Yemen: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abagera kuri 40
Abenshi mu bahitanywe n’iki gitero ni abashakaga kwinjira mu ngabo bari hamwe mu majyaruguru y’umujyi wa Aden, nibura abagera kuri 35 biravugwa ko bahise bapfa.
Imodoka irimo igisasu yayoberejwe ahantu hatorezwa ingabo, amakuru aremeza ko abantu benshi bapfuye muri icyo gitero.
Amakuru Al Jazeera ikesha ibiro ntaramakuru AFP ni uko umwiyahuzi wari ukwaye iyo modoka yayiyobereje ahantu hari hahuriye abashaja kwinjira mu gisirikare mu mujyi wa Aden kuri uyu wa mbere.
Nibura imirambo y’abantu 45 yagejejwe ku bitaro by’Umuryango w’Abaganga batagira Imipaka Medicins Sans Frontieres mu mujyi wa Aden, nk’uko umwe mu babibonye yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.
Umuvugizi w’abo bantu bashakaga kujya mu gisirikare yavuze ko nibura abandi bantu 60 bakomerekeye muri icyo gitero.
Umwe mu bayobozi yatangarije Al Jazeera ati “Inzego z’umutekano ziracyatwara abapfuye n’inkomere.”
BBC yo iravuga ko umwe mu bayobozi yayitangarije ko nibura abantu 40 bamaze kubarurwa ko baguye muri iki gitero.
Umujyi wa Aden ni icyambu, niho hari icyicaro cya Guverinoma yemewe n’Umuryango Mpuzamahanga, hakunze kubera ibikorwa by’ubwiyahuzi bigambiriye guhitana abayobozi cyangwa inzego z’umutekano.
Nibura abantu bagera ku 6,600 biganjemo abasivile bamaze kwicwa kuva muri Werurwe 2015, hano muri rusange abaturage 80% muri Yemen bakeneye byihutirwa imfashanyo.
UM– USEKE.RW