Digiqole ad

Miliyoni zirenga 450 Frw z’abacuruzi ba Caguwa ziri gutikirira MAGERWA

 Miliyoni zirenga 450 Frw z’abacuruzi ba Caguwa ziri gutikirira MAGERWA

container zigera kuri 38 ngo ziheze muri MAGERWA (photo:net).

*Hari Sosiyete 15 zatumizaga container 600 z’imyenda n’inkweto bya Caguwa ku mwaka
*Barasaba Leta kubafasha ntibahombe miliyoni zirenga 450 batanze ku bicuruzwa biheze magerwa
*Guverinoma iti “nimutabikorayo vuba igihombi kiziyongera.”

Ishyirahamwe ry’amasosiyet atumiza, akaranguza, ndetse agacuruza imyenda n’inkweto bya Caguwa mu Rwanda riratangaza ko rifite Kontineri (container) zigera ubu kuri 38, zifite agaciro karenga miliyoni 450 zafatiriwe muri MAGERWA kubera ko zagonganye n’izamurwa ry’imisoro kuri Caguwa none bananiwe kuzikurayo.

container zigera kuri 38 ngo ziheze muri MAGERWA (photo:net).
container zigera kuri 38 ngo ziheze muri MAGERWA (photo:net).

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba wo guca Caguwa mu karere, no guteza imbere inganda; Kuva tariki 01 Nyakanga, umusoro ku myenda ya caguwa wavuye ku madolari ya Amerika 0.2 ugera ku madolari 2.5 ku kilo (wizamutseho 1,250%), naho ku nkweto uva ku madolari 0.5 agera kuri 5 (wazamutseho 1,000%).

Kamali Emmanuel, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’amakompanyi 15 atumiza ndetse agacuruza imyenda n’inkweto bya Caguwa mu Rwanda avuga ko bamenyeshejwe ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 01 Nyakanga 2016, habura ibyumweru bibiri gusa ngo itariki igere, kuko ngo babimenyeshejwe ku itariki 16 Kamena 2016.

Kamali avuga ko bamenye aya makuru hari abacuruzi bari baramaze gupakira ibicuruzwa biri mu bwato kandi ngo ‘Container’ ishobora gutwara amezi abiri cyangwa atatu mu nzira kuko babitumiza mu bihugu bitandukanye.

Ati “Byatugoye,…ntabwo tuba dupakiye ubwato turi twenyine haba hariho ibintu byinshi cyane, amato akagenda aparika mu gihugu runaka, ku cyumbu runaka agakuramo ibintu akongera agakomeza.”

Kubera ko batabimenye kare, ngo hari ibicuruzwa byabo biri muri container 42, gusa ubu hasigaye 38, byageze muri MAGERWA itariki yo gusoresha ku giciro gishya yarageze.

Ubusanzwe, ngo container imwe y’imyenda cyangwa imweto ngo ibatwara yabatwaraga miliyoni ziri hagati ya 17 na 25 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko 38 ziri muri MAGERWA zifite agaciro karenga miliyoni 450.

Yagize ati “Dufite ikibazo kituremereye,…dufite ibintu byari byarapakiwe, byari byarageze mu bwato dutekereza kuri tariff (igiciro) ya cyera (kuko ntitwari tuzi ko rizajyaho umunsi uyu n’uyu),… bigeze hano tunanirwa kubi deduwana (dédouaner), kuko container imwe hatariho TVA wari uzi ko usora miliyoni 6, wena ukongeraho na miliyoni 4 za TVA, bagahita bagusaba miliyoni zigera kuri 200, icyo gicuruzwa ntabwo washobora kugicuruza,…bitubera ikibazo kirekire n’ubu ibicuruzwa biracyariyo ntabwo turabisorera.”

Aba bacuruzi batumiza Caguwa hanze bavuga ko kuko umusoro wanganaga ku nkweto n’imyenda, ngo ubundi container imwe bayisoreraga umusoro uri hagati ya 9,500.000 na 10,200,000 harimo n’umusoro ku nyongeragaciro TVA.

