Digiqole ad

RDB yakusanyije hafi miliyoni 20 Frw zo kurengera Ingagi n’Imisambi

 RDB yakusanyije hafi miliyoni 20 Frw zo kurengera Ingagi n’Imisambi

Belise Kalisa, uyibora ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB.

Mu rwego rw’imirimo ibanziriza umuhango wo ‘Kwita izina’ abana b’ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka, RDB yateguye umugoroba wo gusangira (Gala Dinner) kugira ngo hakusanywe amafaranga yo gutera inkunga imishinga itatu yo kurengera ingagi n’imisambi, hakusanijwe hafi Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Belise Kalisa, uyibora ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB.
Belise Kaliza, uyibora ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB.

Iyi Gala Dinner yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege, umuyozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) Francis Gatare, Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda Michael Ryan, ba rwiyemezamirimo, n’abandi banyacyubahiro banyuranye.

Hagaragaye kandi Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Wizkid uri mu Rwanda, ndetse akaba aza gutaramira abanyarwanda kuri uyu wa gatandatu.

Bose bari baje gushyigikira iyi gahunda yo gukusanya amafaranga yo gushyigikira imishinga itatu igamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima nka ‘Mountain Gorilla Skeletal Project’, Umushinga w’ubuturo bw’Imisambi, no kubaka ‘eco-lodge’ kuri Parike y’Akagera.

Hagurishijwe imitako n’imirimbo y’ubwiza, hacurujwe tableau zinuranye byatanzwe n’abahanzi n’abanyabugeni b’Abanyarwanda; Hacurujwe kandi amatike y’indege n’amahirwe yo kurara mu byuma by’amahoteli akomeye nka RadssonBlu i Nairobi, Dubai n’ahandi.

WizKid yaguze tableau ebyiri yatanzeho ibihumbi bibiri by’amadolari y’Amerika, gusa nawe ahabwa impano zinyuranye zirimo urugendo rwo gutemberezwa u Rwanda mu ndege ya Kajugujugu, kurara muri Nyungwe Lodge, n’ibindi hagamijwe ko izina yubatse ryarushaho kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Wizkid yaguze tableau ebyiri zakozwe n'abanyabugeni b'Abanyarwanda.
Wizkid yaguze tableau ebyiri zakozwe n’abanyabugeni b’Abanyarwanda.

Belise Kaliza, uyibora ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB ati “Iyi gala yari igamije gushakisha amafaranga yo kurengera ibidukikije,…Kwita Izina ni uburyo bwiza twifashishasha mu kuzamura imyumvire no kugeragaza ibyo u Rwanda rwagezeho mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima (conservation).”

Kaliza yatangaje ko muri ‘Fundraising’ babashije gukusanya miliyoni zigera ku 10 z’amafaranga y’u Rwanda; Aya akaziyongeraho amafaranga yavuye mu gucuruza amatike yo kwinjira ngo bitezemo nk’ibihumbi 10 by’amadolari, dore ko kwinjira ku muntu umwe byari amadolari 120, mu gihe abantu 10 binjiriraga 1,000.

Kwita Izina ku nshuro ya 12

Kuwa gatanu w’icyumweru gitaha, tariki 02 Nzeri, mu Kinigi, i Musanze hazabera umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 bavutse uyu mwaka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikibutsa abantu ko ‘Kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ari ubuzima (Conservation is life).

Belise Kaliza akavuga ko uyu ari umwanya wo kongera kugaragariza Isi ko imbaraga u Rwanda rushyira mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bigenda birushaho gukomera.

Belise Kaliza muri Gala Dinner.
Belise Kaliza muri Gala Dinner.

Izi mbaraga zo kurengera ibidukikije, zatumye ubu u Rwanda rufite ingagi 440 mu zirengaho gato 800 gusa zisigaye ku Isi.

