Digiqole ad

Leta za Afurika zikwiye gukura mu kwaha kwazo inzego z’abikorera – TGAIS

 Leta za Afurika zikwiye gukura mu kwaha kwazo inzego z’abikorera – TGAIS

Kigali – Lansana Kouyaté wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Guinea avuga ko mu gihe Afurika yiga ku ishoramari, Leta z’ibihugu bya Afurika zigomba no gutangira guha ubwisanzure inzego z’abikorera kuko ahenshi zikiri mu kwaha kwa Leta.

Lansana Kouyaté muri iyi nama.
Lansana Kouyaté muri iyi nama.

Muri Kigali Convention Center haberaga inama yiga ku ishoramari muri Afurika “Global African Investment Summit” yateguwe n’umuryango wa COMESA na Guverinoma y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri, habaye ikiganiro ku bucuruzi n’uburo hakurwaho imbogamizi zituma zibangamira ubuhahirane hagati y’abanyafurika cyatanzwe na Lansana Kouyaté wahoze ari Minisitiri w’Intebe Guinea n’umuyobozi w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika ‘ECOWAS’, n’abandi banyuranye.

Muri Lansana Kouyaté avuga ku mikoranire ya Leta n’abikorera, yavuze ko Guverinoma nyinshi zo muri Afurika zisa n’izishimiye gukomeza gukoresha inzego z’abikorera (Private sector) nk’igikoresho cyazo. Ariko ngo hari n’inzego z’abikorera zisa n’izikora uko zishoboye kugira ngo zigume mu kwaha kwa Guverinoma.

Yagize ati “Njya mu biro bya ECOWAS, abantu ba mbere nakiriye ni abayobozi bw’urwego rw’abikorera muri Nigeria bansaba ubufasha. Narababwiye nti murashaka ko mbafasha, mugomba mbere ya byose kuba abikorera (privatized).

Urwego rw’abikorera rukeneye kuba urwego rw’abikorera bya nyabyo kuko kugeza uyu munsi bimeze nk’aho ari inzego z’abitwa ko bikorera ariko bakorera Leta (private sector of public sector).”

Kouyaté yavuze ko ibi bishobora kuba bitari muri Afurika yose, ariko ngo mu bihugu byinshi bya Afurika ntiwahabona inzego za nyazo z’abikorera zikorana hagati yazo neza.

Ati “Abikorera usanga babona ibintu byose babikuye muri Leta, bya ibitumizwa mu mahanga (imports) n’ibyoherezwa mu mahanga (exports).

Tugomba gutangira guha ubwisanzure inzego z’abikorera, Yego tukazirinda/tukazirengera ariko tutazishyira mu kwaha kwacu kugira ngo babeho bashingiye kuri Guverinoma nk’aho ari igikoresho cya Leta.”

Lansana Kouyaté (hagati) atanga ikiganiro.
Lansana Kouyaté (hagati) atanga ikiganiro.

Kouyaté ariko avuga ko hirya no hino muri Afurika hari ingero nziza z’imikoranire ya Guverinoma n’abikorera, nka Banki ya ‘Ecobank’ yashinzwe ku bufatanye bwa ECOWAS n’abikorera, none ubu ikaba imaze kugera mu bihugu hafi 40 bya Afurika.

Dennis Karera umuyobozi wa wa “East Africa Business Council” nawe wari muri iki kiganiro, yabwiye abakitabiriye ko hari intambwe igenda iterwa muri Afurika y’Iburasirazuba, ku buryo abikorera nabo bagenda bagira ijambo muri gahunda zose z’akarere.

Yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko muri iki kinyejana cya 21, bigoye gutandukanya business (private sector) na Politike (Leta).

Akavuga ko kugira ngo ubukungu butere imbere, urwego rw’abikorera na Leta bagomba gukorana neza.

Karera yatanze urugero rwo muri Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko mbere wasangaga abayobozi bahura bonyine kandi ngo bagiye kuganira ku bibazo birimo n’iby’ubucuruzi, ntibatumire abikorera kandi nabo bibareba.

Ati “Twarabandikiye tubereka ko atari byo kuba bahura biga ku bibazo byacu tudahari, bafungura imiryango ubu natwe baradutumira mu nama zose.”

Urwego rw’abikorera ntirubuze ubwisanzure, rubuze ubushobozi

Umusesenguzi muby’ubukungu Teddy Kaberuka, we asanga urwego rw’abikorera (private sector) rutabuze ubwisanzure ahubwo ari uko rugifite intege nkeya kuko nta gishoro gihagije rufite.

Ati “Aho isi igeze ufite ubukungu niwe uba ufite ijambo, kubera ko rero Leta ariyo ifite imbaraga n’ubushobozi kurusha abikorera (private sector), abantu bumva ko private sector itari free (itisanzuye).”

Kaberuka avuga ko impamvu ahanini urwego rw’abikorera muri Afurika rugifite intege nkeya, ngo ni uko usanga rugizwe ahanini n’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) bidashobora kugira ijambo rinini kuko Guverinoma ibirusha imbaraga.

Kugira ngo urwego rw’abikorera rubone ubushobozi rukeneye, rube arirwo ruyobora ubukungu, ngo birasaba ko “Leta ishyiraho amategeko yorohereza ibigega by’imari bifite amafaranga menshi bikaza mu Rwanda, SMEs zikabona inguzanyo ku nyungu ntoya kandi mu gihe kirekire, kugira ngo nazo zigatere imbere.”

Uyu musesenguzi akavuga ko kuba Guverinoma ariyo ifite imbaraga mu bukungu bw’igihugu bifite ingaruka nyinshi zirimo ko ubukungu budashobora gutera imbere, imisoro ikaba micye kandi n’imirimo ihangwa ikaba micye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mu bihugu byinshi bya Afrika se ko usanga business zikomeye zagombye kuba ari iz’abikorera izinjiza agafaranga gafatika ziri mu maboko y’abategetsi cyangwa bazifitemo imigabane, ubwo icyo gihe kuvana abikorera mu kwaha kwa Leta byashoboka gute?

  • Ntabwo byakoroha mu bihugu by’Afrika gutandukanya abikorera n’abahagarariye Leta cg inzego za Leta, kuko n’ibikorwa binini cg imishinga,ingana ,inyubako zikomeye usanga byitirirwa abikorera ariko ari iby’umuyobozi ukomeye runaka , cg ar’ibyi Shyaka rikomeye runaka.
    Nuko ubwo izo nama rero ziraba bakavuga ama discours meza ariko ababa bazashyira mu bikorwa iyo myanzuro bahafatira usanga n’ubundi ari babandi bigwijeho ibyo bikorwa cg ayo mashyaka akomeye,kuburyo bitakoroha gushyirwa mu bikorwa. Gusa Hotel cg Igihugu bakoreyemo Inama birunguka ,nibyo,ubundi bikarangirira aho.

    • Ubivuze neza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish