HandBall: Ikipe y’u Rwanda U18 igiye mu gikombe cya Afurika
Ingimbi zihagarariye u Rwanda muri ‘The African Handball Junior Nations Championship 2016″ bageze aho iki gikombe kizabera, banamenye abo bazahangana.
Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 2 – 11 Nzeri 2016, i Bamako muri Mali hagiye guhurira ibihugu umunani (8) bihatanira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball.
Abahagarariye u Rwanda bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball, Ngarambe Jean Paul, yageze muri Mali kuri uyu wa gatatu.
Abakinnyi 14 bagiye guhagararira u Rwanda ni:
Sengoga Credo Bruno, Niyongere Steven, Mutoni Rene, Murisanze Cedric, Musoni Albert, Igirimpuhwe Ghadi, Mbesetunguwe Samuel, Karenzi Yannick, Ndayambaje Emery, Iradukunda Moïse, Munezaro Fiacre, Nzayisenga Aimable, Nshimiyimana Emmanuel na Izabayo Isaie.
Amakipe azitabira iki gikombe agabanyije mu matsinda abiri:
Itsinda A
- Mali
- Algeria,
- Maroc,
- Guinee,
Itsinda B
- Misiri,
- Tunisia,
- DR Congo
- Rwanda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW