I Gicumbi Dream Boys yashimishije benshi imurika Album yabo (Amafoto)
Nemeye Platini na Mujyanama Claude bita TMC bagize itsinda rya Dream Boys, i Gicumbi niho bahisemo kumurikira album yabo kubera gushaka gutaramana n’abafana babo bitwa ‘Indatwa’. Bitabiriye cyane barishimana biratinda.
Kuri uyu wa gatandatu ku kibuga cy’umupira w’amaguru niho hari abantu benshi biganjemo urubyiruko baje gushyigikira abo basore.
Muri icyo gitaramo kwinjira byari ubuntu.
Nemeye Platini na TMC babwiye Umuseke ko icyo gitaramo bagitegura nta nyungu y’amafaranga bifuza mu bafana ahubwo kubashimisha.
Ngo intego yari ugutaramana n’abafana babo nyuma y’igihe kirekire batababona.
Christopher,Bruce Melodie, Yvan Buravani,Tom Close na Jay Polly nibo bahanzi bafashije Dream Boys gususurutsa abari aho.
Gusa haje kwibazwa impamvu Knowless babana muri Kina Music atahagaragaye nubwo nta wifuje kugira icyo abivugaho.
Aba bahanzi bafashije cyane Dream Boys gushimisha bikomeye abafana kuri stade ya Gicumbi mu ndirimbo zabo zikunzwe n’urubyiruko.
Photos © EvodeMUGUNGA/UM– USEKE
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Igitaramo icyumuntu????????????????????????????????????
Ibi bintu bya Bralirwa byo gutesha agaciro abahanzi bakoresha ibitaramo byubuntu nibyo kwamaganwa
Turabemèra banabacu cyane kubera ikinyabufura nuburere mugaragaza bitandukanye nabandibastari kandi bitanababujije kubabastare mûnaririmba nibintu bizima bifitireme murabambere mukanikulikira. Muzakomeze mukundane ntimuzatandukanwe namafranga kandimuzirinde amatiku3 muzagerakure. You are forever the best
Comments are closed.