Abantu nka 80 nibo bitabiriye Album Launch ya Jay Polly na Amag
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kanama 2016 muri petit stade i Remera Jay Polly na Amag The Black bamuritse album bise “Ubuzima bwanjye” yitabirwa n’abantu batarenze 80.
Icyo gitaramo cyari giteganyijwe ko gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera ubuke bw’abantu bitabiriye cyatangiye saa tatu na mirongo ine (21h40’), abantu bari aho bibajije impamvu y’ubwo bwitabire buke kandi igitaramo cyaravuzwe.
Bamwe bashimangira ko HipHop itagikunzwe nka mbere cyangwa se ari uko abahanzi banyuze imbere y’abafana babo mu bitaramo bya Guma Guma kandi bakabarebera ubuntu.
Bitandukanye nuko kwinjira byari 2 000Frw mu myanya isanzwe na 5 000Frw muri VIP.
Muri abo bantu 80 bari muri petit stade, harimo n’abana binjiye basimbutse, abashinzwe isuku, n’abanyamakuru bageraga kuri 20 ugereranyije.
Jay Polly na Amag The Black baje kuririmbira abo bantu bombi aho kuba umwe yajyaga kuza akaririmba agaha undi umwanya nawe akaririmba indirimbo ze.
Baje kuri stage basaranganya indirimbo zabo buri wese afasha mugenzi we mu ndirimbo ze.
Baririmbye zisanzwe zizwi, harimo ‘Ubuzima bwanjye, Ziada, Go with me, Twarayarangije, n’izindi.
Byari biteganyijwe ko abahanzi batandukanye barimo,King James, Active, Urban Boys, Mani Martin, Yvan Buravani, bagombaga kuza muri iki gitaramo mu buryo bwo gushyigikira bagenzi babo.
Itsinda rya Active na Yvan Buravani bahage ku isaha bari babwiwe ko bagira kuri stage basanga abantu 10 nibo bari muri stade.
Bahitamo kugenda kubera ko batabwiwe niba hari impinduka zabaye muri icyo gitaramo.
Photos@Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ku mafoto muraturezimye kbsa!
Uku ni ukwihenura kubantu kwa Jay Polly mu Mureke ahubwo araje azime la Politesse augment la qualite de la politique
ndabona amafoto aje noneho
Jay Polly ndamwemera nahano muri diaspora turamwemera.
Agafaranga karabuze n’ibitaramo by’ubuntu bibigiramo uruhare.bizajya bibahombya.n’uruhurirane ry’ibitaramo byinshi.
hhhhhhhhhhhh kbsa Fireman yarabivuze nange nakundaga Jay Polly ariko kubera kwiyemera niyo igitaramo cyari kubera munsi yurugo kwinjira ari ubuntu sinari kujyayo peeh-Abanze yongere yumve Sagihobe amenye icyo ubufatanye aricyo naho ubundi muminsi mike azaba asabiriza ntawe ukigura ibihangano bye ndemeye kabisa congratulatnz kubafana batitabiriye iki gitaramo. HIP HOP ni ubutumwa si ukwirata ngo compte zange zibarwa nabize.
Urigipingamizi kbs
Comments are closed.