Digiqole ad

Ubushakashatsi: Abanyarwanda bashobora kwigezaho amashanyarazi batarindiriye Leta

 Ubushakashatsi: Abanyarwanda bashobora kwigezaho amashanyarazi batarindiriye Leta

Amashanyarazi bayabonye nyuma y’igihe kirekire bayifuza

Kuri uyu wa gatanu, Ihuriro ry’ibigo by’abikorera bashora imari mu ngufu z’amashanyarazi “Energy Private Developers Association” ryatangaje ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda batuye hirya no hino mu byaro bashobora kwishyira hamwe bakiha umuriro w’amashanyarazi batarindiriye ko Leta iwubaha.

Dr Ivan Twagirashema, umuyobozi w'iri huriro ry'abikorera bari mu rwego rw'ingufu z'amashanyarazi.
Dr Ivan Twagirashema, umuyobozi w’iri huriro ry’abikorera bari mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi.

Ubu Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo igere ku ntego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturarwanda 70% mu 2018, ibi bikaba ngo bisaba byibura MW 563, mu gihe ubu hari izirengaho gato 200 gusa.

Iyi ntego iracyagaragara nk’inzozi kuri bamwe dore ko mu myaka ine gusa, mu 2020 ngo Abanyarwanda bose ku kigero cya 100% bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe ubu abawufite bakiri munsi ya 25%.

Hari abikorera batangiye gushora imari mu ngufu z’amashanyarazi “Energy Private Developers (EPD)”, kugira ngo bafashe Leta kugera ku ntego zayo kandi nabo bibungure.

Kuva tariki 01 Kamena kugera 05 Kanama, EPD yakoze ubushakashatsi bwabajijwemo abantu 192, mu turere 7 two mu Ntara zose uko ari enye; Hagamijwe kureba niba abaturage mu bushobozi bwabo bashinga Koperative z’Amashanyarazi (Energy Cooperative), bagakusanya amafaranga bashora mu kwiyubakira ingomero z’amashanyarazi, bakikorera inganda z’amashanyarazi zikoresha imirasire y’izuba cyangwa imyanda (biomass).

Ndayisaba Eduard, Umwe mubakoze ubu bushakashatsi ndetse akaba n’Umuyobozi wungirije muri EPD avuga ko mu turere bagezemo, ngo abaturage babyumvise neza, ku buryo ahubwo bategereje igihe bizatangirira.

Avuga ko kuko ubushobozi bw’abaturage butangana kandi bikaba atari ngombwa ko abaturage bo mu mudugudu bose bashyire amafaranga muri ya Koperative y’amashanyarazi, ngo abaturage bacye babishoboye mu mudugudu bakwishyira hamwe bakubakira abandi urugomero bo bikabungukira.

Ati “Bashobora kuba ari n’abantu bakeya, 10 cyangwa 15 mu bantu 100 batuye aho, bashobora kwegeranya ubushobozi bwabo, hanyuma abikorera na Leta bakaza bagafatanya nabo mu nkunga zinyuranye. Rwa ruganda bakoze amashanyarazi avuyemo ntabwo azacanira ba nyiri Koperative ahubwo azacanira abaturage bose bari aho.”

Kuko aya mashanyarazi yatanzwe na rwa ruganda rw’abaturage nayo yishyurwa, ngo byakungura ya Koperative na ba bashoramari bafatanyije, kandi n’umuturage akaba yabonye amashanyarazi akeneye nk’uko Ndayisaba abivuga.

Ndayisaba Eduard
Ndayisaba Eduard

Ndayisaba Eduard akavuga kandi ko nubwo abaturage baba badafite ubushobozi bw’amafaranga menshi yo kubaka urugomero cyangwa uraganda rw’amashanyarazi, ngo bashobora gukusanya nka 30% by’amafaranga, hanyuma umushoramari akazana 70%, bagafatanya aho kugira ngo bibe iby’umushoramari wenyine.

Ati “Ubushobozi bwabo mu buryo bw’amasfaranga bushobora kutagera kuri rwa ruganda, ariko ubushobozi bwabo bukurura umushoramari kuza gufatanya nabo bigatuma rwa ruganda rushoboka ahongaho.”

Dr.Georg Heidenreich, ukuriye umushinga w’Abadage ‘BFZ’ avuga ko ubu buryo bwo kwishyira hamwe muri Koperative z’amashanyarazi bushoboka kuko no mu bindi bihugu nko mu Budage n’ahandi bwageragejwe kandi bugatanga umusaruro.

Ati “Ishoramari nk’iri rikenera amafaranga menshi yo kurishoramo by’umwihariko nk’iyo ushaka kubaka urugomero, byanze bikunze uzakenera ko hazamo n’abandi bashoramari bafite ubushobozi bakagufasha. Ariko hari n’ubundi buryo buhendutse nka Biomass n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.”