Ku musoro mushya, ngo ubu container imwe y’imyenda baracibwa umusoro wa miliyini 62, naho container imwe y’inkweto bagacibwa miliyoni 123 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kamali Emmanuel uyobora ishyirahamwe ry'abacuruzi ba Caguwa mu Rwanda.
Kamali Emmanuel uyobora ishyirahamwe ry’abacuruzi ba Caguwa mu Rwanda.

Kamali Emmanuel avuga ko nyuma yo kugongwa n’uyu musoro uhanitse ku bintu bari batumije itegeko ritarajyaho, ngo babirekeye muri MAGERWA ahubwo bandikira MINECOFIN, MINICOM, RRA, RDB, na PSF babamenyesha ikibazo bagize kugira ngo barenganurwe ariko biba iby’ubusa.

Akavuga ko mu gihe batarasubizwa, ziriya Container 38 zimaze amezi abiri muri MAGERWA, ku buryo ubu ba nyirazo bamaze kujyamo MAGERWA umwenda w’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 45,600,000, kuko imwe ngo yishyuzwa 1,200,000 buri kwezi.

Ati “Ikifuzo nk’abantu bacuruza Caguwa bagifite n’ibintu muri MAGERWA, ni uko mwadufasha nk’uko n’ubundi musanzwe mufasha Abanyarwanda, ibyo bintu twari twaratumije tutaramenya ko iryo tegeko ririho, mukatwemerera tukabyishyura kuri tarrif yari isanzwe.

Dufite ikibazo cy’igihombo gikomeye, kuko n’iryo shoramari muduhamagarira gukora tuzazikoresha ayo mafaranga afatiriwe ahongaho.”

Kuri ibi bibazo, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko ntacyo Leta yagikoraho kuko hakurikizwa itegeko ryashyizweho n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Avuga kandi ko akurikije uburyo Caguwa yinjijwe mu gihugu cyane mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu, bigaragaza ko abantu bari bazi ko itegeko rizatangirana n’ukwezi kwa karindwi.

Ati “Icyemezo kirafashwe ku rwego rwa EAC, iyo gifashwe nta nubwo itegeko rikorerwa hano, rikorwa mu bunyamagabanga bwa EAC,…twarabasobanuriye tuvuga ko ibyo ntacyo yakora.

Ntabwo Leta yakwicara ngo igure ibyo mwatumije, ntabwo twahindura itegeko kuko ntitubifitiye ububasha, kandi ibi twabivuze mbere ibimenyetso byose birahari,…nta rwitwazo, niba waragize ibibazo ntabwo tubyishimiye ni bibi ariko Leta ntabwo dufite icyo twagufasha.”

kuwa gatanu, Minisitiri Amb. Claver Gatete yongeye gukurira inzira ku murima aba bacuruzi ba Caguwa.
kuwa gatanu, Minisitiri Amb. Claver Gatete yongeye gukurira inzira ku murima aba bacuruzi ba Caguwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, we agira inama aba bacuruzi ko bagana amabanki bagafata inguza bakabikura muri MAGERWA, aho kugira ngo babirekere yo bizagere n’aho babaca amafaranga y’umurengera.

Ati “Gukomeza gutekereza ko Leta izagera aho igakuraho iriya misoro kuri iyo komande mutubwira, ubuse abari kubizana bishyuye imisoro bakabyinjiza mu Rwanda muzacururiza ku isoko rimwe cyangwa muzacururiza ku masoko atandukanye? Urumva yuko ibyo bintu bitagishobotse rwose mushyire mu gaciro.”

Ishyirahamwe ry’abacuruza Caguwa rivuga ko hari bamwe muri bagenzi babo babonye imisoro izamuwe ibicuruzwa batumije bitarinjira mu gihugu, ngo bahitamo kubyohereza ku masoko ya Uganda na DR Congo babicuruza muri macyeya aho kugira ngo bahombe.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

41 Comments

  • hhhhh ariko rero umuseke ntimugakabye munvugo . burya gutikira ni nko kurimbuka cg kubura burundu , wagira ngo izo conteuner zahiye zirakongoka

    • BURIYA BBARI KUYONGERERA AGACIRO

    • NIBA ARIHO UMWANA WUMUKENE YAKURAGA IBIMUTUNGA SE , KANDI KUBA UMUKENE KIKABA ARI ICYAHA MUCYEREKEZO BURIYA NIGIHANO SINUNVA NGO IBINTUBYOSE MURWANDA BABYONGEREYE AGACIRO BURIYA NIMITUNGO YABARIYA BACURUZI BAYONGEREYE AGACIRO; BAZAHOMBA IKI SE UMUTURAGE SIWE UZAYISHYURA . UMUGABO YIGEZE KUVUGA NGO BARAKAMURA . SINZI NABO NUNVISHE BAVUGA NGO NI NYUNYUZA UJUGUNYA

  • Iyo PSF twumva imaze iki ko itabavuganira?

