Digiqole ad

Bitarenze Ukuboza FARG ngo izatangaza urutonde rw’abo yafashije batabikwiye

 Bitarenze Ukuboza FARG ngo izatangaza urutonde rw’abo yafashije batabikwiye

*Bamwe babeshye ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
*Abandi babeshye ko batishoboye
*Amategeko ngo azabakurikirana

Theophile Ruberangeyo uyobora Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye yabwiye Umuseke ko bitarenze Ukuboza uyu mwaka bazatangaza urutonde rw’abantu bafashijwe na kiriya kigega kandi batabikwiye.

Eng Theophile Ruberangeyo yemeza ko muri 2022 kwishyurira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 2022 bizaba bigeze ku musozo
Eng Theophile Ruberangeyo yemeza ko muri 2022 kwishyurira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 2022 bizaba bigeze ku musozo

Kuba bataratangazwa kugeza ubu kandi byaravuzwe umwaka ushize ngo ni uko bari bakiganira na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ishinzwe imibereho myiza y’abaturage

Umwaka ushize ubuyobozi bwa FARG bwabwiye itangazamakuru ko hari umubare munini w’abantu byagaragaye ko babeshye ko barokotse Jenoside, abandi  ko batishoye kandi bishoboye bityo bafashwa na kiriya kigega kwiga, kwivuza no kubakirwa kandi batabikwiye.

Mu batararokotse Jenoside abatarahigwaga, abavutse nyuma ya Jenoside n’abaje baturuka hanze y’u Rwanda ariko bakiyita ko barokotse bigatuma bahabwa ibyemezo bya FARG.

Mu barokotse barebwa na kiriya kibazo ni ababeshye ko batishoboye kandi atari byo.

Aba ngo kubikora babitewe n’uko bumvaga kwishyurirwa na Leta ari uburenganzira bwabo kandi ngo kuri bo byari impozamarira kuko nabo bagezweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo runaka.

Ruberangeyo yabwiye Umuseke ko bitarenze Ukuboza uyu mwaka ubuyobozi wa FARG buzatangaza amazina y’aba bantu ubu ngo bari bakiganira n’inzego zishinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo bemeranywe k’uburyo bunoze bizakorwamo .

Yabwiye Umuseke ko ubusanzwe ku cyemezo cya FARG hasi haba bari icyitonderwa cyereka buri wese ko nibigaragara ko amakuru yatanze atari yo azabihanirwa n’amategeko.

Kuri we ngo bigaragaza gupfobya no guhimba amakuru ugamije kuriganya ibigenewe abandi bityo ngo abazatangazwa bazakurikiranwa n’ubutabera.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ibyo ni ukubeshya, ni tekiniki mwisanganiwe; none MINALOC mwaganiraga iki cyamaze umwaka wose ?

    Abantu bahawe frw bariga, barangije bahabwa akazi mu ma banks, za NGO, bashinga za businesses, bashyirwa mu butegetsi hano mu gihugu no muri za embassies hirya no hino ku isi, abandi bajya gukomeza USA na Europe dore baryamanye za PhD zabo, amazu bayibitseho Kibagabaga na Rebero, none namwe ngo amategeko ! Amategeko yahe se ko aribo bayashyiraho, ibyo bivuze iki ! Ubundi se ni iyihe ngingo y’itegeko bishe ?

    Nimugabanye tekiniki mubbareke bibereho kabisa, igihugu ni icyabo, kandi ntimwavuga ko hari uwo bibye kuko nta wacitse ku icumu wababwiye ko yabuze frw yo kwiga cg atabina salaire; ibindi murimo kuzana ni itiku; mwagimbye guhera kubayabahaye akaba aribo muhana kuko bo barazwi.

  • Aho nukugarura umwuka mubi mubnyarwanda. Amakosa yakozwe ykagombye gukosorwa uhereye aho ubimenyeye kuko niba mugiye gukurikirana ibyagiye kandi ntakindi gikorwa byahungabanije, ubwo ikizakurikiraho nakavuyo nimpaka bizakurura mumiryango kandi aho bigeze arugukoresha abo bana nubwo bize kumahirwe bari bagiriwe bagakorera igihugu bishimye

  • “Utararokotse” wahawe kuri ariya mafaranga nashikame ayaryozwe.

