Digiqole ad

Senderi yinjiye mu ndirimbo zo mu bukwe

 Senderi yinjiye mu ndirimbo zo mu bukwe

Kubera ko amaze kumenyekana cyane mu njyana ya Afrobeat no kuba afatwa nk’umuhanzi ugira udushya twinshi, ibi ngo nibyo byahaye Senderi igitekerezo cyo gukora ku ndirimbo z’ubukwe ari nako agira inama abakobwa batarashaka.

Senderi yinjiye mu ndirimbo zo mu bukwe
Senderi yinjiye mu ndirimbo zo mu bukwe

Avuga ko ubundi icyo kiciro cy’abahanzi bakora indirimbo zicurangwa mu bukwe cyangwa se nawe akaba yatumirwa kuririmba, aricyo kiciro yabonaga hari abatishimira izo njyana uko ziba zikozwe.

Ariyo mpamvu ngo yifuje gukora indirimbo izajya isimbutsa abageni ndetse bigatuma n’umukobwa asohorwa mu nzu agaragaza akanyamuneza ku maso aho gusohoka yumva amagambo amutera intimba.

Ati “Nakoze indirimbo izajya ifasha abageni gususuruka igihe barimo gusohorwa mu nzu aho gusohorwa barira kubera amagambo y’indirimbo barimo kumva. Ndetse nanihanganisha abakobwa batarashaka ko nabo umunsi wabo ari ejo”.

Senderi yabwiye Umuseke ko hari abantu bibaza ko kubera kuba ataragaragaye mu irushanwa rya Guma Guma byatumye acika intege zo gukora cyane nkuko yakoraga.

Kuri we ahubwo asanga kuba atararyitabiriye byaramuhaye gufata igihe cyo kumenya ubundi buryo agomba kwitwaramo nk’umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu banyarwanda.

Abajijwe kuba nta n’irushanwa rindi yagaragayemo mu bahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2015/2016, yavuze ko atitaye ku bayategura. Icyo areba ari uko abanyarwanda banezejwe n’ibyo abakorera.

Ko gufata umwanya agatekereza ku kuba nta rushanwa na rimwe yitabiriye cyangwa ngo abe yaragaragaye ku ntonde z’abakoze cyane bishobora kumuca intege mu gihe we ahora yifuza iterambere ryiza mu bikorwa bye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish