Digiqole ad

Africa ikeneye abashoramari bayifasha kongerera agaciro umusaruro ifite – Museveni

 Africa ikeneye abashoramari bayifasha kongerera agaciro umusaruro ifite – Museveni

Mu nama yiga ku ishoramari muri Afurika “Global African Investment Summit” yateguwe n’umuryango wa COMESA iri kubera i Kigali, Perezida Yoweri Museveni na Paul Kagame basabye abashoramari bayitabiriye kutita ku bibi bivugwa kuri Afurika, ahubwo bagatumbera ibyiza n’amahirwe y’ishoramari ifite.

Nyuma yo kuvuga ijambo rifungura iyi nama, Perezida Paul Kagame, Perezida Museveni wa Uganda n’abandi banyacyubahiro banyuranye batanze ikiganiro ku kwishyirahamwe kwa Afurika, n’ishoramari muri Afurika.

Perezida Kagame na Museveni (hagati) batanga ikiganiro.
Perezida Kagame na Museveni (hagati) batanga ikiganiro.

Kagame yavuze ko kujya hamwe kw’abanyafurika (integration) bikirimo kubakwa, byarushaho kongera amahirwe y’ishoramari n’ubushabitsi (business).

Yavuze ko bidashimishije kuba Afurika ikorana ubucuruzi cyane n’Uburayi n’ibindi bice by’isi kuruta ubucuruzi bukorwa hagati y’abanyafurika ubwabo.

Ati “Buri gihe twirebaho, mu kwirebaho dukorana business n’abandi aho kuyikorana natwe ubwacu, nyamara tuzamuye ubucuruzi hagati y’Afurika ubwayo bimwe mu bibazo dufite byakemuka.”

Kagame yasabye ko ibihugu bya Afurika byakwimakaza imiyoborere myiza ishyiraho ibikenewe byose byo korohereza business. No gukuraho izindi mbogamizi zose zishobora kudindiza ishoramari.

Yavuze ko kugeza ubu, Afurika ifite ibikenewe byose, kandi ifite amahirwe menshi ashingiye ku baturage, umutungo kamere, n’ibindi byinshi ifite byareshya abashoramari.

Perezida Kagame yanavuze ku iterambere ry'u Rwanda.
Perezida Kagame yanavuze ku iterambere ry’u Rwanda.

Kuki abanyamerika badashora imari cyane muri Afurika?

Paul Hinks, Umuyobozi wa Kompanyi ‘Symbion’ ishora imari mu bihugu binyuranye bya Afurika, yavuze ko impamvu abashoramari b’Abanyamerika bitabira inama nyinshi zivuga ku ishoramari muri Afurika ariko ntibashore imari muri Afurika cyane ari nyinshi.

Hinks yavuze ko ahanini biterwa n’ibibazo bigaragara hirya no hino muri Afurika, ndetse n’uburyo ibitangazamakuru bikomeye ku Isi bigaragaza cyane isura mbi ya Afurika.

Avuga ko hari ukudasobanukirwa kw’abashoramari baba bashaka gushora imari na Afurika ubwayo, ahanini bitewe n’amakuru baba bayifiteho.

Ati “Mu myaka icumi ishize hari abashoramari benshi b’Abanyamerika bashoye imari muri Afurika,…Afurika ntabwo ari igihugu kimwe kuko u Rwanda rutandukanye cyane na Central African republic na Uganda.

Biragoye gusobanura afurika nk’ikintu kimwe,…ariko hari n’amakuru tubona kuri za Televiziyo nka CNN zivuga ibibi gusa kandi hari ibyiza byo kuvuga muri Afurika, hari amahirwe y’ishoramari n’ibindi.”

Hinks yashimiye by’umwihariko u Rwanda uburyo rwohereza cyane abashoramari, ngo yifuza ko n’ibindi bihugu bya Afurika byose byakora nk’u Rwanda.

Perezida Museveni na Kagame bavuze ko ibitangazamakuru n’abashoramari badakwiye gushyira mu gatebo kamwe umugabane wa Afurika, kuko ibihugu bya Afurika bifite ibibazo ari bicye.

Basaba ko ibitangazamakuru mu gihe bivuga inkuru z’ibyiza cyangwa z’ibibi muri Afurika bitajya byirengagiza impamvu, amateka, n’intambwe ibihugu bya Afurika biri gukora.

Kagame yavuze ko nta kibazo kuba igitangazamakuru cyatangaza amakuru meza cyangwa amabi, mu gihe kitirengagiza ibyiza Afurika imaze kugeraho.

Museveni washimiye cyane Abashoramari b’Abashinwa ku buryo bakoramo business, yavuze ko nta mpamvu yo kuvanga business n’ibindi bibazo bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika.

Museveni atanga ikiganiro muri iyi nama.
Museveni atanga ikiganiro muri iyi nama.

Avuga ko nyuma y’iyi nama ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, yiteze ishoramari rinini rishobora kuza gufasha Afurika kongera ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’amabuye y’agaciro, kongerera ubushobozi abaturage, n’ibindi bikenewe cyane.

Perezida Museveni yagaye cyane abashoramari baba bifuza kuza kunyunyuza Afurika, kuko ngo hari abo usanga baza gutanga amashanyarazi ariko bakayashyira ku giciro cyo hejuru abaturage batashobora.

Ati “Ibyo Afurika ntiyabyemera, ariko abifuza gushora imari bagafasha n’abaturage bacu gutera imbere abo bo bahawe ikaze.”

Imibare igaragaza ko ishoramari muri Afurika rihagaze neza, ndetse rigenda rizamuka by’umwihariko iry’Abashinwa. Ku mugabane wa Afurika, ishoramari rivuye hanze “Foreign Direct Investment (FDI)” ryavuye kuri Miliyari 52 z’amadolari ya Amerika mu 2013, hafi miliyari 87 z’amadolari ya Amerika mu 2014.

Ishoramari ‘FDI’ muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ryavuye kuri miliyari 42, zigera kuri 61 mu 2014, mu gihe muri Afurika y’Abarabu ryavuye kuri miliyari 10, rikagera kuri miliyari 26 muri 2014.

Muri iri shoramari, ishoramari ry’abanyafurika ku mugabane wabo wa Afurika ni miliyari 10 z’amadolari ya Amerika (Africa investment report 2014).

Ubufaransa (21%), Ubugereki (12%), Leta Zunze Ubumwe za America (9%), Ubushinwa (7%), Ububiligi (6%), Canada (6%), United Arab Emirates (6%), Afurika y’Epfo (5%) n’ibindi bihugu nibyo bishora imari cyane muri Afurika.

Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Center.
Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Center.

Photos: Urugwiro

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abashoramari bazanwa na stabilité politique iyo ntayihari ntabwo batinyuka kuza gushyira ifaranga ryabo mugihugu.Ninde wajya gushora ifaranga rye kwa Mugabe,kwa Museveni, mu Burundi mu Rwanda? Mumbwire abayashoye muri gabon ukobimezubu? igihugu kitagirumuco woguhererekanya ubutegetsi nyuma ya manda 2 natwbo kireshya abashoramari ngobyemere.

  • abazungu ntabwo bayobewe afrique barayisahuye uwo Ngo nimuseveni ataranavuka ubu ibindi barimo nukwitemberera gusa kuko namasoko yafrique barayazi na insecurite iba kuruyumugabane bariyizi

  • Aha nukujijisha museveni icyamuzanye ninama ikenewe yabashwanye,kugirango basubirane.

Comments are closed.

en_USEnglish