Akavuga ko izi Koperative z’Amashanyarazi byanze bikunze bizakenera ko abaturage bishyira hamwe bakagira amafaranga bazishyiramo, hanyuma bakaba banifatanya n’abantu bakize bo muri ibyo bice, n’abahakomo baba mu bindi bice by’igihugu cyangwa mu mahanga, ndetse n’abashoramari.

Ati “Icyiza cya Koperative ni uko atari ibintu by’umuntu umwe, babiri cyangwa 10, urugero nko mu Budage batangira byibura aria bantu 1 000.”

Dr.Georg Heidenreich uhagarariye BFZ mukarere.
Dr.Georg Heidenreich uhagarariye BFZ mukarere.

Dr Heidenreich akavaga ko mu gihe abaturage bishyize hamwe muri Koperative bisaba ko bagira amahugurwa, ndetse n’ubuyobozi bwiza buzabicunga.

Nyuma yo gushyira hanze ubu bushakashatsi, ubu ngo igisigaye ni uko Leta yashyiraho amategeko agenga aya makoperative y’amashanyarazi, n’uburyo ubufatanye bw’abayarimo n’abashoramari bwakora, hanyuma abaturage bagatangira kwiha umuriro.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa RDB, kugira ngo ubashe gukora uruganda rwatanga MW 1 ukoresheje Methane rutwara $3,700,000; Urwatanga MW 1 ukoresheje Geothermal rutwara $ 3,500,000; Urwatanga MW 1 ukoresheje Nyiramugengeri rutwara $3,200,000; Urwatanga MW 1 ukoresheje Urugomero rutwara $4,000,000; Naho, uruganda rwatanga MW 1 ukoresheje Imirasire y’Izuba rutwara $2,800,000.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Sha gukena ni akaga murabona uburyo uyu mugabo umaze kurishyikira avuga izi discour ururimi runyerera uko ashaka. buriya ni bande yita abaturage bakwishyira hamwe bakegeranya biriya bifaranga bibarirwa mu $.Dore icyo bita imvugo y’abahiriwe n’urugendo!!!!!

  • Ariko ubwo bushakashatsi batubwira buba bwakorewe he? aba baturage bavuga ni abahe? ni akumiro!

  • Ikibazo aho kiri kubijyanye na za coperative nuko amafranga yibwa abashoyemo Imari yabo bagahomba. Byaba byiza ko leta yabanza igashyyiraho ingamba z-uburyo abashoye Imari yabo irindwa ndetse nuko amafaranga y-abaturage yagaruzwa igihe yaba acunzwe nabi cg se yibwe.

  • Uyu avuye muri za RIG na gas methane biramunaniye, none ageze mu baturage arashaka kubambura ababeshya za solar, hydro, what what…Dr Ivan, washatse icyo ukora ukareka ibyo bintu bidasobanutse byo kubeshyabeshya n’abo badage…! go bakifatanya n’abahatuye bakize cg bahakomoka, ngo igisigaye ni Leta gushyiraho amategeko…Ibi se ni ibiki ? Mwaturangira ahandi ku isi iyo model yakoze ? Aho cooperative y’abaturage bikorera amashanyarazi bikaba sustainable ?

    • Ariko abantu nibajya bavuga icyo batekereza ku byakozwe n’abandi bage banashyiramo ubwenge no kubaha abandi. Kandi iyo udasibanukiwe ujye ubaza kuko byagufasha nawe ubwawe, icyo utazi utabonye ntibivuga ko kidakora cg kidashoboka. Amakoperative y’amashanyarazi yabayeho kuva mu myaka irenga 200 ari muri Amerika, Ubudage n’ahandi henshi ku isi.
      Nakugira inama yo kujya ubanza gusoma no gusobanukirwa mbere yo gutanga comments ku nkuru zandikwa ku mbuga z’itandazamakuru.