  • Prezida kagame ati: Abayobozi mujye mwishyira mu mwanya w’abaturage kugira ngo mwumve ibisubizo muba mukwiye kubonera ibibazo byabo.

  • Yemwe mwa bacuruzi mwe, twateye intambwe idasubira inyuma, nimureke kuruhanya. Dore nimuhindure, musabe RRA ibahe re-export hanyuma mubijyane Congo mugurishe muvanemo ayo frw yanyu; naho ubucakura bwo gucengana Leta ntibwabahira, ubwo ngo mwari muzi ko zizahagera mbere y’itegeko mugasora makeya hanyuma mukatugurisha ku biciro bihanitse, none umutwe mwatetse urabapfubanye. Kutiga biragatsindwa !

    • @ Vestine

      Niba waranize ubanza ntacyo byakkumariye nkurikije iyi comment yawe! Shame on you…

      • @ Kalisa ari wowe Minister w’ubucuruzi wakwinjiza ibicuruzwa bimwe kw’isoko ku misoro itandukanye mujye mushyira mugaciro hari abandi batangiye gusora nabo waba ubahombeje

        • @ Gundogan

          Ari jye Minister w’ubucuruzi nafata icyemezo cyitagize uwo kibangamiye! Abo uvuga basoze nyuma uzabaze niba ari bangahe kuko hafi ya bose babivuyemo kuko nyine bidashoboka…

      • uyu avuze ukuri !bari baziko bazahita bahurirana nuko umusoro uzamutse kandi bo bamaze kubikuramo !none imitwe yabapfubanye ! Bakoze reexport se

      • Wowe se warize?

    • N’ubwo numva mushaka kwikorera Vestina, inama abagira ni yo !

  • Ubwo mwatashye ni ibyo. Leta igize IMANA mwacika intege ntimuzongere gutumiza iyo CAGUWA bityo intego yayo ikagenda igerwaho buhoro buhoro. Ni muguza muri Banki se, muzacururizahe, ko imyenda izagera hanze ihenze kurusha MANGASIN. MURAMBABAJE. Muhindure business bigishoboka, ubwo mutegereze muzabigure mu cyamunara wenda ho mwatekinika mukabigura make kuko muzi ibirimo.

    • Mwiseka aba bacuruzi kuko nibaza ko watekereza nk’abo abaye ari wowe ucuruza. Kandi umushoramari anagerageza kureba ibitazamuhombya kand ikindi caguwa yaciwe shishi itabona kuburyo nibaza ko ari bariya bacuruzi ndetse nawa mu retailler bose bagiye gusubira ku isuka. Ikindi nuko abanyabtege baryibitseho bashinze inganda z’imyenda kugirango bazakuremo ayabo bayakuye mu banyarwanda batigeze baha ubushobozi nabo bazahura n’urukuta rwo kubura abaguzi nk’uko bakoreye agatendo abacuruzi ba caguwa. Ibi byose bizasobanuka mu myaka itari myinshi izi nganda nizihomba kubera izi mesures draconienbes bafashe hutihuti.

      • Ariko Rugagi ! Barasubira ku isuka se izuba riri hanze aha nturireba !Ahubwo dushyire amavi hasi dusaba Ijuru riturebane impuhwe, tubone imvura !

  • Rwandwa we ndabona bikaze!!!!!!!!!!!!!!

  • turakataje mu iterambere ye! ese abadepite na societe civile bari hehe ko batabavugira?

