Digiqole ad

Abazunguzayi b’Aba-Masai i Kigali bo bite?

 Abazunguzayi b’Aba-Masai i Kigali bo bite?

Mu mujyi wa Kigali bagenda biyongera, ubucuruzi bwabo babukorera ku muhanda

Abacururiza ku mihanda bita Abazunguzayi barahagurukiwe cyane mu mujyi wa Kigali, gusa ab’abanyamahanga cyane cyane Aba-Masai bo muri Kenya bakunze kugaragara i Kigali bacuruza inkweto n’ibindi bo abirukana abasanzwe ngo barabatinya kubera ibivugwaho binyuranye. Umujyi wa Kigali ngo ugiye kubaganiriza.

Mu mujyi wa Kigali bagenda biyongera, ubucuruzi bwabo babukorera ku muhanda
Mu mujyi wa Kigali bagenda biyongera, ubucuruzi bwabo babukorera ku muhanda

Abacururizaga ku mihanda I Kigali mu cyumweru gishize, Umujyi wa Kigali watashye isoko rinini rifite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abacuruzi 3,200 ryabagenewe Abazunguzayi kugira ngo bave mu muhanda.

Ubu abazunguzayi baragabanutse bigaragara, ariko ab’aba-Masai baracygaragara bacuruza nta nkomyi.

Usanga hari ibitangazwa ko abashinzwe kubuza abantu gucururiza ku mihanda babatinya. Hari abatebya ngo hari uwo bashyize muri ‘panda-gari’ (imodoka ya police) yanga kwaka neza neza, bayimuvanyemo iraka.

Aba bacuruzi b’abanyamahanga muri Kigali ubona hirya no hino baragiye biyongera, bagendagenda ku muhanda bacuruza inkweto n’ibikapu n’utundi tuntu tw’ubukorikori bwabo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko itegeko rireba abazunguzayi b’abanyarwanda n’aba ba Masai ribareba.

Bruno Rangira ushinzwe itumanaho mu mujyi wa Kigali ati “Tugiye gutangira kubegera tubagire inama kuko nabo ntibagomba gucuruza mu muhanda kuko bitemewe, utazabyuahiriza itegeko rizamuhana.”

Ingingo ya 19 y’amabwiriza y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali nº 002/2015 yo kuwa 03 Gicurasi 2015, agamije gukumira ubucuruzi bw’ibintu butemewe, akanagena imiterere n’imikorere y’amasoko aciriritse afashirizwamo abafite igishoro n’ubushobozi bucye (free markets) mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko umuntu uwo ariwe wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali azacibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000R Frw), kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere.

Bava muri Kenya bakaza gucuruza mu Rwanda kuko ubu isoko ryagutse ry'akarere ridakumira abatuye muri ibi bihugu gukorera aho bashaka
Bava muri Kenya bakaza gucuruza mu Rwanda kuko ubu isoko ryagutse ry’akarere ridakumira abatuye muri ibi bihugu gukorera aho bashaka

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ahahahahahh

    • hhhhh mubafatire imyanzuro kuko bigeze ahakomeye

  • Sinzi niba mbivuze uko bivugwa ariko byose kimwe. Il n’existe qu’au Rwanda où l’étrange est roi !

    • Kabisa, uvuze ukuri. Mu Rwanda abanyamahanga barusha agaciro abanyagihugu. Birababaje.

  • Mu Ntara zimwe naho abo bazunguzayi bo muri EAST Africa bamaze kuhagera! Ariko rero ijambo umuzunguzayi biragoye kurisobanura. Urugero; bamwe bazunguza SIM CARD, ibinyamakuru, amaticket ya EXPO cyangwa ay’umupira, etc, bo ngo umenya batarimo nubwo bazunguza. Nyamara abatereka iminzani hasi, nubwo batazunguza bo ngo ni abazunguzayi!!!
    NB; ubutaha muzatubwire n’ibya aba “congowoman” bacuruza ama-bijoux!

  • Aba nukubafata bahangana na police ingabo zizakaza zikabarasa.

  • Mushake ahantu “OPEN”, Muhagire za “FLEA MARKETS “, bajye bahacururiza kabiri cg gatatu mu cyumweru, aliko barihe Kigali City amafaranga azunvikanwaho kuli iyo minsi, ubundi uwo bafashe azunguza bamuce andi cg bamukubuze umujyi. Izo flea markets ushaka wese yajyanayo ibicuruzwa bye, ndetse na baliya mwahaye official kiosks, aliko iyo minsi bakariha nabo. Bizafasha mul City budget .
    Niyo nama nabagira.

    • kabisa Utanze ihitekerezo cyiza

  • Mubeeke ibibanza nabo bajye mu isoko, naho ntabwo ntekereza ko ari babandi bavuze ngo Ijyungu ntirwanywa. Icyo niz ni uko nabo bumva gusa ahari habuze ubaganiriza kukibazo.

  • ahubwo numva twabirukana nkuko aba tanzania batwirukanye iwabo

  • Yea nibashake ahantu abantu bazajya bacururiza nka gatatu mucyumweru kuburyo nabo mumasoko bazajya baba bemerewe kihaza si non ntibizabashobokera!miziko nahano USA bene ayo masoko ari open kuri buriwese ahari?

  • Abo bacuruzi b’aba MASAI bakunze gucururiza inkweto za sandali hariya ku muhanda uri imbere ya gare Nyabugogo ugana mu Gatsata.Ubona rwose bacuruza bicaye hasi batuje kandi ntacyo bikanga, mu gihe abacuruzi bo ku muhanda b’abanyarwanda bo baba birukanka, ubona bakebaguza nta mutekano muri bo bafite.

    Kuri iki kibazo abantu babyibazaho byinsi, ndetse banavuga byinshi, ariko ubwo ababishinzwe nibo bazi impamvu yabyo. Hari n’uwo ubaza uti ariko biriya byo ubutegetsi bw’umujyi wa Kigali bubivugaho iki, akakurebaaaaa akagusubiza ati: “NO COMMENT”.

  • Abazunguzayi bo mu Rwanda barimo ibyiciro NDAKUMIRWA. Abacuruza Amafaranga yo kuri phone(mobayilo banking), za Me2U, amakarita ya telephone, abacuruza Simcards za internet(bo baba bateye n’intebe bafite n’indangururamajwi)! Ubanza bo ntawe ubakumira! Abotsa ibigori ku mihanda ntawe ubakumira! umubi ni umunyagataro n’ucuruza imyenda ya caguwa!Isi yo mu Rwanda irikoreye…!

Comments are closed.

en_USEnglish