  • Icya mbere gituma bene ubu buryo bwo gushora imari mu mashanyarazi ku bikorera butoroha, ahenshi ni Leta ziba zishaka guharira ibigo bizishamikiyeho cyangwa bifitanye amasezerano na zo yo gucuruza amashanyarazi n’amazi. Nka COFORWA muri Muhanga cyangwa za ADENYA muri Nyaruguru babimazemo iminsi, muzababaze ingorane bahura na zo bazababwira, bahereye ku bintu bifatika bitari théorie. Ariko kandi ejo hazaza h’amashanyarazi mu cyaro, ntabwo hari mu ngomero z’amazi cyangwa muri centrales thermiques, hari mu maboko y’abateza imbere ingufu zikomoka ku mirase y’izuba (solar energy). Kubera impamvu imwe yumvikana. Uko isi igenda irushaho gushyuha, ni ko n’amazi azagenda aba ingume mu duce twinshi tw’isi, na energies fossiles zishira, ariko ubushyuhe buva ku zuba bwo bwiyongera. Solar Energy rero ni igisubizo kirambye, kandi kizagenda kirushaho guhenduka uko hazagenda hakorwa cellules photovoltaiques zitanga umusaruro uri hejuru. Metero kare imwe ya plaques solaires ishobora kugerwaho n’ubushyuhe bwabyara kilowati imwe ahagera izuba ryinshi. Ariko ababijyamo Leta ni zo za mbere zibaca intege. Ukumva nko mu Bufaransa ngo ntibashaka plaques solaires za make ziva mu Bushinwa zirahombya inganda zabo. Ubu hari ibihugu byatangiye gushyiraho umusoro wa TVA n’izindi taxes ku bantu bikorera installations za energies solaires ku mazu yabo ntibakoresheje amashanyarazi asanzwe, ngo kuko bihombya company zindi zitanga amashanyarazi. Nko muri Espagne byarakozwe, ugasanga abaturage biyamira ngo: “noneho batinyutse no kudusoresha izuba” (http://lesmoutonsenrages.fr/2016/04/21/espagne-ils-ont-ose-un-impot-sur-le-soleil/). Iki kibazo cya monopoles ya za company zirengerwa na Leta kandi no mu mazi kirahari. Nka hano mu Rwanda, haba muri Kigali no ku dusantere twinshi tw’ubucuruzi tudafite amazi ahagije, hari abantu banshi bafite uushobozi bwo gufata amazi y’amasoko, ibiyaga n’imigezi, bakayatunganya, bagakora pompage bakayagurisha za quarties cyangwa udusantere tutayafite, kandi bunguka. Ni byo bihendutse kuruta kubaka imiturirwa imwe n’imwe izamuka mu Mujyi ugasanga imwe idafite n’abapangayi bahagije, kandi ni byo byabyara amafranga menshi kurushaho, binafasha abaturage benshi. Ariko uko amategeko ateye uyu munsi, uzanye icyo gitekerezo nko muri Kigali WASAC yakubwira ngo vuga uvuye aho. N’iyo waba ushobora gukora forage muri parcelle yawe ukazamuramo amazi, yenda atari meza ngo anyobwe ariko ashobora gukora isuku, kandi hamwe muri Kigali birashoboka ku batuye ahegereye imibande, ntabwo WASAC yakwemerera kuyacuruza. Bisaba ko amategeko avugururwa. Ngayo nguko.

  • Safi, Njyewe igihe uziyamamariza kuba prezida nzagutora.

  • Ariko abantu nibajya bavuga icyo batekereza ku byakozwe n’abandi bage banashyiramo ubwenge no kubaha abandi. Kandi iyo udasibanukiwe ujye ubaza kuko byagufasha nawe ubwawe, icyo utazi utabonye ntibivuga ko kidakora cg kidashoboka. Amakoperative y’amashanyarazi yabayeho kuva mu myaka irenga 200 ari muri Amerika, Ubudage n’ahandi henshi ku isi.
    Nakugira inama yo kujya ubanza gusoma no gusobanukirwa mbere yo gutanga comments ku nkuru zandikwa ku mbuga z’itandazamakuru.

    • Ubu se wowe usobanuye iki ? Just tanga ingero uduhe nibura igihugu kimwe ku isi gifite imisusire y’abaturage, ubukungu, income n’iterambera nk’iby’u Rwanda aho abaturage bo mucyaro bakoze cooperatives zikora amashanyarazi maze ibyo bintu bigakunda bigatera imbere, maze utwereke uburyo natwe twabigana. Abanyarwanda bahindutse cobayes abajura bose bageragerezaho ibipfuye maso byose none nawe urimo uraza amarangamutima hano.

      Ese ye uwakubaza millions z’amadolari zatanzwe na World Bank mu myaka ya za 2005~2008 yo kubaka utugomero dutoya (microhyudropower) ku tugezi two mu biturage, uwakubaza umusaruro wayo wawerekana ? Ikiraka cyo kubaka izo ngomero cyahahwe companies zo muri Sri Lanka, ariko uzanyereke nibura uturere 2 ikibazo cy’amashanyrazi cyakemuwe n’iyo program. Ukeka ko se kuba ntacyo byatanze, World Bank izareka kuyatwishyuza ? Si wowe se nanjye tuzayishyura hari undi.

      Mujye muvana ubugoryi hano, kuki iyo umuntu abajije ibibazo biri pertinent, mutangira kuzana ibisubizo biri vagues byuzuye amarangamutima ?

      • Tangawizi urumuntu w’umugabo kimwe na Safi ntangiye kwibaza uwo nzatora hagati yanyu.Izo koperatives bavuga bibukeko zaje kungoma ya Kayibanda zizanywe n’abasuwisi. A césar ce qui est à César ninde utibuka TRAFIPRO?

Comments are closed.

en_USEnglish