  • ubwo muratangiye ibyose nibiki? mumyaka makumyabirise mwabagahe barizenyine nimubareke hari igihese mutabaga muri muri za mission ngo muracunga abataracitse kuicumu ubwo namwe mugarure amafaranga mwahembwe kuko ntacyo mwamaze ubwo ikibazo si abarihiwe ahubwo ikibazo ni ababarihiye mugabanye itiku pe

  • MINALOC na FARG mwe mureke mbagire inama niba mutagira ba Advisers :
    Mureke guteranya Leta na rubanda.Ukuri kutigeze kuvugwa ntabwo kwari ukwiye
    gushirwa kukarubanda.Uko biri kose Abafashijwe ni abanyarwanda,ntawo utarubikwiye
    dore ko nta mutungo wa Leta wanyurujwe,mwateje imbere igihugu,mubyo mukwiye
    kwitondera nicyo kibazo,ntanubwo cyakagaragaye,ibyo mwakoze,bari abana b´igihugu,
    ntabwo rero umubyeyi yarutsa umwana ibyo yamutamitse,muzaba murimo mwikora munda.
    Rekeraho,tutere imbere ntacabuze ngo dukomeze gukemeura ibibazo buduhanze ariko
    mutongereye ku bindi.

  • Yewe wa mugabowe Téophile Ruberangeyo,niba mwarubatse umuryango nyarwanda,byaba
    arinko gusambura ibyo mwubatse,reka kwisamburiraho nk´ihene.

  • Utari munsi y’igiti ntikimugwira. Iyo bavuze FARG hari abanyarwanda baba bazi ko bitabareba.

  • Kuki bavuze iki kibazo cyo gukurikirana abiyise abacikacumu bagahabwa amafaranga ya FARG batabikwiye, none nkaba mbona abantu benshi bahagurutse bakandika za “comments” zikirwanya ni ukubera iki?? Harimo tena. Wasanga hari abanyabubasha bariye kuri ariya mafaranga bakaba badashaka ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara. Birabe ibyuya.

    • None se Riko, ubwo iyo FARG irihiye umugore wa Ministri kaminuza, iba iyobewe uwo ari we?

      • @Mukecuru we, none se FARG irihiye uwo mugore wa Minisitiri Kaminuza ishingiye ku byemezo/impapuro uwo mugore yayihaye, nyuma FARG ikaza gusanga ibyo byemezo/impapuro uwo mugore yayihaye bitari byo (byari ibihimbano), hanyuma igasaba ko uwo mugore akurikiranwa n’amategeko, ubwo warenganya FARG??? ubwo se washyigikira uwo mugore kuba yarabeshye FARG akibonera imfashanyo???

        Tujye rwose dushyira mu kuri no mu gaciro.

  • Muzanabareke bajye banashyingura mu nzibutso.niba tudafatanya agahinda kuki dufatanya ibitugenewe ndetse bakabibona twe tukabibura.ubwose mu myaka nka 30 iri imbere uzakenera kumenya uko jenoside yakozwe azajya kubibaza abo cg azajya gushaka ya ngorwa yarokotse itaranigeze yitabwaho?FARG yaraduhemukiye kuburyo aho kuduhoza ahubwo ihora idutoneka.

  • Ibi nibintu bya fake nka byabindi bazanye ngwabarihiwe na leta kuva mumyaka yaza ngo bazishyure benshi bapfiriye mumashyamba bishwe namasasu abandi banyura inzira ndende namaguru bagera za Mozambiki,Zambiya South Africa,USA i Burayi muzajye kubashakayo turebe komutazagwa miswi nimubazanaho izo za siyasa zanyu.

  • Kare kose se???

  • Eeeeeee!!!? Ndumiwe koko! Ese burya murimwe ari aba frg ari nabataribo nibyo biri mumitwe yanyu koko! Sinarinziko tugifite abantu bameze nkamwe mwembi kbs! Gusa burya mubitse byishi mumitima yanyu pe! Ahaaaaa! Muhinduke nshuti zanjye! Uko sukubaka Igihugu rwose? Ese muziko ibyomwandika bisomwa nabantu batajyira ingano koko? Sawa jye nkunda U Rwanda nabanyarwanda murirusanjye , sawa

Comments are closed.

en_USEnglish