  • USA nayo iraje idukupire amazi n’umuriro kubera caguwa itumizwayo maze ndore! Cg ntibumvise imbuzi USA yatanze kubazahirahira guca caguwa! Hehe na AGOWA! Inkunga u Rwanda rwahabwaga na USA ishobora kuzahagarikwa! Ikindi kinyobera Leta iraahakira bande amasoko? Abahinde bo muri UTEXRWA?! Nta mbabazi bagira. icyabo ni ukwinjiza menshi ashoboka bagahemba urusenda! Abo nibo Leta iri kurwanira umuhenerwzo ngo ifite inganda! Ninde munyarwanda ugira uruganda rukora imyenda?! Ibi babyita gucurangira abahetsi!

  • Umugezi uhurura Cyane urisiba bavandi

  • @ Gatabazi

    Ariko iyo AGOA uvuga yinjiza amafranga y’amahanga angana iki ku buryo yaba igikangisho? Izo mfashanyo se zo zatuma nta cyemezo gikenewe igihugu cyafata ngo kidakoma Rutenderi?
    Naho ibyo Abahinde byo sintekereza ko uko u Rwanda ruteye rwazategereza igihe Abanyarwanda bazagirira ubushobozi bwo kubaka inganda ngo habone gushyirwaho gahunda yazo. Niba bahemba urusenda icyo ni ikindi kibazo cyasuzumwa ukwacyo hashingiwe kuko isoko ry’umurimo riteye mu gihugu n’ibindi bijyanye na politiki y’umurimo muri rusange. Ikibazo ntekereza ko atari icyemezo cyafashwe cyo guca caguwa mu gihugu, ahubwo ari uburyo cyiri gushyirwa mu bikorwa. Ntabwo abantu bakwiye kubyuka ngo bongere imisoro kariya kageni, nta gihe cy’inzibacyuho cyigiyeho kugira ngo abacuruzi basanzwe bakora uwo mwuga bisuganye, harimo no gusorera ibicuruzwa byaba byaratumijwe ndetse no guhindura imirimo kubo byahita binanira.

  • Aba baminisitiri bakwiye kureka kwishongora no gukina ku mubyimba abo bacuruzi bafite icyo kibazo ahubwo bakabafasha gushaka igisubizo kitabagushamo cyane kuko nta kinanira igihugu. Naho ubundi byagaragara nko guhimana, bikarushaho gushimangira ibyagiye bihwihwiswa ko kiriya cyemezo cyafashwe mu nyungu z’igihugu ariko hari n’ibindi bicyihishe inyuma. Gukangisha abantu amategeko ya EAC ngo adashobora gukorwaho sibyo namba kuko hahoraho ibiganiro bihindura byihuse amwe muri yo ndetse hashobora no kumvikanwaho ibintu bimwe byatuma impande zombi zigira aho zihurira. Wa mugani bariya bacuruzaga caguwa nabo bacyeneye kudahomba kugira ngo bashore imari mu bindi, harimo n’izo nganda z’imyenda zivugwa kuko izihari ndetse na ba Albert Supply baheruka guhabwa ibibanza bizagorana kugira ngo bahaze isoko. Ibyo aribyo byose ubanza abantu benshi bahitamo kwambara caguwa aho kwambara ubusa mu gihe inganda zitaragira ubushobozi bwo guhaza isoko. Aha niho Leta yari ikwiriye gushyira mu bikorwa kiriya cyemezo mu byiciro bisobanutse aho guhutiraho nk’uko biri kugenda uyu munsi.

    • Ikibazo gihari n’abandi batangiye gutanga uwo musoro kandi bakorera kw’isoko rimwe banacuruza ibintu bimwe reta ntiyabafata kuburyo butandukanye najye nabonaga iriya solution ya re export ariyo itabahombya cyane ariko kubyinjiza kw’isoko ryo mugihugu ntibyashoboka hariho ibindi byasoze menshi

  • @ Vestine aransekeje kweli igihombo gihuriye he no kutiga??? Ese wowe waba uzi itegeko riza rigahita rishyirwa mubikorwa kubintu byabayeho mbere yiryo tegeko niba aba bacuruzi bafite impapuro zerekana ko batumije cg bakagura ibintu byabo mbere yuko iyi misoro izamurwa kurwego rwo hejuru bingana bitya birumvikana ko batagomba kwishyura iyo misoro ingana kuriya kuko byateza igihombo gikabije. Naho kuba batarize ho waba wibeshye kuko abacuruza caguwa suko batize kuko ninayo mari yungukaga muri uru Rwanda ahubwo isaba igishoro kiri hejuru kurusha naya maduka ubona muri Kigali.

