gukora bunguka uyu munsi babe ari bo bakorera mu gihombo, bamwe bakaba bafunze cyangwa barahunze, ndetse zimwe muri entreprises bagiraga zaragiye mu maboko ya Crystal Ventures ubwayo, nka za Ruliba, za COTRACO n’izindi?

    • jya ubanza utegure comment yawe kugira utadutakariza time : ngo bafunzwe bazira kutubahiriza ubuziranenge ,imisoro ,gushora abagore mu busambanyi …. so then bakorerwa kindi ki?

      niba ukurikira business uzasanga company nini kuri iyi si zimwe zikora amanyanga akomeye zishyura amande menshi

      ubaze apple imanza ifite sumsung muri RUSSIE umugezi wangijwe na company
      kdi ibyo byose bidatunganyijwe ukora nabi abibazwe icyo witaga business wasanga cyabaye ikindi

      ahubwo mureke dushake gusobanukirwa dufatanye n’igihugu cyacu gifite gahunda nziza kuko kwirirwa dusakuza ejo hari n igihe usanga n amwe mumahirwe aboneka none atazaba agihari!

      kdi ibi ntibizaba ari igitangaza niko isi turimo irahindagurika!

  • Umusaza wacu Mukiganiro yagiranye vubaha n’urubyuruko ruhagarariye urundi muri za kaminuza yatubwiyeko tutagomba kwihanganira abaswa mu murimo ndetse no gufata iyambere mukugaragaza ibitekerezo byacu, kuko iyo turebereye abadusebya, bagasebya n’ibyagezweho murwanda tuba duhaye urwaho ibitekerezo byabo kuko nibyo byumvwa. none ndagira ngo nkubaze wowe wihandagaza ukavuga ngo Gatera arabeshya ngo business ntitera imbere mu Rwanda ubikurahe. ubu se ingero ntigaragara zaho twavuye naho tugeze kuva nyuma y’intambara. first of all Ibigo by’imari byariyongereye kndi biri hose mugihugu kuburyo services zabyo zigera kuri buri wese muri business ze, reba ikoranabuhanga mu itumanaho tugezeho rifasha abantu muri business, kuburyo umuntu ashobora gutuma icyo aricyo cyose hanze kikamugeraho,reba amacooperatives uburyo yiyongereye kuburyo abantu bibumbira hamwe bagafatanya mukwiteza imbere, reba ibikorwa remoze nk;imihanda yubatse neza n’ibindi byose reta yongereye bifasha abaturage mumihahiranire, reba region integration hamwe nibihugu bituranyi bidufasha guhahirana no gukorana business mu iterambere ryacu. ok ntabyera ngo de but nibikomeza gutya it’is ok kuko haraho tuva naho tugera ugereranyije n’ibindi bihugu bikiri inyuma nk’uburundi.

    • @Jano, aho abikura ni mu byatangajwe na minister wa MYICT vuba aha, aho yavuze ko 90% by entreprises zivuka zihita zisenyuka zitaragira aho zigera; kereka rero niba minister yaba yarabeshye. None wowe urahakana ushingiye kuki ?

  • EREGA HAVUGA UFITE ICYO AVUGA KDI SINGOMBWA NGO TWESE UBYUMVE KIMWE AVUGA AKURIKIJE EXPERIENCE AFITE UKURI AZI, NAWE UNENGA BYOSE NUGIRA AMAHIRWE YO KUGANIRA N IKINYAMAKURU GIKOMEYE NKAKIRIYA UZIVUGIRE

    KDI HARI IKINTU TWIRENGAGIZA AKENSHI USANGA HARI IBIDASHYIRWA MUBIKORWA UKO BIKWIYE KUBERA INTEGENKE Z’ABABIKORA(SOME LEADERS) CG KWISHAKIRA INYUNGU NIYO MPAMVU BAHINDURWA BAFUNGWA BAHANWA ARIKO NTUZASANGA HOSE BAFITE HANGA UMURIMO, BDF, IBI NI IBIRENGERA ABANYAGIHUGU MU IRITERAMBERE TURIMO RYIHUTA NAHO UBUNDI BAVANDIMWE IYI SI TURIMO URAHATANA UKARWANA N IMBARAGA ZOSE GUSA NEZA NTAWE UHUTAZA IBYAWE BIRAZA!
    MUGIRE AMAHORO

  • U RWANDA NI IGIHUGU KIGENDERA KU MATEGEKO KANDI GIHA AMAHIRWE ANGANA KU BANYAGIHUGU BOSE KANDIMURI DOMAINE ZOSE.MURAKOZE

  • Nibyo kabisa

  • Bigenda bite ngo amasosiyete ya Cystal Venture abe ariyo aza kw’isonga mw’ayegukana amasoko meza?! Nibo bafite isoko ritanga amazi mu manama yose ya Leta yabereye mu mahoteli akomeye, nibo bafite isoko ry’ama poteaux ya block cement mu gihugu cyose, nibo bafite amasoko akomeye y’uburinzi(Security gard), nibo bihariye amasoko akomeye y’amatafari na pavée, nibo bahabwa amasoko akomeye yo kubaka imihanda n’ayo kuyisana, ahari ifaranga hose nibo bashyirwa imbere, Cystal venture mubirebana no kwigwizaho imitungo binyuze mw’otangwa ry’amasoko muburyo butari clear nayo yagombye kuba ariyo ya mbere nta n-uwahirahira ngo abikomozeho kireka njye ubivugiye kuri murandasi! Ubone ahubwo bayihitisha…!

