Digiqole ad

Amavubi: Sugira na Migi bageze mu mwiherero. 6 basezerewe

 Amavubi: Sugira na Migi bageze mu mwiherero. 6 basezerewe

Haruna arategerejwe ariko Migi we yahageze (Foto,Umuseke,Ububiko )

Amavubi akomeje kwitegura umukino wa Ghana mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017 (nubwo amahirwe y’u Rwanda yarangiye). Abakinnyi batandatu basezerewe mu mwiherero, gusa Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi na Sugira Ernest bombi bakina hanze y’u Rwanda basanze abandi.

Amavubi yitegura Ghana akomeje imyitozo (Foto, Ububiko)
Amavubi nta mahirwe agifite yo kujya muri CAN2017, gusa agomba gukina umukino wa Ghana  (Foto, Ububiko/Umuseke)

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2016, nibwo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Mugiraneza Jean Baptiste wa AZAM FC yo muri Tanzania na Sugira Ernest wo muri AS Vita Club yo muri DR Congo bageze i Nyamata aho Amavubi acumbitse.

Kapiteni Haruna Niyonzima wa Yanga Africans yo muri Tanzania na Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia yo muri Kenya bari bafite imikino y’amakipe yabo muri weekend, baragera mu Rwanda kuri uyu wa mbere, bazatangire imyitozo mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 30 Kanama.

Abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi Jimmy Mulisa na Mashami Vincent bamaze gusezerera abakinnyi batandatu.

Abo ni; Habimana Yussuf (Mukura VS), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Nkinzingabo Fiston (APR), Iradukunda Eric (AS Kigali), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu), bamaze kuva mu mwiherero.

Biteganyijwe ko abatoza bazagabanya abandi bakinnyi batandatu kuwa kane ubwo Amavubi azahaguruka mu Rwanda, kuko ubu hasigaye abakinnyi 24 muri 30 bari bahamagawe, ikipe izajyana muri Ghana abakinnyi 18.

Haruna arategerejwe ariko Migi we yahageze (Foto,Umuseke,Ububiko )
Haruna arategerejwe ariko Migi we yahageze (Foto,Umuseke,Ububiko )
Hategekimana Bonheur wa mbere ibumoso yasezerwe
Hategekimana Bonheur wa mbere ibumoso yasezerwe
Niyonzima Olivier Sefu wari uhamagawe mu mavubi bwa mbere ai mu bakinnyi basezerewe
Niyonzima Olivier Sefu wari uhamagawe mu mavubi bwa mbere ai mu bakinnyi basezerewe
Nkinzingabo Fiston (15)wa APR FC nawe ntazajya muri Ghana
Nkinzingabo Fiston (15)wa APR FC nawe ntazajya muri Ghana

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Dore ikipe izagenda
    1. Bakame
    2. Ndoli
    3.Rusheshangoga
    4. Ndayishimiye Celestin
    5. Faustin
    6. Fiston munezero
    7. Mugiraneza
    8. Haruna
    9. Muhajiri
    10. Tuyisenge Jacques
    11. Savio
    12. Sugira
    13. Yannick Mukunzi
    14. Kayumba Soter
    16. Habyarimana Innocent
    17. Emmanuel
    18. Usengimana Danny

Comments are closed.

en_USEnglish