Kaliza ati “Zagiye ziyongera buri mwaka kuva mu myaka 12 ishize, urugero ni uko kuva mu mwaka wa 2005 havutse abana b’ingagi 216, iki ni ikimenyetso cy’uko imirimo dukora yo kuzirengera igenda itanga umusaruro.”

Mu bazita amazina aba bana b’ingagi harimo Umunyamerikakazi witwa Marie Anne ufite agahigo ko ariwe wasuye ingagi cyane kurusha abandi kuko kuva mu 1993 amaze gusura ingagi inshuro 90.

Amafoto anyuranye y’abitabiriye Gala Dinner:

Umuyobozi w'urukiko rw'ikirenga Sam Rugege yari yitabiriye iyi Gala Dinner.
Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege yari yitabiriye iyi Gala Dinner.
Francis Gatare uyobora RDB nawe yari ahabaye, ndetse yanavuze ijambo ashimira abantu bose batanze amafaranga yabo bakaza gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima.
Francis Gatare uyobora RDB nawe yari ahabaye, ndetse yanavuze ijambo ashimira abantu bose batanze amafaranga yabo bakaza gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Itorero Mashirika ryakinnye umukino ugaragaza uburyo Ingagi nazo zizi kwitanaho mu muryango, ndetse n'uburyo zibaho.
Itorero Mashirika ryakinnye umukino ugaragaza uburyo Ingagi nazo zizi kwitanaho mu muryango, ndetse n’uburyo zibaho.
Hari abishyuye igihumbi cy'idolari kugira ngo baze muri igi Gala Night.
Hari abishyuye igihumbi cy’idolari kugira ngo baze muri igi Gala Night.
Belise Kaliza uyobora ishami ry'ubukerarugendo akurikirana uko byagendaga.
Belise Kaliza uyobora ishami ry’ubukerarugendo akurikirana uko byagendaga.
Wizkid yamaze hafi isaha muri iyi Gala.
Wizkid yamaze hafi isaha muri iyi Gala.
Ambasaderi w'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda Michael Ryan nawe yari muri iyi Gala Dinner.
Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda Michael Ryan nawe yari muri iyi Gala Dinner.
Belise Kaliza afata ifoto y'urwibutso na Wizkid nyuma yo kumuhereza impano RDB yamugeneye nk'umuntu wagaragaje ubushake bwo gushyigikira 'conservation'.
Belise Kaliza (iburyo) mu ifoto na Wizkid nyuma yo kumuhereza impano RDB yamugeneye nk’umuntu wagaragaje ubushake bwo gushyigikira ‘conservation’.
Nyuma yo guhabwa igihembo yasabwe kuririmba agace gatoya k'indirimbo Ujuelegba, ati "Ntabacuranzi nazanye, ejo muzaze kundeba ndirimba."
Nyuma yo guhabwa igihembo yasabwe kuririmba agace gatoya k’indirimbo Ujuelegba, ati “Ntabacuranzi nazanye, ejo muzaze kundeba ndirimba.”
Icyumba cya Kigali Convention Center cyakiriye iyi Gala Dinner cyari cyuzuye.
Icyumba cya Kigali Convention Center cyakiriye iyi Gala Dinner cyari cyuzuye.
Miss Kundwa Doriane nawe yari yaje gushyigikira RDB.
Miss Kundwa Doriane nawe yari yaje gushyigikira RDB.

DSC_7469 DSC_7354 DSC_7336 DSC_7332 DSC_7322 DSC_7319

Photos © V.Kamanzi/Umuseke

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • The conservation of our natural resources is a must for each and every person in this world. we have to know that our nature is our future, future is our nature.

  • kubereki amafoto yanyu yose atajya agaragara

    • Watanga urugero atagaragaramo ugereranyije n’ibindi binyamakuru byo mu Rwanda? Ariko hano barimo gupromotinga uyu Belise usibyeko njya nkumuhungu nta kibazo mbibonamo aracyeye pe.

      • Ni umudamu di. Afite n abana.

Comments are closed.

en_USEnglish