    • Ariko muvandimwe Gatabazi,,, nukuri ihane kuko ibyo uvuga sibyo pee. ese security company uvaga nizihe???? ni Top sec comapny?? ni Excellent investment company?? ni inter sec company?? nizihe?? mugye muvuga ukuri mutange na example. Urwanda nigihugu gifite amategeko kigenderaho kandi Abanyarwanda turayubahiriza cyane all principles of procurement zirubahirizwa (amasoko atangwa mumucyo n’ubwisanzure) rero kuba company runaka yatsinda indi sigitangaza kuko niyo mpamvu habaho gupiganwa. Ndashaka umbwire isoko runaka ryaba ryaratanzwe napiganwa ribaye kugirango abantu bumve ukuri kwawe. Ndasoza nkugira inama imwe cyangwa nyinshi. 1. Guhinduka ugafatanya nabandi banyarwanda kubaka igihugu witeza imbere. 2. Kwirinda kuyobya aabanyarwanda kuko barambiwe abantu nkamwe. 3. Kwera abantu basenga bakagusengera kuko nibyoroshye kugorora igiti gikuru ariko kimwe n’amasengesho byose birashoboka.

      • Mwana wa mama fred waretse Gatabazi kwibyavuga atariwe ubibona wenyine ra?

      • http://cvl.co.rw/ Fred reba kuri iyo link urabona igisubizo ku kibazo ubajije Gatabazi.

  • Erega uvuze ko nyir’urugo yapfuye siwe uba amwishe. Ibyiza by’igihugu byose biyobowe na Gatera. Mubure ubumenya ubwenge mugakora ngo Crystal Ventures Crystal Ventures.None se kuvuga kwanyu kuzayibuza gukomeza kurundarunda ubutunzi ibukuye mu maboko y’abadafite imbaraga. Akaruta akandi karakamira.Njyewe ubu ngeze kure mu byerekeranye no kwihangira imirimo, iyo ihakandagiye mpindura uburyo bwo gukora igafata ubusa.Icyo nicyo mukeneye kumenya mugakoresha imbaraga zidasanzwe.

    • Yego rata Peter wowe warabatahuye. Kugirango ukorere murikino gihugu nuguhora wiruka mubitekerezo byihuta uhora usiganwa nabo.Wavumbura akantu ugahita uvanamo ayawe wabona bakugezeho ugahita uhimba akandi bityo bakabura uburyo bazagufata bakajya bagenda bafata umuyaga.

  • Ngo iyo ubeshya abazi ko ubabeshya muri make ni wowe uba wibeshya. Amagambo yanjye ni ayo.

  • Amahirwe ni amahirwe nyine. Kandi abantu ntibagira amahirwe kimwe. Harabihuta cyane hari n’abagenda buhoro. Hari abakanuye n’abahumirije. Hari abakoresha hari n’abakoreshwa. Abo bose ntibanganya amahirwe. Mu bucuruzi hari ibyangombwa igicuruzwa, aho ugicururiza n’abagikeneye. Umucuruzi mwiza ni umenya icyo abantu bakeneye, ahombagikeneye kandi agakorana neza na Leta. Ngayo amahirwe menshi Gatera James avuga, amahirwe menshi ya Crystal ventures Ltd.

  • Muby’ukuri ntawahakana ko hashobora kubaho intege nke mu bayobozi bamwe cyangwa inzego zimwe na zimwe (kubigaragaza nabyo biba bikenewe kugirango abantu babiganireho bikosoke). Ariko hari ikitagibwaho impaka: Ni uko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye guteza imbere ubukungu bushingiye ku bikorera (Private sector-led economy), hari ubushake bwo kurwanya Ruswa (abakorera cygwa bagenda mu bindi buhugu babizi neza) ndetse no guha amahirwe angana abanyagihugu bose (Ibi ni urugendo rukomeza – process). Uruhare runini rero ruri ku bikorera: kwiga neza amahirwe ahari, kugira imitekerereze yagutse irenze isoko ry’u Rwanda ndetse no kugirana imikoranire n’andi ma companies manini hirya no hino ku isi (cyane ko isi y’ubu yabaye mudugudu kandi byose bishingiye ku nyungu).

  • Uyu munyamakuru ni umunyabwenge cyane! wibaza ko se yabajije James niba yemera akamaro k’ipiganwa atazi icyo amubajije? James ntiyarabutswe ariko buriya yashakaga kumubwiriramo ko Ikigo ayoboye kigwizaho amasoko mu……. (ibindi muzabibaze umunyamakuru).Ibyo se by’ubukungu butera imbere ko biri macro. Ariko aya mashyaka amanika amafoto ari uko amatora ageze ngo abaturage nibayatore, yo yazashinze cya company gipiganwa na Cristal ventures agashora imari tukareba ko nayo yateza imbere abanyarwanda ko ariyo yayo! Hari amategeko abibuza? Aya mashyaka se yumva azahangana gute na FPR yifitiye Cristal Ventures yubaka imihanda, ikora amazi, amata, etc, ishora mu mahoteli akomeye, ifite indege, ishora muri telecommunication, muri education, mu ma Banki, etc…., bikayorohera kandi yo ari sans kintu mugani w’Abakobwa n’Abamotari b’i Kigali! Mu isi niko bimera, ushoboye arakurura yamara kurengwa agaha utuvungukira abo yasigiye amara masa. James ibyo avuga nibyo nta musifuzi utinya ipiganwa.

  • ko muvuga musa nabashaka gupfobya ibyagezweho?
    mpamya yuko niba hari abashoramari bagendekewe nabi na business wasanga ari impamvu zabo apana leta urugero nka Kabuga yarrenganya leta y’u Rwanda? oya ntimwitwaze ibyo mufungure mumitwe hanyu muyikoreshe mutekereza muzabona ubwiza bw’urwanda don’t be piecemistic just be optimistic

Comments are closed.

en_USEnglish