Digiqole ad

Ababyeyi b’i Bugesera barasabwa kutabuza abana b’abakobwa gukina football

 Ababyeyi b’i Bugesera barasabwa kutabuza abana b’abakobwa gukina football

Uyu mwana w’umukobwa ariga uko batera umupira n’umutwe.

Umushinga wa FIFA wo gufasha abana b’abakobwa gukunda umupira w’amaguru ‘Live Your Goals Festival’ wasuye Akarere ka Bugesera. Abayobozi b’uyu mushinga basabye ababyeyi b’i Bugesera kutazitira abana babo, bakunda umupira w’amaguru.

Uyu mwana w'umukobwa ariga uko batera umupira n'umutwe.
Uyu mwana w’umukobwa ariga uko batera umupira n’umutwe.

Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama 2016, ku kibuga cyo mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, hahuriye abana b’abakobwa 400 bavuye ku bigo by’amashuri byo muri uwo mujyi, nka Groupe Scolaire Maranyundo, Nyamata High school, Nyamata bright school, Groupe Scolaire Nyamata catholique na Groupe Scolaire Nyamata EPR.

Aba bana bakoreshejwe imyitozo n’abahagarariye FERWAFA mu Ntara y’Iburasirazuba bakize Komite Tekinike, bahagarariwe na Directeur Technique ku rwego rw’igihugu Hendrik Pieter de Jongh.

Nyuma y’iyi myitozo, umuyobozi w’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA, akaba n’uhagarariye FIFA muri iyi gahunda, Felicité Rwemarika yatanze imipira yo gukina 50 ku bigo by’amashuri byatanze abana baje muri iyi gahunda.

Rwemarika yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba u Rwanda rufite uyu mushinga wa FIFA, kuko ngo bizarufasha kugera ku bana b’abakobwa benshi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Uyu mushinga uzabakundisha umupira w’amaguru, kandi nta kabuza hazavamo impano nyuma y’iyi myaka itatu.”

Uhereye ibumoso; DTN Hendrik Pieter de Jongh, Felicite Rwemarika na Kelly Mukandanga ushinzwe imicungire y'uyu mushinga muri FERWAFA, aha barebaga imyitozo y'abana i Bugesera.
Uhereye ibumoso; DTN Hendrik Pieter de Jongh, Felicite Rwemarika na Kelly Mukandanga ushinzwe imicungire y’uyu mushinga muri FERWAFA, aha barebaga imyitozo y’abana i Bugesera.

Rwemarika aboneraho gusaba abayeyi kutazitira abana b’abakobwa, kuko nabo bashobora kugira umupira w’amaguru umwuga bakaba ishema ry’umuryango.

Ati “Bigomba kubakwa duhereye ku bana bato. Ababyeyi bakwiye kubyumva, bakareka abana babo bagakina umupira, kuko binafasha ubuzima muri rusange.”

Live Your Goals Grassroots Festival ni umushinga wa FIFA ugamije kongera umubare w’abakobwa bakina umupira w’amaguru, watangijwe  nyuma y’igikombe cy’Isi mu bagore cyabereye mu Budage muri 2011.FIFA yahaye u Rwanda ibihumbi 120$ (Frw 97 200 000) ngo narwo ruwutangize.

Gahunda za Live Your Goals zirimo Festivals zikundisha abana umupira, n’amarushanwa y’abagaragaje impano zatangiye 2015, zisozwe 2018.

Ni imyitozo ihagarariwe na Directeur Technique wa FERWAFA Hendrik Pieter de Jongh.
Ni imyitozo ihagarariwe na Directeur Technique wa FERWAFA Hendrik Pieter de Jongh.
Abana 400 bitabiriye iyi myitozo bagaragaje ibyishimo.
Abana 400 bitabiriye iyi myitozo bagaragaje ibyishimo.

Roben NGABO
UM– USEKE .RW

en_USEnglish