    • Ubwo iryo tegeko ryabaye retroactif..ahubwo muridusomere turebe niba byanditsemo.

      • Muri comments nasomye zose, iya Kabayiza Fideli niyo nsanze ifite ireme. Amategeko abamo ibyiciro 2: ari retroactive n’andi ari retroactive. Wa mugani aba bacuruzi nibashake a law firm ibafashe guhangana na Minicom na leta muri rusange. Nibiba na ngombwa barege na EAC. Niyo deal, man. Ishobora guhita ibakiza burundu. Read between the lines, people.

    • Uramusubije rwose uyu vestina uvangamo iby’amashuli. Uretse ko nayo bayafite kuko nuriya urimo kubavugira ni muganga wabyigiye

  • Ariko njye muransetsa! Humeka gato abafite uburenganzira bwo kubivana hanze RURA iraba yabashyize ahagaragara! Ngo abadepite? Nawe ngo uravuze! Ubundi badukamemo amafaranga wumirwe! Uzambare rimwe zicike wongere ubagurire! Umuntu asigaye atsindira ngo umuhanda woshye igihugu ari icye wenyine!

  • Ibi bintu birababaje, aiko Imana isumba byose izabikemura umunsi umwe gusa.

  • Ibi bintu birababaje, ariko Imana isumba byose izabikemura umunsi umwe gusa.

  • oops!Erega ni muze twambare impuzankano(uniforme)twese kuko ni twambara imyenda ya utexrwa uruganda rukumbi rusheshe akanguhe mu gukora imyenda nubwo abahakora barira ayo kwarika tuzaba twambaye ibisa.mbese umuhinzi,umukanishi….bambare ibisa n’ibya muganga

  • Caguwa wee uranze uranyanze! Cq barakunyangishije!
    Utabushya abwita ubumera uravuga tutaramesa kamwe katinda kuma tugasiba akazi none ngwiki!, umurundi yaramvuze ati bagirango namatwenga.

  • Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete ati “Icyemezo cyafashwe ku rwego rwa EAC, iyo gifashwe nta nubwo itegeko rikorerwa hano, rikorwa mu bunyamagabanga bwa EAC,…”

    None se muri Uganda ko caguwa igicuruzwa kandi ko batoongeye ibiciro?? Uganda se ntiri muri EAC?? Abayobozi b’u Rwanda nibareke kwitwaza EAC. Kuki buri gihe abayobozi b’u rwanda batumva akababaro k’abaturage b’u Rwanda???!!!

  • Eeeh! Tuzambara iki wana? Mangazi iri he se? Ibiciro byayo se? Uburambe bwayo se? Rahira ko tutazabunuza? Nyamara birashoboka. URUGERO: ni ryari mu rwanda IBITARO BYAGWATIRIYE UMUPFU NGO NIYISHYURE? Ni ryari mu Rwanda bafunga urugo rwose ku murenge rwabuze Mutuel? Ni ryari mu Rwanda wigeze ubona ikijumba kimwe kigurwa 200 kandi kikaramutsa urugo? BYOSE BIRASHOBOKA MAN. PLZ do not censure my post.

  • Abuse abo Badepite twatoye batwizera kuzatubera umugongo mugari uhetse Kanyarwanda bahire?? Ubuse uwo muturage wohasi warutunzwe nubwo bucuruzi containers zikaba zirimo kuborera MAGERWA azabaho ate?? Umwana azakura school fees he?? Ubuse uwo musoro watezaga imbere igihugu uzavahe abo Badepite nibagire icyo bakora hakiri kare bareke kujya batwizeza ibitanga bwibyo bazakora biyamamaza bamara kugera kunte bagasinzira bakumvako ntaho bagihuriye na wamuturage wamushize aho ari so ubukoko burigihe tuzajya dutegereza H.E ariwe uzajya akemura ibibazo byananiranye ahaaaaaaaaaa!!!! RWANDA WEEEEEEEE!!!!

