Digiqole ad

Watsindira Imodoka, Moto, Televiziyo,… niwaka ‘Fagitire’ ya EBM buri uko uguze

 Watsindira Imodoka, Moto, Televiziyo,… niwaka ‘Fagitire’ ya EBM buri uko uguze

Mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwaka ‘Fagitire’ itanzwe n’utumashini twa ‘EBM (Electronic Billing Machine)’, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho Tombola irimo imodoka, Moto, Televiziyo, n’ibindi binyuranye.

Imodoka zitomborwa ziracyari nshyashya.

RRA yashyizeho Tombola irimo imodoka ebyiri, moto ebyiri, za Televiziyo, na za Telefone ku muntu wese ufite Fagitire ya EBM.

Kuko gukina cyane biguhesha amahirwe menshi yo kwegukana ibihembo, buri uko uguze saba Fagitire ya EBM kugira ngo ukine cyane wabo imwe muri ziriya modoka ari iyawe.

Ushaka kwinjira muri iyi tombola, andika muri Telefone yawe *800# ukande kuri ‘Yes/Ok’.è Hitamo ururimi ukanda 1 cyangwa 2. èHitamo kuri ‘4’ (EBM-Tombola). èShyiramo imibare ya ‘SDC ID’ iri kuri Fagitire yatanzwe na EBM hanyuma ukande Ok/Yes. èAndika imibare ya ‘Receipt number’ iri kuri Fagitire ya EBM, hanyuma ukande Ok/Yes. èAndika imibare iri kuri ‘Total’ ya Fagitire yawe ya EBM, hanyuma ukande Ok/Yes. è Kanda YES/OK. Hanyuma urabona ubutumwa bugushimira.

Ushobora kwinjira muri iyi Tombola ukoresheje SIM Card ya MTN, TIGO cyangwa Airtel, kandi ni ubuntu.

Abatsinze bahamagarwa na nimero ya RRA ‘3004’, kandi bagatangarizwa kuri Televiziyo, Radio, n’urubuga rwa www.rra.gov.rw.

Imodoka, Moto, Televiziyo na Telefone bitomborwa.
Imodoka, Moto, Televiziyo na Telefone bitomborwa.

 

Impamvu yo kwaka Fagitire ya EBM buri uko ugize icyo wishyura

Utumashini twa EBM ubu dukoreshwa n’abacuruzi 13 867 hirya no hino mu Rwanda, turi ‘connected’ kuri ‘serveur’ za RRA ku buryo amakuru ya Fagitire yose dusohoye ahita agera muri RRA.

Ibi bifasha RRA kugenzura abacuruzi kugira ngo hatagira unyereza imisoro, ariko tunafasha abacuruzi kugenzura neza ubucuruzi bwabo kabone nubwo baba batari ahakorerwa ubucuruzi bwabo.

Impamvu umuntu wese ugize icyo agura agomba kwaka Fagitire ya EBM, ni uko bituma umusoro atanze agura igicuruzwa ugera mu isanduku ya Leta utanyerejwe.

Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wa 18% uba ku bicuruzwa byinshi Abanyarwanda bahaha, usanga wishyurwa n’umuguzi wa nyuma uba ugiye kubikoresha.

Uyu musoro rero iyo umuguzi atatse Fagitire ya EBM, akagenda nta Fagitire bamuhaye cyangwa bamuhaye Fagitire yandikishije intoki, umucuruzi aba ashobora kuyinyereza ntugere mu isanduku ya Leta.

RRA ivuga ko kwaka Fagitire ya EBM ari inshingano ya buri Munyarwanda kugira ngo umusoro aba yatanze kuri buri gicuruzwa aguze ugere mu isanduku ya Leta, aho kugira ngo unyerezwe n’umucuruzi.

Kwaka Fagitire ya EBM buri uko uguze ariko byanaguhesha gutombola ikinyabiziga nk'iki gishya.
Kwaka Fagitire ya EBM buri uko uguze ariko byanaguhesha gutombola ikinyabiziga nk’iki gishya.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish