Andy Bumuntu umunyempano mushya mu muziki
Andy Bumuntu ni umuhanzi umaze gukora indirimbo imwe gusa yise ‘Ndashaje’. Ni umuvandimwe wa Umutare Gaby kuko amukurikira bwa kabiri. Iyo ndirimbo ubu ni imwe mu ndirimbo irimo kuvugwa cyane kubera ijwi n’ubuhanga bw’uyu muhanzi.
Ubu niwe muhanzi ukora injyana adafite uwo bayihuriyeho mu Rwanda ya (Blues traditionnel). Imwe mu njyana ikundwa n’abantu bazi umuziki kuko uyiririmba bimusaba kuba azi kuririmba by’umwimerere ‘live’.
Kubera kubura aho ahera ngo amenyekanishe ibihangano bye, ubu aririmba mu ma Karaoke yo mu tubari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Gusa ngo isaha n’isaha ashobora kuzagera ku nzozi ze zo kumenyakana nk’umunyamuziki atari ukumenyekana nk’umuhanzi uririmba mu tubari gusa kuko yizera ko impano itajya izimira.
Abona umuziki w’u Rwanda ugoye kuba wagira amahirwe yo kuwinjiramo ngo uhite umenyekana. Kuko amaze igihe akurikirana benshi mu bahanzi b’abahanga ariko batamanyekana nkuko byagakwiye.
Andy Bumuntu watangiye gukorana na Producer Bob, yabwiye Umuseke ko ubutumwa yabonye akimaraga gukora indirimbo ye ya mbere itaranagira amashusho, byamuhaye kwitekerezaho.
Ati “Uko mbona umuziki w’u Rwanda uhagaze, ntibyoroshye kuba waza ugahita umenyekana. Ahubwo bisaba kubanza ukitonda ukamenya icyo abanyarwanda bagushakaho nk’umuhanzi uje uri mushya. Aribyo ubu ndimo kubanza kwitondera”.
Akomeza avuga ko nubwo hari abamusuzugurira kuba aririmba mu tubari, ariko kuri we ni umwanya mwiza wo gukoresha ijwi rye no kuba hari ubundi buhanga avanamo kubera gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi b’abahanga batandukanye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
@ Bumuntu, iyi ndirimbo nayumvise bwa mbere kuri Radio 10, byarangoye kumenya izina ryayo na nyirayo kugeza nonaha. Uranshimishije cyane kuko ucuranga ijyana mfana kurusha izindi, kandi ukaba utararirimbye mo ndagukunda mukobwa….. n’izindi nk’izo. Nkwibwirire rero, ubanza rwose nta bafana benshi uzabona mu rda bitewe n’injyana uririmba na script zawe, icyakora muri bake ufite ndimo, concert uzakora nzishyura, and I wish you to be at the least of existing Rwandan musicians that I adore like Ben Kipeti. Hope I see u soon in Jazz Junction.
vraiment urabyumva kbsa, iyi ndirimbo nayikunze nyiyumva, shyiramo imbaranga abanyarwanda bamaze gusobanuka bazi icyo bashaka, ntagutinya mugani wawe, abanyamakuru ndufite ubu nukundukundisha abo tutemera, abafite impano nkiyawe nibo dushaka… komerezaho!
Comments are closed.