  • Ikintu kitwa EAC cyabaye urwitwazo mu Rwanda. Nkunze kumva abayobozi bashaka kwisobanura ku byemezo biba byafashwe byagaragara ko abanyarwanda benshi batabyishimiye maze abayobozi bakitwaza EAC! Biteye isoni rwose kuvuga ngo icyemezo cyafatiwe mu bunyamabanga bwa EAC ngo niyo mpamvu kitahinduka. None ese iyo minitiri avuga ati ni itegeko ntibyari kumvikana? None ese ko ari u Rwanda rwonyine rwubahiriza ibyo guca caguwa ni rwo rwonyine ruri mu bunyamabanga bwa EAC?
    Jyewe masaba abayobozi kumenya ko u Rwanda ari Independent country, bakajya bamenya gusobanurira abaturage impamvu bafashe icyemezo n’inyungu zirimo ariko ntibihishe inyuma ya EAC.
    Ingero ni nyinshi ndibuka bahindura amashuri ngo ajye atangira mukwa mbere aho gutangira mukwa cyenda basobanuye byinshi ngo ni EAC ntibiteye kabiri bigenda bihinduka ubu univerties zitangira mu kwa cyenda, mbona n’ibindi byiciro bizahinduka kandi EAC ntacyo izadutwara abayobozi nibajya kudusobanurira impamvu zo guhindura ntabwo bazanatungutsa EAC.
    Ariko buriya EAC itumariye iki? Ese tuyirimo koko?

  • ariko ubundi urwanda ni rwo rwonyine ruba muri EAC ?abadepite bavuge imbehe zubikwe muzigisha abana babo c?

  • Ariko rero niba aba bacuruzi bafite Gihamya ko babitumije mbere birumvikana ko bari kurengana kabone niyo Baba barabikoze babize, hari icyo bita la Retroactivite de la loi aho itegeko rireba ibyabaye mbere hakaba n’ikinyuranyo cyabyo aho itegeko rijyana n’ibibaye nyuma yo gutumiza kandi ndumva byoroshye abo bacuruzi nibashake avocet binjire inkiko amategeko akurikizwe kuko ntago hagomba kureberwa ku marangamutima ngo abandi abandi niiba baramenye ubwenge bakabitumiza mbere niho bagomba kungukira nyine mu kumenya ubwenge niyo investment yabo

  • Ariko nub muvuga bwose umenya mutabona uburemere bw’icyi kibazoibyo aba ba ministers bavuga ntimubigarukirize gusa kuri caguwa murebere muri business zose,. Batema amashami y’ibiti bicaye hejuru bibwira ko bo bazasigara bicaye kucyi? Iyo bahombya abasora bibwira ko bazahembwa avuye he? Mu mtashanyo gusa?
    Ngo umugezi w’isuri urisenya koko.
    Bacuruzi namwe nimurebe kure muyashore ahandi kuko iyo amazi akubwiye ngo winyiyuhagira uyabwira ko nta mbyiro ufite.

  • Nibashyireho amategeko yose bashaka yo guca caguwa nababwira iki? Njye nzajya njya kubibura i Kampala maze nze mbyambaye ibindi nuzuze ivalizi maze ndebe. Izo mangaze zanyu ntazo nzigera nambara na rimwe maze ndebe!

  • Nibashyireho amategeko yose bashaka yo guca caguwa nababwira iki? Njye nzajya njya kubigura i Kampala maze nze mbyambaye ibindi nuzuze ivalizi maze ndebe. Izo mangaze zanyu ntazo nzigera nambara na rimwe maze ndebe!

  • Reka nishakire icyangombwa cyo kujya nambuka hariya hakurya nzajya nzanayo aga pantalon. Ariko muranyumvira minister bahu? Ngo ntacyo leta yakora ku mwanzuro wa EAC kweli?? Ubwo se za Ug, Tz… ntizirimo? Ho bimeze bite ko ahubwo mwitanguranijwe ngo nitwe dushoboye gushinga inganda mbere? Uko byagenda kose caguwa tuzazambara.

Comments are closed.

en_USEnglish